LETA YA PAUL KAGAME ISHINJA PAUL RUSESABAGINA IBYO INKIKO ZAYO ZABURIYE IBIMENYETSO

Paul Rusesabagina mu rukiko kuri uyu wa 12 Werurwe 2021

Yanditswe na Valentin Akayezu

Mu byaha ubushinjacyaha bwakubiye mu kirego cyabwo burega Rusesabagina, harimo ibyaha bigera kw’icyenda. Nubwo Bwana Paul Rusesabagina yaje kwikura mu rubanza, bisobanuye ko ubushinjacyaha bwari busigaranye rugari kugirango bubashe gusobanura ikirego cyabwo nta ngingo zo kwiregura z’uregwa zivuguruza ibyo bwagaragarizaga urukiko, nyamara byaranze nabyo maze urukiko rusanga ibimenyetso by’ubushinjacyaha nta gifatika kirimo.

Ntawashidikanya ko umucamanza mukuru(Le Magistrat Suprême) we yari yaramaze guca urubanza rugikubita, kandi bikaba bimenyerewe ko atajya avuguruzwa. Burya Paul Kagame iyo avuga ko mu Rwanda hari ubucamanza bwanditse mu bitabo, n’ubundi bugengwa n’amategeko atanditse mu bitabo aba azi icyo avuga!!

Abacamanza bagengwa na sitati yanditse bamaze kubona ko habuze ibimenyetso bishinja bwana Rusesabagina ibyaha byose, kandi bakaba batahangara guca ruhinganyuma ngo bavuguruze iryavuzwe n’umucamanza mukuru, bagombaga kubona igiheza Bwana Rusesabagina aho uwo bita “Mwenyewe” yifuzaga kumushyira.

Ni muri urwo rwego hakozwe ibishoboka byose maze Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo kwinjira mu mutwe w’iterabwoba. Aha ntihagaragajwe uruhare rwe na ruto rwo kuba cyangwa kuba mu miyoborere ya FLN ariyo ifatwa n’abaganje I Kigali nk’umutwe w’iterabwoba. Ahubwo kuba Rusesabagina yari muri MRCD, kandi iri shyaka(ryashingiwe hanze) rikaba ryari rifite aho rihurira na FLN, ibyo byahinduye MRCD nayo kuba umutwe w’iterabwoba, bityo Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba!!

Nyamara, iyo Kigali bita Rusesabagina “icyihebe” ntaho bashobora kwerekana ko inkiko zabo zabyemeje gutyo kuko nta mabwiriza yatangaga mu bikorwa bivugwa, ntaho yagize agaragara mu miyoborere yabyo cyangwa urundi ruhare urwo arirwo rwose.

Kimwe mu bicika ubutegetsi bwa Kigali ni ukubasha gusobanukirwa icyo bisobanuye “revendications sociales et politiques d’un peuple”. Kutabasha gusubiza ibyo, ahubwo hagahoraho izima no kwiyemera, bizatuma abanyagihugu bitabaza uburyo bwose bwo kwikiza igitugu. Imitwe nka FLN ibaho kubera izima no kwinangira k’ubutegetsi. Abo bategetsi ba Kigali kandi barabizi, kuko nabo bakoze ibisa n’ibyo barega abandi ubu bavuga ko “ntakindi gisubizo cyari gisigaye, uretse intambara”!!. Iyo ubutegetsi bushinze “ibiti mu matwi” ngo butumva, aho buganisha igihugu ni mu manga.

Kuba rero Inkiko zifata ishyaka nka MRCD rifite iryo risaba ubutegetsi guhindura, yewe byaba ngombwa rikanihuza nk’umutwe wa FLN wiyemeje gukoresha imbaraga mu rugamba rwa demukarasi, maze ubutegetsi bukabyita ko ari ibikorwa by’iterabwoba bikora, iyo myumvire ni ukuroha igihugu aho kugikiza.

Ese dukurikije ibiriho, umutwe witwa uw’iterabwoba bigenze gute? Hano ndagerageza gusa bibisobanura:

Uwo ariwe wese uzashaka kwimakaza imitekerereze ngenderwaho ihabanye n’umuco n’amahame biyobora igihugu, akabikora agamije kwifashisha ibikorwa byo kubiba ubwoba muri rubanda, uwo azaba akora ibikorwa by’iterabwoba!

-Uwo ariwe wese uzifashisha kubiba ubwoba muri rubanda, agamije kugera ku nyungu ze bwite cyangwa iz’itsinda rito hirengagijwe inyungu muzi kandi rusange z’igihugu, uwo azaregwa gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Izo ngero ebyiri tugaragaje zerekeye uburyo iterabwoba ryagombye kuba ryumvikanamo, ziratuma tureba uburyo ibikorwa bikorwa n’ibindi bihugu bihabwa inyito y’iterabwoba n’ubwihebe.

Muri uku kwezi kwa munani, Leta Zunze Ubumwe zivuganye umukuru wa Al-Quaeda witwa Ayman Al-Zawahiri zimwiciye muri Afgnistani. Soma inkuru yuzuye hano: https://www.bbc.com/gahuza/articles/cw0jx7v44zzo

Impamvu nyamukuru yiryo yicwa, rishingiye kuko uwo mutwe usanzwe wigamba kurimbura inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ziri hose hatirengagijwe n’ubuzima bw’abanyagihugu bayo. Iyo ni intego Al-Quaeda yihaye. Ntaho usazanga ibitekerezo byayo ko bigamije guteza imbere imibanire y’abantu mu bwubahane n’ubworoherane. Nyamara ntibyabujije abibona mu butegetsi bwa Kigali guhutiraho bagira bati : Niba USA ifite uburenganzira bwo gukurikirana ikihebe Zawahiri, U Rwanda narwo rufite uburenganzira bwo gukurikirana ikihebe Rusesabagina!!?

Ariko se koko abo bantu Zawahiri na Rusesabagina hari aho baba bagira aho bahurira? Mu gihe Zawahiri yigamba kwica no kurimbura abo yita “Abanzi ba Allah”, Rusesabagina we azwi kwitangira kurokora abari mu kaga, guhamagara abategeka u Rwanda kubaha uburenganzira bwa muntu no kwimakaza demukarasi mu miyoberere yabo. Ngaho aho igereranya rikorwa na Kigali kuri Zawahiri na Rusesabagina ridashobora kugira ishingiro kuko nta sano na mba iri hagati y’imitekerereze y’abo bagabo bombi.

Leta ya Isiraheli ikomeje gushyira umurego n’imbaraga mu kurwanya umutwe wa Hamasi. Hamasi yigambye kutemera kubaho kw’igihugu cy’Abayahudi, ndetse itangaza mu migambi yayo ko harimo kubarimbura. Mu gukora ibikorwa byayo, yifashisha kugira udukingirizo abaturage b’Abanyapalestina ifata bugwate(boucliers humains). Kuba Israël ihaguruka ikarwanyana ubukana umutwe wa Hamasi ifata nk’uw’ibyihebe, nuko itabikoze kubaho kwayo kwaba kubangamiwe(fighting Hamas is a matter of survival for Israël). Nonese Hamas tuyifate tuyigereranye na FLN igaragaza ko icyo irwanira ari ukugirango mu Rwanda habe imitegekere yemera ko Abanyarwanda babaho mu budasumbana, Uburenganzira bwa muntu buba umusingi wubakiweho n’imitegekere y’igihugu, demukarasi iba uburyo bwo kubanisha Abanyarwanda bose mu bwisanzurane no ubwubahane!!??

Ingero zitanzwe, zaba nyinshi ariko reka twibaze rero, igihe umunyarwanda azaba asaba ko uburenganzira bwe bw’ibanze bwubahwa, Leta yagombye kumwumva, igahiramo kuvunira ibiti mu matwi, niyifashisha uburyo bwose bushobotse ngo aharanira uburenganzira bwe, nyirabayazana azaba ari ubutegetsi buriho bwinangira, bukima amaso gushakira umuti ibibazo byose abenegihugu bagaragaza.

Ni muri urwo rwego, guha inyito y’iterabwoba, igikorwa cyose gikozwe n’umwenegihugu bigomba kubanza kureberwa. Itegeko ry’u Rwanda(nerekanye extraits hano) risobanura ko igikorwa cy’iterabwoba, bimwe mu bikiranga harimo ibikorwa bigamije guhindura imitegekere y’u Rwanda.

Reka dufatire urugero kubibera muri Ukraine ubungubu. Ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, byiyemeje gufasha Ukraine kuko bivuga ko igihugu cy’Uburusiya kibangamiye demukarasi y’uburayi. Niba bigaragara ko imitegekere y’igitugu, nk’uko igaragara I Moscou, ishobora gukwirakwira mu bihugu bisanzwe birangwamo demukarasi kandi yaramaze gushinga imizi nk’uburyo bw’imibereho y’ibyo bihugu, birumvikana ko guhaguruka bakirwanaho imbere y’Iterabwoba ry’I Moscou, bifite ishingiro.

Tugaruke ku banyarwanda basaba impinduka zishingiye ku kubaha ibiteganywa mu mategeko agenga Repubulika, bazarebwa bate nk’abimakaza ibikorwa by’iterabwoba kandi ahubwo bifuza ko imiyoborere y’igihugu irushaho gutunganywa ngo igihugu gitekane?

Ngibi rero ibyo Abategetsi b’i Kigali badasobanukirwa, ntibabone impamvu Isi itamiragura ibyo bavuga kuri Rusesabagina bamwita ikihebe!! Impamvu ntayindi ni uko Rusesabagina ibyo aharanira ari ibisanzwe biteganijwe mu mategeko y’U Rwanda ariko abategetsi baruyoboye badashaka gukurikiza. Ikindi ni uko ahubwo abo bategetsi aribo babangamira amahoro n’ituze by’Abanyarwanda kuko mu miyoberere yabo bashyize imbere uburyo bwa “gouvernance par le terrorisme politique”. Iyi niyo mvano yo kugerageza gukoresha n’inzego z’ubucamanza ibintu biba bitanafite ishingiro mu rwego rw’ibimenyetso ubwo butegetsi buba bushyira imbere.