TUMENYE GUTANDUKANYA ICYATSI N'URORO KUKO GUTANDUKA ISHAKA RIZABYARA IHUNDO N´ISHAKA RIZABYARA INOPFU UBU BIRUHIJE.

Banyarwanda bavandimwe,

Abanyarwanda bakunda kuvugira mu migani kuko bavuga ko umugani ugana akariho. Kumenya gutandukanya icyatsi n´ururo ni ikintu cy’ingenzi mu buzima. Ubusanzwe uburo buri mu bwoko bw´ibinyampeke bijya gusa n´urucaca. Iyo uburo butarazana impeke ushobora kuburandura ukeka ko ari ibyatsi kuko bijya gusa. Ariko Abahinzi b´uburo bazi neza kubitandukanya ndetse kera iwacu barabidutozaga mu gihe cyo kubagara. Kubyerekeye amasaka biraruhije rwose mu gihe cy´ibagara gutandukanya amasaka azavamo amahundo mazima nazabyara inopfu. Mu busanzwe abahinzi barabireka bigakurana hanyuma amasaka yamara kubumbura inopfu yivamo ikigaragaza n´amasaka mazima akigaragaza.

Kumenya gutandukanya ururo n´icyatsi ni ukumenya guhitamo hagati y´ikibi n´ikiza. Ni ukumenya kandi kutitiranya ikibi ngo ukite ikiza cyangwa vis versa ikiza ngo gihinduke ikibi. Umuntu mukuru utazi gutandukanya ururo n´icyatsi aba ari umuntu utagira ubushishizi. Kubijyanye n´imbuto y´amasaka ho biirakomeye kuko mbere y´uko amasaka azana amahundo ntushobora kumenya atzavamo inopfu cyangwa azavamo amasaka mazima. Abahinzi barabizi barabireka bigakurana byagera mu gihe amasaka abumbuye.

Iki kigereranyo dutanze kimeze nk´ibiri kubera muri OOPOSITION mu bitwa ko baharanira ko ibintu bihinduka mu Rwanda. Birabaje kumva amagambo asohoka mu kanwa k´abanyarwanda bamwe bavuga ko nabo baharanira guhindura ibintu mu Rwanda. Hari nk´imvugo njya numvana bamwe bavuga ngo FDLR imaze iki muri iyi myaka yose imaze ishinzwe ndetse n´andi magambi menshi abiherekeje wumva ko asonga mu ry´umwanzi wadukuye mu gihugu.

Aba bantu batekereza gutya ntiwabahatira gukunda FDLR cg kuyiyoboka kuko kutabikora no kubikora ari uburenganzira bwabo. Icyo twabibutsa gusa ni uko “les faits sont têtus” kuko nta munyarwanda cyangwa undi uwo ariwe wese ukurikiranira hafi ibibera mu karere k´ibiyaga bigari uyobewe ko ingabo zahoze ari iza FAR zaje kubyara FDLR zimaze imyaka 18 zirwana n´ingabo z´ibihugu byinshi birimo u Rwanda (RDF), Uganda (UPDF), Kongo (FARDC), MONUSCO; ndetse n´imitwe ya ba AFDL, Mai-Mai, Raia Mutomboki, Kifuafua , M23 n`indi myinshi. Muri iyo myaka yose kandi abanyarwanda bakagombye kuba barabashyigikiye harimo n´izi ntiti zacu z´abanyamakuru n´abanyapolitiki barabatereranye.

Une chose est sûre ni uko muri iyo myaka yose 24 y´urugamba ba FAR batirebyeho ahubwo barwanye ku mpunzi ubutwari bwabo ntibushidikanywaho kuko impfumbyi n´abapfakazi barokotse udufuni n´amasasu ya FPR ubu bakabakaba hafi 300 000.

Tugarutse ku mvugo z´abanyarwanda bamwe baba bihagiye amafiriti n´ibinyobwa bitandukanye by´i Burayi turasanga bene izo mvugo n´ibiganiro ari ibyo kwamaganwa cyane kuko barayobya amarari bateranya abenegihugu n´ingabo bibonamo ziyemeje kumena amaraso yabo kugirango abana b´u Rwanda bose bazabeho mu bwisanzure buzira ubucakara n´akarengane.

Twavuga ko abafite imvugo n´imikorere imeze itya bataramenya gutangukanya icyatsi n´ururo muri politiki igamije kubohora u Rwanda. Imvugo zishyira abenegihugu mu rujijo kandi zigatuma abenegihugu bazinukwa ikitwa politiki ntituzikeneye muri Opposition rwose kuko ziratudindiza. Abenegihugu bamwe barumva ko abanyapolitiki bose ari bamwe aka wa mugani w´umukobwa ubu umwe agatukisha bose.

Birabaje cyane ko indoto zacu kubyerekeye Nouvelle Génération irimo yanduzwa n´abafite imigambi iyobya amarari. Kumvisha abenegihugu ko umusirikare = kwica ni ibintu bikwiye kwamaganwa cyane. Inshingano y´umusirikare nyakuri ni ukurinda umwenegihugu si kumena amaraso nk´uko abashaka kunyura inzira y´ubusamo ngo izabageza mu Rugwiro bashishikariye kubyumvisha abenegihugu. Turasaba abantu bagihembera nkana urwango no guhanganisha abanyapolitiki, abenegihugu n´abasirikare ko babireka.

Ntacyo bimaze muri ibi bihe turimo kubwirira abenegihugu ko uzabubakira amashuri y´incuke n´ikiburamwaka, ko abana bazajya biga bitaha muri internat, ko uzashyiraho gahunda z´abari n´abategarugori mu gihe abacu bari kujugunywa mu biyaga n´imigezi.

Abibwira ko bazakura abanyarwanda ku ngoyi ya FPR bakoresheje ´´méthodes de non violence active´´ baribeshya cyane kuko ubu buryo buri innéficace dans le cas du Rwanda (nta musaruro bwatanga) kubera impamvu zikurikira:

1. U Rwanda ni igihugu gifite umwihariko mu mateka: nicyo gihugu cyonyine kw´isi cyabayemo jenoside zirenze imwe.
2. Nicyo gihugu cyonyine ingabo ziturutse mu kindi gihugu zaje zigakubura igihugu zigasuka hanze hakinjira abandi bantu bavuye inyuma y´igihugu. Ibyo b irangiye FPR ikajya ikora triage yabo yinjiza nabo yica. Murabizi niko byagenze 94 nanyuma yaho
3. FPR mbere yo kugera ku butegetsi yamennye amaraso menshi y´abanyarwanda byumvikane ko kuzayikura ku butegetsi isasiga yoretse ingogo kurushaho. Ibyo kandi kubivuga si ugushyirammo abantu ubwoba ahubwo ni ukubafasha kutajenjekera urugamba turiho.
4. Hari abanyarwanda bagerageje gukoresha inzira zo guhindura ibintu mu Rwanda binyuze mu matora uko byabagendekeye murakuzi.
5. Ntibishoboka kuririra ku mategeko FPR inkotanyi ubwayo yishyiriyeho ngo uyrwanye nabo ntabwo bicaye ubusa bahora bikanga uwaza kubakura amata mu kanwa ndetse biteguye guhangana nawe.
6. Indi mpamvu ni uko nta banga bamwe mu barwanya FPR bagira ibintu byabo byose babyandarika ku karubanda ngo bashaka kwerekana ko amashyaka yabo ari ibitangaza. Nyamara umwanzi ugomba kumutungura kuko umumenyesheje igihe uzazira usanga yakwiteguye akagukubita incuro.

Twe dusanga ko Politiki ikenewe muri ibi bihe atari politiki yo gutanguranwa umushi ahubwo hakenewe politiki ya mobilisation no kumara ubwoba abenegihugu hagamije kubabohora byuzuye (libération totale).

Abanyapolitiki beza dukeneye muri iki gihe ni abahumuriza Abenegihugu ndetse bagaha morale n´ingabo ziyemeje kumena amaraso yazo kugirango zikure abanyarwanda ku ngoyi ya FPR. Ibintu byumvikane uko biri twemera ko GUSHIRIKA UBWOBA BITAVUGA KWIYAHURA (suicide) CYANGWA GUSHORA ABENEGIHUGU mu bigahunda bihubukiweho ndetse bishobora no kwicisha abenegihugu benshi. MU RUMVE BA BIRENGE NIMWE MUBWIRWA KANDI MWISUBIREHO KUKO RUBANDA IRAGENDA ITA IKIZERE KUBYO MUVUGA.

Ngaho rero Abanyapolitiki bazima bashaka impinduka nyayo nibafate iyambere bakomeze urugendo biyemeje rwo kugobotora urwatubyaye. Akazi ko guhuza imbaraga z´abaturage, iza politiki n´iz´ingabo no kuzibyaza umushinga wa Libération (kugobotora igihugu) ntikoroshye ariko bitinde bitebuke u Rwanda rushyashya twifuza tuzarutura.

Umwanzuro 

U Rwanda ruzabohozwa n´amaboko y´abana barwo bashyize hamwe. Imbaraga z´abenegihugu, iza politiki n´igisirikare cyo kubahiriza umuteko wabo zose zirakenewe iyo niyo REVOLUSIYO nyayo twiyemeje.

Murakoze murakarama, amahoro n´urukundo kuri mwese!

Minani JMV

Jean  Marie Vianney Minani