Turanenga politiki ya FPR ku kibazo cy’impunzi muri rusange.

Yanditswe na Faustin Twagiramungu

Turanenga politiki ya FPR ku kibazo cy’impunzi muri rusange, tukagaya by’umwihariko ibijyanye no kwiyibagiza nkana zimwe mu mpunzi za 1959, 1961 na 1963. Ku birebana n’izi mpunzi zo mu gice cya mbere, birazwi ko intambara FPR yashoje muri 1990 yitwaga ko igamije gukemura ikibazo cyazo.

Nyamara ikigaragara ni uko Abanyarwanda batari bake muri izo mpunzi batinye gutaha, uhereye ku mwami Kigali V Ndahindurwa ubwe, batabitewe n’uko bishimiye kuba mu bihugu by’amahanga, dore ko bamwe muri bo usanga banabayeho nabi. Ikibatera kudatahuka ni uko babona ko Leta ya FPR- Kagame ititaye ku bigomba gukorwa hagamijwe guhumuriza impunzi, kugira ngo zizere kubaho mu cyubahiro no mu mahoro igihe zaba ziyemeje gusubira mu Rwanda.

Ikibabaje ni uko intambara FPR yashoje, yayikoranye ubugome bukabije, kugeza ubwo yatanzeho ibitambo Abatutsi bari imbere mu gihugu ndetse hagapfa n’abandi bantu benshi cyane, ku buryo umubare w’abayiguyemo wikubye inshuro zirenze eshanu umubare w’impunzi zo mu cyiciro cya mbere, zimwe FPR yateye yitwaje. Ubwo bugome ndengakamere bw’abayobozi ba FPR ubwo yari ikiri mu ishyamba, ndetse na nyuma y’aho ifatiye igihugu, bushimangira igitekerezo cy’uko intego nyamukuru yabo kwari ukwifatira ubutegetsi mu Rwanda, kabone n’iyo habanza gutemba imivo y’amaraso.

Inyandiko:

Inyandiko igenewe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku Nkeke y’ikibazo Cy’impunzi z’abanyarwanda n’uburyo cyakemurwa

Mumajwi: