Telefone zigendanwa za Colonel Karegeya zirerekana ko ziri mu Rwanda!

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’Afrika y’Epfo aravuga ko inzego zishinzwe umutekano muri Afrika y’Epfo zashoboye kubona ko telefone 3 zigendanwa za Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya ziri mu Rwanda.

Twabibutsa ko izo telefone zigendanwa zibwe igihe yicwaga kandi uburyo bwe bwo gutumanaho bwa skype na gmail bukaba bwo bwaragaragaraga nk’ubukora ku munsi wose wo ku wa gatanu tariki 3 Mutarama 2014.

Colonel Patrick Karegeya nk’umuntu wari warakoze mu by’iperereza igihe kinini akaba yari no mubatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, byumvikane ko inzego z’iperereza za Leta ya Kigali zifuzaga kuba zakoresha izo telefone zigendanwa kugira ngo zigere ku mabanga ya Nyakwigendera cyane cyane ku bavugana nawe mu Rwanda cyangwa hanze.

Ariko hari benshi bibaza niba Leta ya Kigali yakora ubucucu nk’ubwo bwo gufatanwa igihanga. Ariko hari abandi bemeza ko Leta ya Kigali yifuza kumenya amabanga telefone za Karegeya zari zibitse n’ubwo bwose byagaragaza ko iyo Leta ifite uruhare mu rupfu rwe.

Amakuru yandi ava muri Afrika y’Epfo avuga ko ku mashusho ya Camera ya Hoteli Michelangelo Nyakwigendera yiciwemo hagaragara ho abantu 4 binjiye mu cyumba basanzemo umurambo, ubu inzego z’umutekano z’Afrika y’Epfo zikaba zirimo gukora uko zishoboye ngo zimenye abo bantu abo ari bo. Ariko Polisi y’Afrika y’Epfo irashakisha cyane cyane Appolo Gafaranga Kirisisi.

The Rwandan

Ubwanditsi