Yanditswe na Arnold Gakuba
Mu nkuru ye yasohotse muri “Vanguard News” ku ya 4 Ukuboza 2021, intyoza mu gusesengura politiki, Andrew Mwenda, arasanga u Rwanda rutazarebera uko Ingabo za Uganda (UPDF) zifatanije n’iza DR Congo (FARDC) zirimo kurwanya ibyihebe bya ADF mu burasurazuba bwa DR Congo.
Andrew Mwenda, uyu munyamakuru w’umwuga akaba n’umunyayuganda, wanashinze ikinyamakuru “The Independent“, atangaza ko UPDF ishobora gukomwa mu nkokora mu butumwa bwayo yagiyemo muri DR Congo. Avuga ko u Rwanda rusanzwe rubona Uganda nk’umwanzi kandi rukayishinja – rwiyenza kandi rubeshya – gufasha imitwe yitwaje intwaro igamije kurwanya Leta ya Kigali ngo yaba ifite ibirindiro muri DR Congo. Aha u Rwanda rukaba rwakeka ko Uganda yaba yaragiye utera inkunga iyo mitwe.
Andrew Mwenda aragira ati: “Leta ya Kigali itekereza ko Kampala yifuza ko ubutegetsi bwayo bwahinduka. Ikaba kandi itekereza ko Kampala irimo gutoza no guha intwaro abayirwanya baba muri DR Congo. Ese ko UPDF igiye muri DR Congo, noneho Leta ya Kigali izabifata ite? Niba u Rwanda rubona ko koherezwa kw’ingabo za Uganda muri DR Congo bibangamiye umutekano warwo, ikizakurikiraho ni iki? Ese Uganda yo yasubiza iki?”
Mwenda yizera adashidikanya ko u Rwanda ruzakora ibikorwa byo gukoma mu nkokora ibikorwa bya Uganda muri DR Congo bikaba bishobora guteza intambara yeruye hagati y’ibyo bihugu byombi by’ibituranyi. Abivuga muri aya magambo : “N’ubwo u Rwanda ruteruye ko rwohereje ingabo muri DR Congo, ese ruzarebera gutyo gusa ingabo za Uganda? Cyangwa ruzivanga rugamije gukoma mu nkokora ibikorwa bya UPDF? Nirubikora, kandi nkeka ko ariko bizagenda, iyo ntambara hagati y’ibyo bihugu byombi izahoshwa ite?”
Ku bijyanye n’uko igisirikare cya Uganda cyerekanye ubushobozi, Mwenda avuga ko ibisasu bya rutura n’ibitero by’indege byoherejwe kuri ADF byari birenze ibyari byitezwe kandi ko bishobora kuba byarakozwe nkana ngo bibere “isomo” umwanzi wa Uganda wese waba ari mu karere.
Uko byakozwe birarenze, hagaragayemo indege za sukhoi, imbunda zirasa kure n’ibindi. Byafashwe nk’igitero gisanzwe ku mwanzi, nk’uko igihugu cyatera ikindi, ntabwo rwose uko bimeze ari uko byakagombye kugenda hagabwe igitero ku mutwe w’inyeshyamba.
Igikenewe kumenywa kuri UPDF ni uburemere bw’intambara ndetse n’ubushobozi bwa ADF? Ese abo barwanyi ni benshi kandi bafite ibikoresho bihagije kugirango bisabe imbagara z’ako kageni mu kurwanywa? Cyangwa UPDF yaba yarakoresheje inyundo mu kwica isazi?
Ku ruhande rwe, Andrew Mwenda arabona ko, akurikije uko abizi, kurwanya ADF byagombye kuba intambara ikoreshejwemo imbaraga zoroheje. Ese hari hakenewe imbaraga zingana iki kugirango babace intege mbere yo kugaba igitero cy’abasirikare barwanira ku butaka? Ese hari hakenewe koko ubwoko bw’imbunda nini n’indege twabonye?
Mwenda aragira ati: “Njye mbona kuri UPDF itararwanaga na ADF gusa, ahubwo yarakoraga imyitozo ya gisirikare kugirango igerageze imikorere y’ingabo zayo kandi imenye n’ubushobozi bw’ibikoresho byayo“.
Niba ari uko bimeze, dore icyo byaba byari bihishe: kwereka abashobora kwigerezaho guhangana na UPDF ubushobozi bwayo ngo bitonde niba bari bafite uwo mugambi? Kandi muri iki gihe, dushingiye ku mibanire imaze hafi imyaka itatu iri hagati ya Uganda n’u Rwanda, uwo mwanzi ashobora kuba u Rwanda. Ese Leta ya Kigali yo ibyitwayemo ite? Ese aho ibi ntibizongera ipiganwa ry’intwaro mu karere?
Twibutseko, igitero cyagabwe kuri ADF mu burasirazuba bwa DR Congo, cyiswe “Operation Shujaa“, kiyobowe na Maj Gen Muhanga Kayanja, akaba ari mubyara wa Andrew Mwenda. Bityo ntidushidikanya ko Andrew Mwenda yaba afite amakuru ahagije ku by’igitero ingabo za UPDF zirimo muri DR Congo.
Uyu munyamakuru w’inararibonye yizera ko UPDF itazishora mu makimbirane n’indi mitwe y’inyeshyamba kandi ko itazemera ruswa z’amasosiyete mpuzamahanga acukura amabuye y’agaciro mu mashyamba yo muri DR Congo. Aho agira ati: “Ndizera ko abateguye kohereza ingabo za Uganda muri DR Congo basuzumye ibi, bagashyiraho ingamba zo kugabanya ingaruka ko byaba, bikaba byapfobya ubutumwa bwazo”.