Kacyiru: abaturage bavuga ko batewe bakagirirwa nabi kuko banze kwimuka

Abatuye muri aka gace bavuga ko baraye batewe n'abashinzwe umutekano bo mu Inkeragutabara

Bamwe baturage bo mu mudugudu w’Urugero mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo bavuga ko mu ijoro ryakeye bagabweho igitero n’abashinzwe umutekano bakabakubita ndetse bakajyana bamwe muri bo.

Bavuga ko bari guhatirwa kwimuka muri aka gace kitwa amanegeka kegereye igishanga hafi y’ahitwa ku Kinamba.

Abatuye hano bahawe iminsi 15 ngo bahave ariko bavuga ko batewe bakagirirwa nabi no mu gihe iyo minsi bahawe iburaho itanu.

Bavuga ko ahagana saa munani z’urukerera ingo za bamwe muri bo zagabweho igitero bagakubitwa, abandi bakajyanwa aho kugeza ubu abasigaye bataramenya.

BBC yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Kacyiru ku bivugwa n’aba baturage ntibyashoboka kugeza ubu.

Umugore w’ikigero cy’imyaka 35 avuga ibyabaye nijoro ati: “Nka Maniragaba Samuel, Iradukunda Samuel na Kazungu w’umunyozi abo bantu babatwaye kandi bari bafite ibyangombwa banabiberetse ndetse babasanze mu nzu ntibabasanze hanze. Ubu bagiye kurya uburoko bw’ubusa”.

Ntibyoroshye kumenya umubare w’abatuye muri aka gace, hari inzu ntoya nyinshi zegeranye, abahatuye bavuga ko batari munsi y’imiryango 300. 

Batuye nabi ariko ngo siko babyifuza

Abahatuye bamwe bavuga ko batuye ku butaka bwatuweho n’ababyeyi babo kandi bafitiye ibyangombwa, bityo bakwiye kubuvanwaho bahawe ingurane iteganywa n’amategeko.

Abatuye muri aka gace bavuga ko bagiriwe nabi n'Inkeragutabara mu ijoro ryakeye
Abatuye muri aka gace bavuga ko bagiriwe nabi n’Inkeragutabara mu ijoro ryakeye

Undi mugore w’imyaka 30 ati: “Kuba dutuye nabi turabyemera turanabibona, tubonye inkunga tukajya ahazima natwe twakwishima. 

“Ariko abayobozi nibatuvane hano bafite aho batwerekeza, nibaduhe ingurane z’ubutaka twatuyemo kuva cyera.

“Njye mfite imyaka 30 kandi ndi uwa hano, iyo myaka yose tuyimaze hano, bahubatse muri za 70 [1970] ariko ubu imyuzure irushaho kuza, nta gitangaza kirimo mbere hashobora kuba hataruzuraga ariko kuko ubu imvura iri kugwa nabi hakaba hatwara abantu”.

Uyu mugore avuga ko bakeneye gutura ahantu hatabashyira mu kaga ariko kuko ari abakene nta mahitamo bafite.

Ati: “Ntabwo ari uko tubyanze [kwimuka] cyangwa twigaragambije natwe turasaba gufashwa”. 

Bavuga ko leta ikwiye kubimura ariko ifite aho iberekeza cyangwa ikabaha ingurane
Bavuga ko leta ikwiye kubimura ariko ifite aho iberekeza cyangwa ikabaha ingurane

Aba baturage bavuga ko ibyo baraye bakorewe bakeka ko ari igikorwa cyo kubagirira nabi ngo bave muri aka gace kubera ubwoba.

Ku cyumweru minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasohoye itangazo ritegeka inzego z’ibanze kubarura abatuye mu nzu zishobora gusenywa n’imvura iri kugwa mu bice binyuranye mu gihugu.

Iri tangazo rivuga ko abatuye ahantu nk’aha bimurwa bagacumbikirwa n’abaturanyi cyangwa bagacumbikirwa mu bigo by’amashuri. 

Iri tangazo ryiswe impuruza ryihanangiriza abategetsi mu gihe baba batubahirije ibyo rivuga hakagira umuturage uhitanwa n’ibiza.

Umunyamakuru wa BBC i Kigali, Jean Claude Mwambutsa yaganiriye n’abo baturage mu majwi Susanna hano hasi:

Inkuru dukesha BBC Gahuza-Miryango