Uganda-DR Congo birakataje mu iterambere: Imirimo yo kubaka umuganda ubihuje igiye gutangira?

Yanditswe na Armold Gakuba

Uganda na DR Congo ni ba ruticumugambi. Amakuru dukesha ikinyamakuru “Daily Monitor” yo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2021, aremeza ko imirimo yo kubaka umuganda uhuza Uganda na DR Congo igiye gutangira. 

Ku iratiki ya 4 Ukuboza 2021, nibwo, bikorewe imbere y’itsinda ryari rihuriweho n’abahagarariye Leta z’ibihugu byombi, DR Congo yashyikirije ku mugaragaro igishushanyo-mbonera cy’umuhanda, sosiyete y’ubwubatsi ya Uganda “Dott Services Ltd” kugirango itangire imirimo yo kubaka umuganda ureshya n’ibirometero 223, ukaba uhuza Uganda n’Uburasirazuba bwa DR Congo. Muri uwo muhango, Uganda yari ihagarariwe na Gen. Katumba Wamala Minisitiri w’Ibikorwa remezo naho DR Congo yari ihagarariwe na Minisitiri w’ibikorwa Remezo, Bwana Alexis Gisaro Muvunyi.

Imihango yo gutangiza icyo gikorwa no guhererekanya inyandiko zacyo yabereye i Beni na Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ku wa gatanu ushize, ikaba yarakozwe n’itsinda ry’intumwa zaturutse muri Uganda na DR Congo, harimo n’ubuyobozi bwa sosiyete ya “Dott Services“.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo wa Uganda, Gen. Katumba Wamala, imirimo yo kubaka uwo muhanda igomba kuba yatangiranye n’icyi cyumweru. 

Imihanda igomba kubakwa muri DR Congo harimo Mpondwe/Kasindi- Beni (80km), Bunagana-Rutshuru-Goma (89km) na Beni-Butembo(54km). Umushinga wo kubaka uwo muhanda ukaba wariswe “Umushinga w’imihanda ya DR Congo“. 

Ihererekanya-bubasha ry’ibishushanyo-mbinera by’umuhanda ryaje rikurikira uruzinduko rw’ikigo gishinzwe iby’imbere mu gihugu (ICD) cyiri “Namanve Industrial Park” muri Uganda ku wa gatatu ushize rwari rugizwe na komite nyobozi y’abanyamuryango icyenda n’abayobozi ba tekinike bo muri DRC, Uganda na “Dott Services Limited”, ikaba ari yo yashyizweho kugirango ikurikirane bwangu uwo umushinga. 

Ikindi, Gen Katumba yasabye Abanyekongo gushyigikira iyubakwa ry’iyo mihanda kuko ibafitiye akamaro kanini. Yagize ati: “Ntukibe ibikoresho byo mu muhanda. Ntugakore kuri lisansi n’ibindi by’ingenzi. Aya mahirwe yaje kuri wowe kugirango uyungukiremo mu buryo bufite intego. Nyamuneka tanga inkunga yose kuri ba rwiyemezamirimo kandi ukorane nabo kugirango umushinga ugende neza”. Gen Katumba kandi yihanangirije isosiyete y’ubwubatsi kuzirikana igihe ntarengwa.

Mu ijambo rye, Bwana Muvunyi yatangaje ko umushinga uzazahura ubucuruzi n’akazi ku bihugu byombi.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Ndima Kongba Constant, nawe yagize ati: “Nubona rwiyemezamirimo ashonje, ujye umuhe ibiryo. Nubona afite inyota, ujye umuhe amazi, mu gihe akeneye aho kuryama, ahabone. Impamvu ni uko batazanywe no kubaka imihanda gusa, ahubwo bazanazamura n’imibereho myiza yacu”. 

Kugeza ubu, isosiyete ya “Dott Services Limited” imaze kwegeranya amakamyo 40, ibizingo 22, abakozi 22, za moteri 20 hamwe n’ibikoresho 20 bipfundikira ibiro ndetse n’aho abakozi b’isosiyete bazarara.

Muri iki cyumweru kandi, isosiyete yasezeranije kwimura ibi bikoresho ikabitwara aho byagenewe kuba muri DR Congo.

Twibutse ko, mu kwezi kwa Gicurasi, Uganda na DR Congo byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere ubucuruzi mu bihugu byombi ndetse no gushimangira iterambere rishingiye ku bikorwa remezo. 

Aya masezerano yaje akurikira uruzinduko rw’akazi perezida wa DR Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye muri Uganda kuva ku ya 9 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2019. Abaperezida bombi bashimangiye ko guteza imbere ibikorwa remezo byambukiranya imipaka ari ngombwa mu rwego rwo koroshya ubucuruzi bw’ibihugu byombi.

N’ubwo hari amahirwe yo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, ubucuruzi bwahungabanijwe n’imihanda mibi mu bihe byahise.

Imirimo yo kubaka umuhanda igiye gutangira nyuma y’icyumweru kimwe gusa ingabo za Uganda zigabye ibitero by’indege ku birindiro by’inyeshyamba za ADF biri mu burasirazuba bwa DR Congo. Iki kikaba cyerekana ko, ikibazo cy’umutekano muri ako karere hari byinshi cyari cyaradindije. Nyamara ubu icyizere ni cyose kuko Uganda na DR Congo bifatanije, byiyemeje kukibonera umuti n’aho waba usharira.