U Buhorandi bwohereje mu Rwanda Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba

Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye

Amakuru agera kuri The Rwandan muri iki gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2016 aravuga ko ubu twandika iyi nkuru abanyarwanda babiri bari bafunguye mu gihugu cy’u Buhorandi bari mu nzira igana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Schiphol i Amsterdam aho bagiye gushyirwa mu ndege yihariye ibajyana mu Rwanda.

Amakuru dukesha abantu bari hafi y’imiryango y’aba banyarwanda babiri aravuga ko n’ubwo inteko nshingamategekol y’u Buhorandi yari yasabye ko batakoherezwa mu Rwanda ijambo rya nyuma ryari rifitwe na Ministre ushinzwe umutekano n’ubutabera,  Ard van der Steur ari nawe wafashe icyemezo cy’uko boherezwa mu Rwanda.

Ku munsi wo ku wa gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2016, ababuranira aba banyarwanda babiri bari bagerageje gukora uko bashoboye dore ko atari bobonyine kuko za Kiliziya ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu Amnesty International bari bandikiye Ministre w’ubutabera n’umutekano ngo aburizemo icyemezo cyo kubajyana mu Rwanda ariko avunira ibiti mu matwi.

Umucamanza ukurikirana urwo rubanza nta kindi yari gukora uretse kubahiriza icyemezo cya Ministre w’ubutabera n’umutekano.

Marc Matabaro

Email: [email protected]