Theresa May wahoze ari minisitiri w’intebe mu Bwongereza yanenze gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Theresa May wahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yanenze umugambi wa leta yaho wo kohereza abimukira basaba ubuhungiro mu Rwanda.

May yabwiye inteko ishingamategeko ko adashyigikiye uriya mugambi kubera impungenge ze niba wujuje ibisabwa ku “mategeko, gushoboka no gutanga umusaruro”.

Minisitiri w’ubutegetsi Priti Patel yavuze ko iyo gahunda izaba “ingorane ikomeye ku bambutsa abantu bitemewe” kandi uzahagarika imfu z’abantu mu nzira mbi bajya mu Bwongereza.

Uyu mugambi wakomeje kunengwa n’imiryango ifasha, bamwe mu banyamadini, n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza.

Mu Rwanda, ishyaka Green Party rya depite Frank Habineza na Dalfa-Umurinzi rya Victoire INgabire nayo yatangaje ko yamaganye uyu mugambi wa leta zombi.

Theresa May nawe wabaye minisitiri w’ubutegetsi ashinzwe politiki y’abinjira n’abasohoka y’Ubwongereza hagati ya 2010 na 2016, yabajije niba uyu mugambi w’igerageza utazongera kuzanwa kw’abagore n’abana.

Ni nyuma y’amakuru ko abagabo b’ingaragu bambuka binyuranyije n’amategeko bajya mu Bwongereza ari bo bazoherezwa mu Rwanda.

Muri iyi gahunda yatangajwe mu cyumweru gishize, abantu byemejwe ko binjiye bitemewe mu Bwongereza bazoherezwa mu Rwanda, abo ibyabo bizigirwa, bagahabwa ubuturo bw’igihe kirekire cyangwa bagasubizwa mu bihugu bakomokamo.

Asubiza ku byavuzwe na Patel, Madamu May yagize ati: “Kubyo numvise kandi nabonye kugeza ubu kuri uyu mugambi, sinshyigikiye kohereza abantu mu Rwanda kubera amategeko, uko byakorwa n’uko byatanga umusaruro.

“Niba koko imiryango itazatatanywa, ni ibihe bimenyetso afite ko ibi bitazaganisha ku kongera izanwa ritemwe ry’abagore n’abana?”

Minisitiri Patel arengera uyu mugambi avuga ati: “Impinduka zirakenewe kuko abantu barimo gupfa bagerageza kuza mu Bwongereza.”

Yabwiye abadepite ati: “Ubu bufatanye ni ubwoko bw’ibikenewe muri politiki mpuzamahanga ikwiye ku bimukira, mu gutuma abantu baba amahoro, no kubaha amahirwe yo kumererwa neza.

“Ibi bizafasha gusenya business y’abambutsa abantu bitemewe kandi birokore ubuzima bw’abantu, ari nako birengere abari mu kaga mu by’ukuri.”

Map showing the distance from the UK to Rwanda

Uko igerageza ryo kubohereza mu Rwnada rizakorwa?

  • Amasezerano ya leta zombi avuga ko, Ubwongereza buzagenzura abimukira bahageze “nta gutinda” maze buhe u Rwanda amakuru y’ibanze ya buri umwe mubo bushaka kohereza
  • U Rwanda ruzabanza kwemeza buri umwe mbere y’uko boherezwa, kandi ibyo bizamara imyaka itanu
  • Nyuma yo kugera mu Rwanda buri umwe azahabwa aho kuba n’ubufasha kandi ahabwe ubwisanzure bwo kujya aho ashaka mu gihugu
  • Nagenzurwa akemezwa neza umwimukira azajya ahabwa ubuturo bw’igihe kirambye mu Rwanda
  • Abatazemerwa n’abategetsi mu Rwanda bazasubizwa mu bihugu bafite uburenganzira bwo guturamo
  • Ubwongereza nabwo buzatuza “igice cy’impunzi zigeramiwe kurusha izindi z’abanyarwanda” mu Bwongereza

Yvette Cooper umugenzuzi wa minisiteri y’ubutegetsi y’Ubwongereza yamaganye iyi gahunda avuga ko “idakoreka, itarimo ubunyamwuga, kandi irimo ubugome” ko yakozwe mu “kwihunza imyaka yo kunanirwa” ikibazo cy’abimukira batemewe.

Cooper yavuze ko minisiteri y’ubutegetsi itigeze igaragaza igiciro uyu mugambi uzatwara.

Ati: “Azemera [Priti Patel] ko miliyoni £120 yatangaje zitishyura n’umuntu umwe wakoherezwa?

“Ntabwo yigeze yemeranya ku giciro cya buri muntu. Mu kuri, ziriya miliyoni £120 ni igiciro cy’umurengera minisiteri iri kwishyura ku itangazo rigenewe abanyamakuru gusa”.

Minisitiri Priti Patel we yavuze ko abanenga uyu mugambi nta bisubizo bo batanga ku kibazo.

Ni umugambi yemeje ubwe mu gihe bamwe mu bakorana nawe bagaragaje impungenge bawufiteho.

Kuwa kabiri nijoro, Minisitiri w’Intebe Boris Johnson yasabye Perezida Paul Kagame w’u Rwanda gushimangira ubushake bwe mu gukorana nabo.

Perezida Kagame – wari mu rugendo muri Jamaica ubwo uyu mugambi wemezwaga na leta zombi kuwa kane – ntabwo aragira icyo awuvugaho kumugaragaro.

BBC