Apollo nawe yitegure kuzicwa vuba:McDowell Kalisa

Ukekwaho kugira uruhare mu iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya ari we Apollo Gafaranga Kirisisi, amakuru atugeraho tugikoraho iperereza ryimbitse aravuga ko ari mu Rwanda ejo ku wa gatanu tariki ya 3 Mutarama 2014 yabonetse anywera icyayi kuri bourbon Coffee i Kigali!

Apollo Gafaranga yatangiye kumenyekana cyane mu ntangiriro zo mu 2000, icyo gihe yari atuye i Masaka mu nzu yarazwe na se umubyara. Benshi ntibigeze bamenya aho amafaranga yayakuye, ariko kuri bamwe bari bazi inkomoko y’amafaranga yamujojobaga hose.

Apollo yaje kugira Imana kuba aziranye na Aimé Ntabana wari warinjiye mu gisirikare, hanyuma akaza kuvamo agasubira mu ishuri, aho arangirije amashuri yabonye akazi muri External Intelligence Service, cyangwa Iperereza ryo hanze y’igihugu ryo mu Rwanda, icyo gihe rikaba ryarayoborwaga na Nyakwigendera Patrick Karegeya.

Abibuka icyo gihe hari icyitwaga Congo Desk, iryo ryari ishyami ryakurikiranaga intambara yo muri Congo ya kabiri. Icyo gihe abasore benshi babonye akazi ko gucyuruza amabuye y’agaciro yo muri Congo, bose bari abakozi ba TRI STAR yaje guhinduka CRYSTAL VENTURE ejo bundi aha.

Benshi muri abo barafunzwe, abandi bararigiswa, abandi barahunga, hasigaye imbarwa mu Rwanda, byose bikaba byaratewe ni uko nyuma yo kubakoresha amafuti bahise babura akazi batangira kuba abarakare, ba nyiri ukubaha akazi batangiye kwikanga ko bazamena ibanga, nibwo batangiye kubahumbahumba.

Ukuzamuka kwa Apollo kubera kumenyana na Aimé Ntabana byamuhaye umugisha, kandi akaba yari asanzwe ari umunyamujyi yahise yizerwa na Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya, Colonel Karegeya yahise amuhuza na Hatari Sekoko wigeze kuba Liyetona ndetse akaba ari mu barindaga Prezida Kagame mu Ishyamba.

Uyu Hatari Sekoko akaba ariwe wari ushinzwe kugura no kugemurira imbunda icyo gihe Inyeshyamba za RCD Goma zarwanyaga Leta ya Congo. Sekoko ari akuriye Ishami ryo kugura imbunda, ariko ntabwo yagombaga kwigaragaza cyane, yatangaga amasoko ndetse akaba ari we wari umuhuza n’abo yahaye amasoko n’aho bagombaga kuzigura. Muri abo harimo Apollo, umugore umwe witwa Azizza Kulsum Gulamal n’abandi bakeya cyane.

Apollo yagombaga gutanga amafaranga yose muri TRI STAR, n’ubwo we yari atazi abo akorera , hanyuma we bakamugenera aye. Apollo byaramuhiriye ageza n’aho aba umunyarwanda wa mbere kugura imodoka yo mu bwoko bwa BMW JEEP X5, ngira ngo abari mu Rwanda icyo gihe nta n’umwe utibuka iyo modoka.

Hatari Sekoko niwe wari uzi aho intwaro zigurwa, uwazicuruzaga yari uwahoze mu ngabo za Soviet ya kera witwa Victor Vladimir Bout ubu akaba afungiye muri Amerika aho yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Apollo kubera ubunyamujyi yaje kumenya ko ashobora kwitumiriza intwaro bitanyuze kuri Hatari Sekoko, aba yihaye ububasha yishakira Vladimir Bout amubwira ko akeneye intwaro, Vladimir Bout ahita azimuha undi nawe arishyura, ariko Apollo ntabwo yazigemuye muri RCD Goma, Apollo yari yiboneye ahandi umukuriya.

Uwo mukiriya yari yamurangiwe na bamwe muri Leta ya Uganda, uwo mukiriya akaba bari abarwanyi ba RCD Kisangani n’iyindi mitwe yari ishyigikiwe na Leta ya Uganda muri za Kisangani, Beni na Butembo muri Congo. Niba mwibuka neza icyo gihe Kagame na Museveni aho umwe yanyuraga undi yacishagaho umuriro.

Apollo yahise akubita umufuka amafaranga aritahira mu Rwanda. Bukeye nyiri kugurisha intwaro Victor Vladimir Bout yaje kubaza Hatari Sekoko ko intwaro aheruka kumwoherereza zamugezeho, undi ati izihe, Bout yahise amubwira ko yakoranye na Apollo iyo business. Sekoko akimara kubyumva yahise atangira guperereza aho intwaro zagiye, nyuma y’igihe aza kumenya ko zagurishijwe mu bashyigikiwe na Perezida Museveni.

Perezida Kagame amaze kubimenya byaramurakaje,kandi ni mu gihe yari azi izo mbunda ari zo zizamurwanya muri Congo. Kubera ko bwari ubucuruzi babuze aho bahera bafunga Apollo, dosiye bahise bayishikiriza icyo gihe Umushinjanzacyaha Mukuru Gahima Gerald, bahita bamubwira ko yahimba icyaha cya Apollo, ntibyatinze baza kuvumbura ko Apollo yashakiraga Visa abana b’abakobwa bakajya mu Burayi n’Amerika.

Ubwo bahise bamuhimbira icyaha cy’uko acuruza abantu(Human Traffic). Yahise amanurwa muri 1930, hari 2002 mu kwezi kwa munani. Yaraburanye azagukatirwa imyaka 10, Ubushinja cyaha bwari bwamusabiye imyaka 15, amakuru adafite gihamya avuga ko bamaze kumukatira, Bwana Gerald Gahima yahise abaza umushinja cyaha wari ufite iyo dosiye, amubaza imyaka yamusabiye, undi amubwira 15, amakuru avuga ko ngo yahise arakara amubaza impamvu yamusabiye imyaka mikeya.

Apollo yaje gufungurwa muri 2004 amaze gutsinda mu rukiko rw’Ubujurire ahita akomeza akazi ke k’ubucuruzi, kubera agafaranga ashobora kuba yarakoze ibyo ashinjwa nonaha, buriya ngo nta jana ryanga muri rindi, ariko se iryo jana rigusiga ibara ryo rimaze iki?

McDowell Kalisa