Théogène Rudasingwa wahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR yandikiye Kagame ibaruwa ifunguye!

Dr Theogene Rudasingwa

Bwana Paul Kagame
Urugwiro Village
Kigali
Rwanda
[email protected]

7/4/2023

Bwana Kagame,
Mu byo wavuze muri Kongere ya FPR-Inkotanyi iherutse, nongeye kumva uvuga ko uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FRP yibye maze agahunga igihugu.

N’ubwo uteruye ngo umvuge mu mazina, byumvikanye ko arijye uvuga kuko sibwo bwa mbere.

Mu kwezi kwa gatandatu 2021, mu kiganiro wahaye abanyamakuru ba TV5 Monde wavuze ko uwahoze ari Director of Cabinet muri Perezidanse yawe yibye maze agahunga.

Nanyomoje ibyo binyoma byawe mu rwandiko nadikiye umukuru wa TV5 Monde, ariwe bwana Yves Bigot.

N’ubwo nzi ko wowe n’abagaragu bawe mwayisomye, maze abamotsi bawe bakayikurikiza ibitutsi, ibindi binyoma no kumparabika bisanzwe, nyometse kuri uru rwandiko.

Nusubiza ubwenge ku gihe, mu mwiherero uzongere uyisome uzayisangamo ibyo nawe uzi.

Maze rero, wongereye ikinyoma ku kindi. Ikinyoma guterenya n’ikinyoma bibyara ikinyoma.

Iyo ni imibare y’ibanze ukwiriye kuba uzi ariko wirengagije kubera uko uteye.

Ntiwerura ngo uvuge uti: “yibye ibi, akurikiranwa atya, ahabwa ibihano runaka, tunamukurikana aho yahungiye ngo aryozwe ibyo yibye.”

Nabaye Umunyamabanga mukuru wa FPR kuva mu kwa munani, 1993, kugeza mu kwa cumin na kabiri 1995 ungize Ambasaderi muri America.

Nabaye Director of Cabinet muri Perezidanse yawe kuva 2000 kugeza mu ntangiriro ya 2004. Nasezeye muri FPR, Guverinoma, n’igisirikare mu nyandiko nakwandikiye ndi mu Rwanda itariki 4/4/2005.

Kuki nyuma y’imyaka 18 nguhunze nguhora mu kanwa?

Ntabwo ari uko nibye kuko urabizi neza ko nta n’umwenda n’umwe mfitiye FPR, u Rwanda, cyangwa abanyarwanda.

Imbaraga mu buto bwanjye nazihaye FPR n’u Rwanda.

Muri 2011 wankatiye imyaka 24 ngo mpugabanya umutekano w’u Rwanda. Kugeza na n’ubu umpiga amanywa n’ijoro ushaka kunyica.

Ibyo byose urabizi kuko ni wowe ucura iyo migambi mibisha.

Icyo gifungo wankatiye, no guhora utuma abazakuzanira igihanga cyanjye ku mbehe si uko hari ibyo nibye byawe, ibya FPR cyangwa umutungo w’u Rwanda nibye. Habe na mba!

Bikojeje isoni, biteye agahinda, kubona mu banyarwanda miliyoni 13 bategekwa n’umuntu ubeshwaho no kubeshya ku mugaragaro umwaka ugashira, undi ugataha. Imyaka 35 y’ibinyoma!!

Umugabo ungana nawe, ufite abana n’abuzukuru, arabeshya?

Mu magambo uhora ukoresha utazirikana ibyo wowe agusaba ku giti cyawe, harimo, “accountability (kwirengera ingaruka z’ibikorwa?)”, no “kwiha agaciro”, Harya uha agaciro ibinyoma bamwita iki?

Kagame ujya wifatira indorerwamo imbere ngo wisuzume, apana isura yo hanze, ahubwo mu bwonko no mu mutima ngo urebe ava mu kanwa kawe?.

Ururimi rwawe ni umuzindaro w’intambara ziri mu bwonko n’umutima wawe. Wita abantu umwanda, abajyinga, ibigarasha, abajura, abajenosideri, abaterorisite, ibisambo, n’ibindi n’ibindi.

Iyo witegereje amagambo n’ibikorwa byawe byuzuye ubujyinga, ubugarasha, umwanda, ubujura, ubwicanya, uburiganya , ubutindi n’ibindi.

Bityo rero wihaye agaciro gake mu mitima y’abanyarwanda n’iyo bagukomera amashyi barakuzi, barakumenye.

Kagame accountability yawe harya iri he? Uri umwicanyi. Uri umujura. U Rwanda na miliyoni 13 wabigize imfungwa.

Wowe n’abo wasimbuye u Rwanda mwaruhinduye irimbi.

Warushije abakubanjirije bose mu mateka gusiga irange ryera iryo rimbi wita amajyambere.

Ibikorwa byo urega abatavuga rumwe nawe ahubwo nibyo uregwa.

Ko kugeza na n’ubu utararyozwa ko wahanuye indege muri 1994 ukica abaperezida babiri, Habyarimana na Ntaryamira n’ingaruka byagize ku iyicwa ry’abatutsi n’abahutu?

Ko utararyozwa iyicwa ry’abahoze muri RPF/RPA? Ko utarabazwa ibihumbi amagana n’amagana by’abahutu wishe mu Rwanda no muri Congo?

Kagame uwo mutungo wigwijeho harya ni umurage ababyeyi bawe bagusigiye??

Indege, inzu zitagira umubare mu Rwanda no hanze yarwo, amamodoka, ama miliyoni ya madorari mu ma banki hirya no hino kwi si?

Ibyo sibyo wibye abanyamuryango ba FPR byagafashije impfubyi, abapfakazi, ibimuga by’intambara?.

Umutungo w’abanyarwanda wiba buri munsi cyangwa usesagura sibyo byagafashije abacitse ku icumu baba abatutsi cyangwa abahutu?

Amajyambere uvuga mu magorofa yawe, imihanda ikubuye muri Kigali sibyo byakavanye abana muri bwaki, inzara, ubukene, ubushomeri mu rubyiruko mu Rwanda?

Izo ndege, imodoka, amazu, amadorari uhishe mu mahanga byubatse amashuri y’abana angana iki? Byakubatse amavuriro angana iki? Byishyuye abakozi bangana iki, ushyizemo n’abasirikare, n’abapolisi?

Muri rya kinamico wise Kongere rya FPR ( izina ribikwiriye ryakabaye Ikiriyo cya FPR nyuma y’imyaka 35) waravuze ngo abahunze nta na kimwe bagezeho.

Ese abasigaye muri iyo NTUMBI ya FPR bageze kuki? Abo ba jenerali washyize ku gatebe bageze kuki? Abanyepolitike bose ba FPR baruciye bakarumira, ubu barasetse?

Nyamara rero kwitandukanya n’inkozi y’ibibi ni intambwe ikomeye. Urabizi kandi n’ubwo utabyatura ko kuva nguhunze natanze umusanzu mu kugaragaza ububi bw’ubutegetsi bwawe.

Kandi sinzahwema gutanga uwo musanzu. Ni cyo gituma nguhora ku mutima no mu kanwa.

Kuko rero wiyambitse ubusa wigize nka wa wundi wigize agataro akayora ivu. Ubu wambwira igihombo cyawe mu gushimuta ugafunga Paul Rusesabagina?

None se ko abagutegeka bakurebye igitsure ugasubira inyuma n’ipfunwe ryinshi wimyiza imoso?

Wungutse iki mu gutera Congo umena amaraso y’abana b’u Rwanda n’abanyekongo?

Wungutse iki mu kugambanira impunzi Abongereza badashaka, usabiriza ibyo kwongera ibyo wiba abanyarwanda?

Uri umwami wiyambitse ubusa!

Yesu Kirisito yaravuze ngo abicisha inkota niyo bazazira (Matthew 26:52) Yarongeye ati “bimaze iki kubona ubutunzi bw’Isi ugatakaza roho yawe” (Mariko 8:36). Bibiliya itwigisha ko twavuye mu mukungugu kandi tuzawusubiramo.

Sinakubwira ngo subiza inkota mu rwubati, ntubishaka ntunabishoboye kuko warenze ihaniro.

Sinakubwira ngo rekeraho kubeshya niyo kamere yawe, yewe sinakubwira ngo rekeraho kwiba ibyagatunze abanyarwanda kuko ntiwabyumva.

Ibyo wuzuza mu bigega byawe bwite urabirya nta mahoro, ukarara ijoro ubunza umutima, urwana n’abazimu muri iryo rimbi utuyemo.

Kagame wafashe igihugu ingwate, wigwizaho umutungo, urica, urafunga.

Kagame watakaje roho niba hari iyo wigeze.

Gusa igihe cyiregereje ko uzasarura ibyo wabibye.

Uriteguye?

Dr. Theogene Rudasingwa
Washington DC
USA
E-mail: [email protected]