Banki y’Abaturage yirukanye abakozi 70, hasigaye abandi 230

Ubuyobozi bwa Banki ya abaturage mu Rwanda (BPR), bwirukanye mu buryo butunguranye abakozi bagera kuri 70 ntanteguza, barimo abayobozi b’amashami mato, n’abo mu zindi serivisi.

Mukiganiro na Imvaho Nshya, bamwe mu bakoreraga iyi banki barimo abayobozi b’amashami mato basezerewe bavuga ko muri iyi gahunda y’ivugurura ubuyobozi bwatangiye gupiganisha abakozi mu mirimo, ku buryo hafi y’imyanya yose yashyizwe ku isoko.

Ibi ngo byatumye ishami ryari rifite abakozi basaga 20 hakorwa ibishoboka byose ku buryo hasigara ‘abatarenze babiri gusa’.

Biravugwa ko gahunda y’ivugurura muri BPR izasiga abakozi batari munsi ya 300 birukanywe kuko imirimo bakoraga izaba ishobora gukorwa n’abantu bake cyane.

Umwe mu bagize icyiciro cy’abakozi 34 basezerewe kuwa kabiri tariki ya 8 Ugushyingo, yasabye BPR kubaha ibyo itegeko rishya rigennga umurimo riteganyiriza umukozi wirukanywe mu kazi cyane ko ngo nta bindi bibazo bari bafitanye n’iyi banki.

Soma inkuru irambuye>>