Tariki ya 7-9 Nzeli 2020, Turibukwa imyaka 30, Mutagatifu Yohani Pawulo II asuye u Rwanda.

JEAN PAUL II asura u Rwanda

Bavandimwe,Turibuka urugendo Mutagatifu Yohani Pawulo II umaze imyaka 30 asuye u Rwanda, ubwo yari Papa.

Yatanze ubusaseridoti ndetse muri abo bahawe ubusaseridoti, ubu babiri ni abepisikopi.

Mutagatifu Yohani Pawulo II, udusabire.


TWIBUKIRANYE: YOHANI PAWULO II MU RWANDA

Yohani Pawulo II niwe mu Papa wa mbere wageze mu Rwanda 7-9 Nzeli 1990

Tariki ya 7 Nzeli 1990

Papa Yohani Pawulo wa II yaje mu Rwanda tariki ya 7 Nzeli 1990, aturiyeho igitambo cya misa muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayile i Kigali, aha umugisha abari bahari n’umujyi wa Kigali muri rusange. Ubutumwa yatangaga, bwibandaga ku gukemura ibibazo ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byari birimo.

Tariki ya 8 Nzeli 1990

Hibukwa indamukanyo ye y’ikinyarwanda agira ati “Muraho neza, Imana ibarinde!” byari mu gitambo cya Misa Papa Yohani Pawulo wa II yahereyemo abasaseridoti 32 bo mu biyaga bigari isakaramentu ry’ubusaseridoti i Mbare, mu Murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

Ni nabwo yahagaze i Gihara mu Karere ka Kamonyi yakirwa n’imbaga y’abahinzi aho yababwiye ko yifuzaga kugera ku misozi batuyeho agasura imirima no mu ngo zabo, ariko ko bidakunze kubera igihe gito.

Aha ubu hazwi nko ku “Masuka” hari ikimenyetso cy’urwibutso rw’uruzinduko rwa Papa Yohani Paulo II mu Rwanda ubu ni mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu bindi bikorwa byaranze uruzinduko rwe kuwa 8 Nzeli, Papa Yohani Pawulo wa II yaganiriye n’intiti n’abakozi, kuri stade ya Kigali I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, yibutsa uruhare rw’umulayiki mu kwamamaza ivanjili no mu buzima bw’igihugu ndetse yanahuye n’urubyiruko kuri Stade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali,
aganira by’umwihariko n’abahagarariye andi madini.

Tariki ya 9 Nzeli 1990

Iyi taliki yagombaga no gusorezwaho uruzinduko rwe mu rw’imisozi igihumbi, nkuko byari bisanzwe bikorwa niyo yabaga ari i Vatican imbere y’imbaga y’abaza mu rugendo nyobokamana, Papa Yohani Pawulo wa II yasomye misa kandi avugira isengesho rya saa sita rizwi nka Angelus i Nyandungu.

Mbere yo gusoza urugendo ngo yongere afate indege ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yaganiriye byihariye n’abepiskopi bo mu Rwanda abagaragariza isano riri hagati y’umuco no kwamamaza ivanjili.

Hari ibimenyetso by’uru rugendo bikigarara

1. Ku masuka ya Papa

Ni mu Karere ka Kamonyi aho yahuriye n’abahinzi abaha umugisha. Hibukirwa ku masuka bamuhaye nk’ikimenyetso cy’ubukungu buvuye mu maboko y’uwakoze.

2. Nyandungu ahazwi nko kuri 12

Aho bita kuri 12, ni i Nyandungu, mu karere ka Kicukiro ku muhanda uva i Kigali ugana i Rwamagana, hari umusaraba munini ukozwe mu byuma.

Papa Yohani Paulo II yahasomeye misa, ahatangira ubutumwa bwihariye ku muryango.

3. I Mbare kwa Papa

Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Shyogwe i Mbare hari ikigo cyita ku bana b’imfubyi cyitwa “Cité Nazareth”. Abahagenda n’abahaturiye bavuga ko ari kwa Papa, kuko hari ibikorwa byahashyizwe ku cyifuzo cye.

Icyo kigo cyashinzwe ku cyifuzo cya Papa Yohani Paulo II, mu rwego rwo gufasha imfubyi. Ni ikigo kiri kuri hegitari 14 zatanzwe na diyosezi ya Kabgayi. Kiri aho Papa Yohani Paulo II yasomeye misa, anatanga isakaramentu ry’ubusaseridoti.

Papa Yohani Pawulo wa II yapfuye tariki ya kabiri Mata mu mwaka 2005, yagizwe umutagatifu na Papa Francis tariki ya 27 Mata 2014.(src: IGIHE, GOOGLE, Etc)

Mutagatifu Yohani Pawulo II, udusabire!

Jean Serge Mandela