Twaganiriye na Sendugu Museveni umwe mu bakuru ba M23

Kuva mu kwezi kwa Mata 2012, mu burasirazuba bwa Congo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru, harabera imirwano ihuje ingabo za Congo n’umutwe wa M23, ndetse ahagana mu mpera za 2012 uwo mutwe wa M23 washoboye gufata umujyi wa Goma ariko nyuma uza kuwuvamo ku gitutu cy’amahanga ariko Leta ya Congo yemera kujya mu biganiro n’uwo mutwe.

Mu gihe ibyo biganiro bibera i Kampala byakorwaga haje kubaho ubwumvikane bucye hagati y’abagize umutwe wa M23 aho biciyemo ibice bibiri, igice kimwe gishyigikiye Gen Sultani Makenga umukuru wa gisirikare n’ikindi cyari gishyigikiye Jean Marie Runiga wari umukuru wa politiki bivugwa ko cyari kinashyigikiye Gen Bosco Ntaganda.

Nyuma y’imirwano ikaze yahuje ibice byombi, igice cya Jean Marie Runiga cyaratsinzwe ndetse abayobozi bacyo bahungira mu Rwanda, si ibyo gusa kuko na Gen Ntaganda yishyikirije ku buryo n’ubu butarasobanuka neza Ambasade ya Amerika i Kigali asaba ko yajyanwa ku rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rumaze igihe rushaka kumuburanisha.

Ibihugu by’u Rwanda na Uganda byashyizwe mu majwi mu gufasha umutwe wa M23 ndetse hasohoka n’icyegeranyo cy’impuguke za ONU, ibyo byaviriyemo u Rwanda guhabwa akato n’amahanga no guhagarikirwa imfashanyo.

Mu rwego rwo kumenya uko ubu byifashe muri M23, ikinyamakuru The Rwandan cyegereye umwa mu bayobozi ba M23, Bwana Sendugu Museveni, tumusaba ko twaganira, nawe aradukundira asubiza ibibazo byacu.

Watangira wibwira muri make abasomyi ba The Rwandan, n’imirimo ushinzwe muri M23?

Nitwa Sendugu Museveni, muri M23 ku bwa Bishop Runiga wahoze ari Président wa M23 narinshinzwe departement ya politique, ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano. Ubu ku yu muprésident mushya Bwana Bertrand Bisimwa nta exécutif irashirwaho, twese turi abacadres ba M23.

Mushobora kutubwira muri make uburyo M23 yavutse n’impamvu yavutse?

M23 nk’uko izina rivuga n’icama cyavutse kubera leta ya Congo itubahirije ibyanditse mu masezerano yagiranye na:
-CNDP
-Groupes armés du Nord-Kivu
-Groupes armes du Sud-Kivu

yo kwitariki ya 23 y’ukwezi kwa gatatu 2009. (23 Mars 2009) niyo mpamvu y’iri zina M23 bisobanura iyo tariki y’amasezerano.

M23 yavutse ite? Bamwe mubasinye ayo masezerano bamaze kubona leta ya Congo idashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje byabaye ngombwa ko basaba uburenganzira bwabo bashyiraho umutwe wa revendication bawita M23. Impamvu rero birumvikana n’uko leta ya Congo itubahirije amasezerano.

Habayeho ugucikamo ibice kw’abagize umutwe wa M23, mwatubwira imvo n’imvano y’ayo macakubiri n’uko ubu bimeze? 

Ntabwo M23 yacitsemo ibice. Ahubwo hari abaofisiye bayo bashatse gukorana na Gen Bosco Ntaganda mu ibanga, bimenyekanye bagashaka kwigumura, ariko baratsindwa. Abo ba indisciplinés ubu bari mu nkambi mu Rwanda aho bahungiye imigambi yabo ibapfubanye.

Hari raporo za ONU zivuga ko mufashwa n’u Rwanda na Uganda, ibyo ubivugaho iki? Niba atari ibanga intwaro murwanisha muzikura hehe?

Ntabwo twigeze dufashwa na rimwe n’u Rwanda cyangwa se Uganda. Izo rapports ntashingiro zigira. Nta n’utazi aho dukura intwaro turwanisha. Umva dufata Bunagana, twahafashe imbunda n’amasasu menshi tunabyereka abanyamakuru b’isi yose. Dufata Goma ho habaye agahomamunwa kw’isi yose. Twahavanye ibikoresho twarwanisha n’imyaka. Ingero:

– igifaru (char de combat) n’amabombe yacyo amacamions atanu
-Missiles zirasa ku birometero ijana
-za katiyusha (107mm)
– za fotini (14,5mm)
– yewe ndetse na za biyemu (BM) enye n’ibindi byishi ntashobora kurondora. Isi yose yarabyiboneye. Mwebwe sinzi impamvu mwarasibye muri ubwo bukwe.

I Kampala hari imishyikirano ihabera hagati ya M23 na Leta ya Congo. Ese iyo mishyikirano igeze hehe?

Ni  koko hari imishyikirano hano i Kampala. Ubu najye niho ndi ubu. Ubu turacyaganira, imyanzuro muzayumva ku maradio cyangwa se namwe wiyizire hano Kampala mudacikwa kandi kuri ubu bukwe.

Muri iyi minsi haravugwa ko hagiye kuza ingabo zidasanzwe za ONU zije kurwanya imitwe y’inyeshyamba muri Congo, ese nta bwoba bibateye? Ko umukuru wa politiki wanyu Bwana Bertrand Bisimwa yatangaje ko muzirwanaho nimuterwa mwumva mufite imbaraga zo guhangana na ONU n’amahanga? Kuki mufite impungenge z’izo ngabo kugeza aho mwandikira inteko zishinga amategeko z’ibihugu bizaturukamo izo ngabo?

Ingabo zidasanzwe ni izimeze zite. Ni izitava amaraso cyangwa zidapfa? Nta bwoba dufite na gato kuko tuzi neza ko duharanira ukuri kandi urwanira ukuri ntabwo atsindwa na rimwe. Twandika twashatse kumenyesha ibyo bihugu ko hari urujijo mu myanzuro ya ONU,

– Rapport spécial ya Bwana Ban ki Moon iravuga mu ngingo zayo ko ibibazo bya Congo bigomba gushakirwa umuti wa politique
-Accord cadre ya Addis Abeba isubiramo ibiri muri revandications za M23 kandi urazi ko yazanywe na Bwana Ban ki moon.

None hanyuma ati haze brigade yo kurwana. Twebwe turavuga tuti ibiganiro bya Kampala se birahagaritswe noneho bahisemo intambara? Niba rero baje barwana icyo gihe n’urugamba.

Tukabamenyesha ko nibohereza abasirikari babo kudutera icyo gihe abazapfa ntibakabitubaze. Ntibakavuge ngo hapfuye Monusco ahubwo hapfuye ingabo zirwana. Bibuke ko bazazana imbunda yica bagasanga imbunda yica.

Hari amakuru avuguruzanya avuga uburyo General Bosco Ntaganda yageze muri Ambasade y’Amerika agiye kwishyikiriza urukiko rwa CPI, mwe mwari muhanganye nawe hari amakuru mwaba mufite ku buryo yaba yarahageze?

Ayo makuru ntayo dufite, iyo tuyagira twari kumwifatira ubwacu ataragerayo.

Hakunze kuvugwa amakimbirane hagati y’abanyamasisi n’abanyejomba muri M23 ngo nibyo byateye intambara yabaye mu minsi ishize, ese icyo kibazo ubu kimeze gite?

Ehhhhhh! Ni inde muri abo babivuga undusha kuba umunyamasisi? Ni amakimbirane ari muri M23 hagati y’abiyita ngo ni abanyamasisi nabiyita ngo ni abanyejomba? Harya abanyejomba ni bande ko na Gen Makenga atari umunyemasisi ntanabe umunyejomba? None se ko nahagaze ku kuri nahagaze ku nkomoko?

M23 bikunze kuvugwa ko ngo igamije kurwanirira uburenganzira bw’abatutsi bo muri Congo, kandi bikaba bizwi ko wowe uri umuhutu kandi wahoze ahubwo unarwanya CNDP benshi mubagize M23 babanje kubamo iyo mikoranire ishoboka gute?

Ni ukubeshya! M23 ntabwo irwanirira abatutsi bo muri Congo. Nk’uko nabisobanuye mbere, M23 igizwe n’abahoze muri CNDP n’abandi nkanjye nahoze muri PARECO/FAP. Ndi umuhutu koko, impamvu yaduhuje na CNDP ni uko leta ya Congo yatubeshye twese. Ntabwo rero turwanirira abatutsi ahubwo turwanirira uburenganzira bwacu duhabwa n’amasezerano yo kuri 23 z’ukwa gatatu 2009, usome neza ayo masezerano ntabwo ari ay’abatutsi na Leta ya Congo ahubwo ni ay’abakongomani na Leta ya Congo.

Mu gusoza ni ubuhe butumwa waha abayoboke ba M23, abakongomani muri rusange, abaturage bo mu karere ndetse n’amahanga?

Ubutumwa natanga ni ubu:

-Ku bacadres ba M23, ntimukangwe n’ibivugwa, ingabo za ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise) zihagaze neza kandi zariteguye.
-Ku bakongomani bose, igihugu cyaragambaniwe, muhaguruke twese dufatanye twibohore
-Ku baturiye akarere, mwumve ukuntu ONU yivuguruza ishakisha ko abakongomani baguma mu rungabangabo mugere igihe muvuga muti trop c’est trop.

Murakoze!

Namwe murakoze Bwana Sendugu Museveni kwemera gusubiza ibibazo byacu.

Marc Matabaro

5 COMMENTS

  1. Marc Matabaro ndagukunda wenda ninshaka nzabizire,nkunda ukuntu ujya kuri terrain ukatuzanira amakuru yumwimwrere. Nubwo wigeze guhigwa n’ubutegetsi humura mugihe Imana ikurinze uzakomeza ubeho kdi ntuzatezuke kuntego yawe yo kudushakira amakuru.

  2. Ntutuyobye rafiki yangu ntamoko aba muri m23. Ahubwo niba uri umukongoman uratumiwe kurwana urugamba rufite intego nukuri.gusa ubwoko bwawe uzabusige aho uri.

Comments are closed.