Tshisekedi yanzuye gusesa amasezerano yose bagiranye n’u Rwanda

Ba Perezida Kagame na Tshisekedi igihe bahuriraga i Paris kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021

Inama nkuru y’umutekano idasanzwe ya leta ya DR Congo yasabye leta ko isesa ako kanya amasezerano yose gifitanye n’u Rwanda ishinja kuba rwarohereje ingabo zarwo ku butaka bwayo.

Iyo nama yateranye kuwa gatatu ikuriwe na Perezida Félix Tshisekedi, yibanze ku kibazo cy’umutekano mucye by’umwihariko muri Rutshuru, nk’uko umuvugizi wa leta Patrick Muyaya yabivuze mu itangazo ryasomye kuri radio na televiziyo bya leta.

Leta y’u Rwanda ihakana ibirego bya DR Congo by‘uko abasirikare bayo bafasha umutwe wa M23, ubu wafashe umujyi wa Bunagana ku mupaka wa DRC na Uganda.

Mu magambo akarishye ashinja u Rwanda kandi yita umutwe wa M23 uw’iterabwoba, Patrick Muyaya yavuze ko mu byemezo byayo harimo;

“Gutegeka u Rwanda gukura ako kanya ingabo zarwo zihishe inyuma y’umutwe w’iterabwoba wa M23 ku butaka bwa Congo.

“Gusaba guverinoma ya RDC guhagarika ubwumvikane ku masezerano, n’amasezerano yose yumvikanyweho n’u Rwanda”.

Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda Alain Mukuralinda agira ati “reka dutegereze turebe”, niba icyemezo cy’iyo nama guverinoma izacyemeza.

DR Congo n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amasezerano menshi y’imikoranire mu bucuruzi, gutunganya amabuye y’agaciro, urujya n’uruza rw’abantu, n’ayandi.

Guhagarika amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu ni icyemezo leta ifata kibanje kwemezwa n’inteko ishinga amategeko iba yaremeje ayo masezerano.

Patrick Muyaya yavuze ko iyo nama yashyigikiye umuhate w’ubuhuza no gushaka amahoro wa ba Perezida João Lourenço wa Angola na Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Muyaya yavuze kandi ko bashinze bamwe mu bategetsi muri guverinoma n’umukuru wa polisi gufata ingingo zo “kurwanya kunenwa, guhiga abantu n’ibindi bikorwa byose bibangamira ituze rusange, ubumwe no kubana neza muri ibi bihe”.

Ibi ni nyuma y’ibikorwa bivugwa mu mijyi imwe mu burasirazuba bwa DRC byo kwibasira abavuga Ikinyarwanda, n’abo mu bwoko bw’aba-Tutsi nk’uko umutwe wa M23 ubivuga.

Imyigaragambyo yamagana u Rwanda, yabaye i Goma kuwa gatatu, yabayemo n’ibikorwa byo gusahura amaduka y’abo abasahura bavugaga ko ari Abanyarwanda, nk’uko umunyamakuru Julien Ngoyi w’i Goma yabibwiye BBC.

BBC