Rwanda: Abagizi ba nabi bateye urugo rwa Victoire Ingabire i Kigali

Kigali, tariki ya 4 Mutarama 2014-Muri iri joro ryakeye, ahagana mu masaa saba z’ijoro, abagizi ba nabi bateye urugo rwa madame Victoire Ingabire Umuhoza, uherutse gukatirwa n’urukiko rw’ikirenga, igifungo cy’imyaka 15 nyuma y’urubanza rwa politiki rwagaragayemo inenge nyinshi.

Abari mu nzu bamaze gukangurwa n’urusaku rw’ibirahuri byamenetse, bahise batabaza abaturanyi, bashobora gutesha abo bagizi ba nabi. Iki gikorwa kigayitse cyo gutera urugo rw’imfungwa ya politiki kibaye nyuma y’ihotorwa ry’undi munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, nyakwigendera koloneli Patrick Karegeya, muri Africa y’Epfo.

Ishyaka FDU-INKINGI ryamaganye byimazeyo uru rugomo rukomeje kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mbere y’ibikorwa bikomeye bya politiki biteganijwe muri uyu mwaka. Ishyaka FDU-INKINGI risanga inzira nyayo yo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda ari ibiganiro bya politiki bisesuye, aho gutera ubwoba abatavuga rumwe na leta.

FDU-INKINGI
Twagirimana Boniface
Visi Perezida w’agateganyo

FDU-CEP-attaque résidence-VIU (RWA)