Urukiko Rwumvise Abashinjura Wenceslas Twagirayezu Uregwa Jenoside

Urugereko rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha by’iterabwoba rwakomeje kumva abatangabuhamya mu rubanza rwa Bwana Wenceslas Twagirayezu.

Kuri uyu wa Kabiri, rwumvise abo ku ruhande rw’uregwa bakomoka mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Baramushinjura ku byaha bya Jenoside bikekwa ko yakoreye ku Gisenyi mu 1994.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa uri ku Gisenyi yakurikiranye urwo rubanza ategura inkuru.

Iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri ryatangiye mu ma saa sita z’amanywa kubera ko abatangabuhamya baturuka mu gihugu cya Kongo kandi bagomba kubanza kugenzura ibyangombwa by’inzira byabo n’ibipimo bya COVID-19.

Ni abatangabuhamya bashinjura Bwana rw’abashinjura ku Wenceslas Twagirayezu ku byaha bya Jenoside aburana n’ubushinjacyaha. Ku ikubitiro haje Pasiteri Patrick Senzoga Ndeze wo mu itorero ry’ababatisita rikorera mu mujyi wa Goma. Yabwiye urukiko ko ku itariki ya 1/04/94 ari we wakiriye Twagirayezu. Yavuze ko biteguraga amateraniro y’ivugabutumwa mu birori bihambaye bya Pasika byabereye I Ruhanga.

Yavuze ko ku itariki ya 08 z’ukwezi kwa Kane yatumye Twagirayezu I Ruhama kumuzanira amafaranga y’umuntu yari yarahaye ibiti akazayamugereza mu bunyamabanga bw’itorero. Icyakora yemeza ko atari we wamutumiye mu giterane kuko uregwa yari asanzwe ahagenda na cyane ko yahigiye amashuli yisumbuye yajyaga anahagirira ibiruhuko.

Pasiteri Senzoga ku bibazo by’ubushinjacyaha yahakanye ko nta masano afitanye na Twagirayezu. Ariko urukiko rwamuhase ibibazo biganisha ku kumwibutsa ayo masano. Mu makuru yatanze mbere ari muri dosiye urukiko rubitse, ruvuga ko yemeje ko umugore we ari nyirasenge wa Twagirayezu.

Kuri iyi nshuro, imbere y’umucamanza Pasiteri Senzoga yavuze ko nta sano muzi afitanye na Twagirayezu. Yavuze ko abana bose yareze mu itorero bamwita umubyeyi. Urukiko rurasa n’urutanyuzwe ku bisobanuro bya pasiteri Senzoga rwemeza ko ruzabisuzuma igihe ruzaba rwiherereye ruca urubanza.

Urukiko rwifuje no kumenya niba nk’abantu bakoranaga ivugabutumwa na Twagirayezu nyuma yo kuva muri Kongo ntacyo bakoze mu rwego rw’ivugabutumwa. Pasiteri Senzoga yavuze ko bakimara kumva ko Twagirayezu aregwa jenoside banditse inyandiko mu rwego rw’itorero yashyizweho imikono n’abamuzi bavuga ko atakoze jenoside.

Mu ruvangitirane rw’igiswahili n’igifaransa afite umusemuzi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Pasiteri Senzoga yavuze ko abakirisito batunguwe no kumva Twagirayezu aregwa jenoside. Urukiko rwabajije uyu mupasiteri nk’umuntu yemeza ko babanye igihe kirekire niba nk’itorero ntacyo babajije Twagirayezu bakimara kumva ko ku itariki ya 06 n’iya 07 yashakaga gutaha mu Rwanda kandi ibintu byari byatangiye kumera nabi. Yasubije ko yababwiye ko hari ibintu bye birimo na dipolome byari bikiri mu Rwanda agomba kubitwara.

Undi mutangabuhamya ni Mvunabandi Kagabo waturutse I Masisi. Yemeje ko ku munsi indege yari itwaye uwari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana yahanurwaga yari kumwe na Twagirayezu. Yavuze ko babyibajijeho baganira ku buryo yaba byababereye amayobera.

Uyu na we yemeje ko yakoranaga na Twagirayezu mu mirimo y’ivugabutumwa. Yavuze ko batangiye kubana muri 93. Yavuze ko aherukana na Twagirayezu mu gitondo cyo ku itariki ya 07 z’ukwezi kwa Kane ibyabaye nyuma atabizi.

Urukiko rwamubajije ku nyandiko yashyizeho umukono yo mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu 2018 ihamya ko Twagirayezu ari umwere ku byaha ubushinjacyaha bumurega. Umutangabuhamya Mvunabandi Kagabo yasubije ko yanditswe mu rwego rw’itorero kugira ngo bagaragaze ko nta jenoside Twagirayezu yakoze.

Undi mutangabuhamya na we waturutse I Masisi ni Madamu Maombi Esther wabwiye urukiko ku itari ya 06 z’ukwezi kwa kane mu 1994 na we yari kumwe n’uregwa. Yemeje ko ari we wamutwaje igikapu ava I Ruhanga asubiye I Goma. Avuga ko kuri uwo munsi bari barangije amatorero abakuriye itorero bamuha inshingano zo guherekeza Twagirayezu akamugeza aho ategera imodoka.

Umunyamategeko Bruce Bikotwa ntiyakunze guhata ibibazo byinshi uruhande rushinjura uwo yunganira. Avuga ko ibyo basobanura byumvikana. Twagirayezu we yakunze kurangwa no kumwenyura bya hato na hato mu rukiko igihe yabonaga umutangabuhamya mushya uje kumushinjura ari na ko amupepera nk’ikimenyetso cyo kumusuhuza

Ni urubanza ruri gukurikiranwa n’abaturage ba hano ku Gisenyi ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga ririmo n’iryo mu gihugu cya Denmark Twagirayezu yabagamo. Na ambasade ya Danemark irarukurikira.

Bwana Wenceslas Twagirayezu w’imyaka 54 y’amavuko akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda. Ni na ho ubushinjacyaha bumurega ibyaha bumukekaho.

Bumurega ko yakoreye ibyaha ahantu hatandukanye, ahahoze kaminuza ya Mudende, kuri kiliziya gatolika ya Busasamana, ahiswe kwa Gacamena, n’ahiswe Komini Ruje kubera amahano y’ubwicanyi yahabereye. Iburanisha rirakomeza kuri uyu Gatatu.