Tshisekedi asaba kotsa igitutu Kagame ‘agakura abasirikare’ muri Congo

Ba Perezida Kagame na Tshisekedi igihe bahuriraga i Paris kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo isaba Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson gukoresha inama itangira i Kigali ku wa mbere y’umuryango wa Commonwealth (CHOGM 2022) nk’uburyo bwo kotsa igitutu Perezida Paul Kagame agakura abasirikare b’u Rwanda mu burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda ruhakana kugira abasirikare muri DR Congo no gufasha umutwe wa M23 umaze amezi mu mirwano n’ingabo z’icyo gihugu (FARDC).

BBC Gahuzamiryango yasabye umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda kugira icyo avuga ku byo leta ya DR Congo ivuga ku Rwanda ibisaba Ubwongereza, nta gisubizo kugeza ubu.

Muri iki cyumweru, umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Bunagana muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya ruguru, ku mupaka wa DR Congo na Uganda.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rya minisiteri y’itangazamakuru ya DR Congo ryo ku wa gatanu risubiramo amagambo ya Perezida Félix Tshisekedi agira ati:

“Umutekano mu burasirazuba bw’igihugu ukomeje kuba mubi, ahanini kuko u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwacu, bukize kuri zahabu, coltan na cobalt, ngo bubicukure ku bw’inyungu bwite zarwo.

“Iyi ni intambara y’ubukungu yo kurwanira umutungo, irwanwa n’ibico by’iterabwoba by’u Rwanda”.

Umubano wa DR Congo n’u Rwanda wabaye mubi kuva mu byumweru bishize, ubwo ibi bihugu byashinjanyaga kurasanaho ibisasu.

Ku wa gatanu, igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyemeje ko hari umusirikare wa Congo warashwe arapfa nyuma yo kwinjira akarasa kandi agakomeretsa abantu mu karere ka Rubavu mu burengerazuba, ku mupaka ibi bihugu bihana.

Iryo tangazo rya minisiteri y’itangazamakuru rivuga ko DR Congo ifite “uburenganzira bwo gusaba ko abaturanyi bubaha ubutaka bwacu”, risubiramo amagambo ya Perezida Tshisekedi agira ati:

“Turasaba abafatanyabikorwa bacu bo mu mahanga, muri Afurika, Amerika ndetse cyane cyane Ubwongereza kwamagana iki gitero, no kotsa igitutu u Rwanda ngo rukure abasirikare barwo ku butaka bwacu”.

Tshisekedi avuga ko kubera amasezerano ajyanye no kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro mu Bwongereza ibyo bihugu byagiranye mu kwezi kwa kane, afite icyizere ko Minisitiri w’intebe Johnson azayakoresha “agashobora kugira ijambo” ku Rwanda.

Mu bihe byashize, Perezida Kagame yumvikanye avuga ko u Rwanda rudakorera ku gitutu cy’umuntu uwo ari we wese.

BBC