Urukiko mu Rwanda rwanze ubujurire bwa Rusesabagina bwo kurekurwa

Paul Rusesabagina yagaragaye mu rukiko yambaye umwenda w'abafungiye muri gereza zo mu Rwanda

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Paul Rusesabagina ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Arakomeza gufungwa ategereje kuburana mu mizi.

Uruhande rwa Rusesabagina rwari rwasabye ko akurikiranwa adafunze kubera impamvu zirimo iburabubasha ry’urukiko rwategetse ko afungwa by’agateganyo, ubwenegihugu bwe, uburwayi, ibimenyetso bidahagije bimuhamya ibyaha n’izindi. 

Umwe mu bari kumwunganira yavuze ko batishimiye uwo mwanzuro w’urukiko rwisumbuye nubwo badashobora kuwujuririra. 

Umunyamakuru wa BBC yongeye kwangirwa kwinjira mu rukiko, gusa bamwe mu banyamakuru batoranyijwe babyemerewe babwiye BBC ibyahavugiwe.

Bwana Rusesabagina yazanywe ku rukiko yambaye ikabutura n’ishati by’ibara ry’iroza aje kumva icyemezo cy’urukiko, abunganizi be – umuryango we utemera – nabo bari bahari.

Bwana Rusesabagina aregwa ibyaha 13 bishingiye ku bitero byakozwe n’umutwe wa FLN, ibyaha mu rukiko atigeze yemera cyangwa ngo ahakane.

Umucamanza w’urukiko rwisumbuye yavuze ko nta mpamvu ifite ishingiro mu zatanzwe n’uregwa basanze yatuma batesha agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ibanze.

Yavuze ko uregwa yavukiye mu Rwanda kandi nta nzira y’amategeko yaciyemo imwambura ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Yongeraho ko kuba ibyaha aregwa byarakorewe ku butaka bw’u Rwanda biha uburenganzira inkiko zarwo kubimukurikiranaho.

Umucamanza yavuze ko Bwana Rusesabagina yari umukuru wa MRCD kandi atigeze yamagana ibitero by’umutwe wa FLN byiciwemo abantu. 

Yavuze kandi ko kuba ubushize uregwa yaremeye ko yahaye umutwe wa FLN ibihumbi 20 by’amaEuro ari ikimenyetso cya bimwe mu byaha akurikiranyweho.

Bwana Rusesabagina we yari yavuze ko ayo mafaranga atari ayo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Mu kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo urukiko rwisumbuye nirwo rufata umwanzuro wanyuma, nta rundi rujuririrwa. 

Umwanzuro w’uru rukiko uvuze ko Bwana Rusesabagina akomeza gufungwa mu gihe ategereje ko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi. 

Mu kwezi gushize, Callixte Nsabimana uzwi nka ‘Sankara’ wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FLN, yasabye ko urubanza rwe ruhuzwa n’urwa Bwana Rusesabagina.

Uyu ni umukuru wungirije w’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe yashinze umutwe wa FLN nk’ishami ryawo rya gisirikare, uwo mutwe wagabye ibitero byaguyemo abantu mu 2018 na 2019.

Umuryango wa Rusesabagina uvuga ko utemera uko yunganiwe mu Rwanda, n’ibyo avuga mu rukiko ari ibyo yategetswe kuvuga.

BBC