U Bubiligi: Abanyarwanda 3 batawe muri yombi bakekwaho Genocide.

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava mu gihugu cy’U Bubiligi aravuga ko inzego z’ubutabera z’U Bubligi zataye muri yombi Abanyarwanda 3 babaga muri icyo gihugu zibakekaho kugira uruhare muri Genocide.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwabashinje ibyaha byo kurenga ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Igikorwa cyo guta muri yombi aba banyarwanda batatu ngo cyabereye mu mujyi wa Bruxelles no mu gace ka Hainaut ku wa kabiri no ku wa gatatu w’iki cyumweru.

N’ubwo abatawe muri yombi batatangajwe n’inzego z’ubushinjacyaha z’U Bubiligi, The Rwandan yashoboye kumenya ko abatawe muri yombi ari Pierre Basabose, Séraphin Twahirwa na Christophe Ndangali Segako.