Tabitha Gwiza ati: iyo ubajije ikibazo cya Rutabana uhinduka umwanzi wa RNC!

Madamu Gwiza Tabitha avuga ko kwirukanwa kwabo bishingiye ku kibazo cya musaza we
Madamu Gwiza Tabitha (afashe igihembo cyahawe uwo abereye nyina wabo Diane Rwigara) avuga ko kwirukanwa kwabo bishingiye ku kibazo cya musaza we

Tabitha Gwiza na Simeon Ndwaniye ni abavandimwe bari mu buyobozi bw’ishyaka RNC muri Canada birukanwe n’iri shyaka, Madamu Thabitha avuga ko ibibazo byose bishingiye ku ibura ry’umuvandimwe wabo Ben Rutabana waburiwe irengero kandi bakeka abayobora iri shyaka.

Rwanda National Congress (RNC), ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu mahanga, kuva ku cyumweru gishize ryirukanye burundu bane mu bari mu baritegeka muri Canada.

Madamu Gwiza yabwiye BBC ko kubirukana bitakurikije amategeko agenga iri shyaka, akavuga ko babahoye kubaza iby’umuvandimwe wabo Ben Rutabana n’ikibazo cy’amafaranga.

Ejo ku wa mbere, umuvugizi wa RNC Dr Etienne Mutabazi yabwiye BBC ko aba birukanwe burundu mu ishyaka kubera “kutubaha inzego z’ubuyobozi no kudakora hakurikijwe amategeko atugenga”.

Amafaranga

Madamu Gwiza yavuze ko mu nama nshingwabikorwa y’abantu umunani (8) ihagarariye RNC muri Canada 4 muri bo ari bo birukanwe kuko “bamaganye amafuti yariho akorerwa mu ntara ya Canada”.

Ati: “Byatangiye ubwo umubitsi wacu (Jean Paul Ntagara na we wirukanywe) yatswe amafaranga n’umukuru wacu adafitiwe impamvu, amubwira ngo dukeneye andi madorari ohereza.

“Undi arabyanga kuko bigomba kwemezwa no gutangirwa ibisobanuro”.

Ben Rutabana

Madamu Gwiza avuga ariko ko ibibazo byose bishingiye ku ibura rya Ben Rutabana, uyu yari komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka RNC.

Benjamin Rutabana, umuhanzi wahoze mu ngabo z’u Rwanda waje guhunga ubutegetsi bw’u Rwanda, yaburiwe irengero kuva mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka, nkuko abo mu muryango we babivuga. 

Ati: “Nkanjye umuvandimwe we wo mu maraso iyo uhagurutse ukabaza uti Ben Rutabana yarengeye he, uba ubaye umwanzi w’ihuriro nyarwanda [RNC]”.

Ben Rutabana, wari komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka RNC
Ben Rutabana, wari komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka RNC

Avuga ko n’utari umuvandimwe we ubajije icyo kibazo ahinduka umwanzi muri RNC.

“Urebye neza ni aho ibibazo bishingiye ku muvandimwe wacu warigishijwe. Iyo urebye uko babyitwaramo ubona ko ari bo bari hejuru y’iri bura rya Ben Rutabana”.

Umuvugizi wa RNC Bwana Mutabazi, ejo yabwiye BBC ko ikibazo cya Ben Rutabana nk’umurwanashyaka wabo bari kugikurikirana.

Madamu Gwiza avuga ko Ben Rutabana ari mu maboko y’abayobora RNC ariko ngo bizwi n’agatsiko k’abantu bacye, avuga ko bazi ababiri inyuma kandi hari abanyamategeko babo bari kubikurikirana. 

Madamu Gwiza ati: “Nahagurutse kugira ngo ndwanye igitugu n’akarengane by’ubutegetsi bw’u Rwanda buhora bukandamiza Abanyarwanda bubabuza epfo na ruguru. 

“None n’aho nagiye nasanze ari kimwe, nasanze nta tandukaniro cyangwa bari n’inyuma yabo”. 

Avuga ko we, n’abandi bameze nkawe, bazakomeza kurwanya akarengane no kuvugira abantu baburirwa irengero nk’umuvandimwe we Benjamin Rutabana.

Mushobora kumva hano ikiganiro kirambuye Tabitha Gwiza yagiranye na BBC

Inkuru dukesha BBC Gahuza-Miryango