Kitabi: abantu babiri baguye mu gitero cyagabwe ku modoka itwara abagenzi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu masaha ya saa munani (14h) ku wa gatandatu, imodoka ya bisi itwaye abagenzi yagabweho igitero mu ishyamba rya Nyungwe n’abagizi ba nabi bacyekwa kuba inyeshyamba zo mu mutwe wa FLN, bararasa bica umushoferi wayo n’umugenzi.

Yavuze ko byabereye mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, ubwo iyo modoka yerekezaga i Rusizi mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.

Polisi yavuze ko abandi bantu batandatu bakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Kigeme byo muri Nyamagabe no ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda i Butare bizwi nka CHUB, mu karere ka Huye, hombi ho mu majyepfo y’igihugu.

Yavuze ko abo bagizi ba nabi “baturutse hakurya y’umupaka”.

Ishyamba rya Nyungwe rihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi. Mu bihe byashize, u Rwanda n’u Burundi byagiye bishinjanya gutera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bw’igihugu.

Nta cyo umutwe wa FLN wari watangaza ku mugaragaro kuri ibi bivugwa na polisi y’u Rwanda.

Uyu mutwe, watangiye kwigamba kugaba ibitero ku Rwanda mu 2018, uvuga ko ufite ibirindiro mu ishyamba rya Nyungwe – ibyo u Rwanda ruhakana.

Itangazo rya polisi y’u Rwanda rivuga ko “yahise itabara ubwo bugizi bwa nabi bukimara kuba”.

“Abagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi barimo gushakishwa”.

Iki gitero kibaye mu gihe ku wa mbere i Kigali hatangira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth (CHOGM 2022) w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

BBC