U RWANDA RWA NONE (Igice cya mbere)

Umunyarwanda  wese witegereza umubajije yakubwira ko u Rwanda tubona cyangwa bamwe batuye muri iki gihe rutandukanye cyane n’urwo yigeze kumenya kuva avutse. Abantu bagerageza kubishakira inyito bakurikije ibihe barimo n’ubuzima babayeho, ariko uwo ariwe wese yakubwira ko hari byinshi byahindutse (neza cyangwa nabi).

Abavutse mbere y’ingoma za cyami nubwo ntabo twabona bakubwira ko uko u Rwanda ruri ubu  atari ko rwari rumeze, abavutse mu gihe cya cyami nabo bakiriho kuri ubu ubababjije bakubwira ko hahindutse byinshi, abo mu bihe bya za repubulika natwe dufite byinshi byo kuvuga

Umunyarwanda mu buhanga n’ubuvumbuzi bwe aragira ati Bucya bucyana ayandi cyangwa bucya bwitwa ejo. Nta muntu n’umwe uretse no mu Rwanda ngira ngo ni ku isi yose wakwihandagaza ngo avuge ko ariwe utuma iminsi yicuma ngo ahari none hitwe ejo bucyeye bwaho ndetse ngo umunsi ukurikiraho hazitwe ejo bundi.

Ikiremwa muntu Imana yagihaye amahirwe yo kugenga imihindukire y’ibyo tubona, ariko ntiyagiha ububasha bwo kujyenga iminsi, ibi bivuga ko ntawakwihandagaza ngo avuge ngo ni njyewe utumye none hitwa uyu munsi, cyangwa ngo ndashaka ko ejo hazakererwaho isaha bikaba amasa 25, cyangwa se ngo abe yavuga ngo nshyizeho umunsi w’amasaha 48, cyangwa umwaka w’iminsi 700!

Muntu yabereyeho guhindura isi

Muntu yemerewe kandi yahawe amahirwe yo  kwiyungura ubwenge ku giti cye no kuba yahindura ibimukikije ariko byose ku bubasha , ku bushobozi no ku bushake bw’Imana yamuremye. Ndafata urugero ku mwana ukivuka: umwana w’umuhungu avuka yambaye ubusa kimwe n’uw’umukobwa, iminsi uko yicuma hagera igihe uw’umuhungu akaniga ijwi, uw’umukobwa agapfundura amabere, muri bano bombi ntawe ufite ububasha bwo guhitamo gupfundura amabere kandi yaragenewe kumera ubwanwa, cyangwa se ngo ahitemo kumera ubwanwa yaragenewe kugira amabere, ni nako bigenda ku myanya ndangabitsina uwavutse agaragaza ubugabo cyangwa ubuhungu biba uko nyine, uwavutse agaragaza ubugore nawe bikaba uko. Na bwa buvumbuzi bwateye buhindura abantu ibitsina nta narimwe biza bimeze nk’ibya kavukire  ni ubushobozi bw’Imana gusa.

Umuntu rero ntabwo yari akwiye kwiyitirira ihinduka ry’ibihe n’iminsi, gusa agira uruhare mu ihinduka ry’ibimukikije kandi ni inshingano ze kuko nicyo yaremewe, gusa na none ntabwo abakuze bari bakwiye guhora batwamagana ngo “ab’ubu” kuko burya isi ikeneye ab’ubu kugira ngo ikure.

Ngarutse ku Rwanda rwacu rero, u Rwanda narwo ni igice cy’isi cyagenewe gukura nk’ibindi byose, nta mpamvu yo gutekereza ko rwari guhora uko buri munyarwanda yarubonye abyiruka, biramutse bigenze bityo kandi rwakwitwa igice cyaremaye!

Abanyarwanda muri iki gihe usanga bavuga ngo u Rwanda rwateye imbere, rwari kubuzwa se n’iki gutera imbere ko n’imiyaka yashize, ubu se iyo ruguma uko rwari rumeze mu gihe cya cyami, abavutse nyuma yaho twari kuba turiho? Ubu se iyo u Rwanda ruguma uko rwari rumeze mu bihe bya repubulika yiswe iya mbere, abavutse nyuma yaho mwari kuba muri hehe?

Ni nde mupfapfa wumva ko twagombaga guhora mu mwaka w’1962 se?

Ni nde mupfapfa utekereza ko twagombaga guhora mu mwaka w’ 1973, 1991, 1994, n’uw’2000?

Nyamara kandi muri iriya myaka hari abari bishimye, hari ababyungukiyemo n’ababihombeyemo, hari abahasize ubuzima hari n’abavutse ndetse benshi muri bo birengagiza ko hari abatarageze kuri uyu munsi wa none kandi bafite ababo bari bagikeneye kubana nabo!

Reka tuve ku bantu tujye ku bidukikije ( ibintu)

Abantu nk’uko nabivuze babereyeho guhindura isi ni inshingano nicyo babereyeho, ntabwo abatubanjirije bari kwegama ngo abantu bakomeze bajye Bambara ubusa cyangwa baba mu nzu z’ibyatsi, kandi Imana yarabahaye ubwenge bwo kubyaza ibidukikije imyambaro, ndetse no gutera imbere mu buvumbuzi bw’imideri na za style.

Kuki muntu yari kuguma kuba mu nzu y’ibyatsi kandi Imana yaramuhaye ubwenge n’ubushobozi bwo kubyaza ibidukikije ibikoresho bikomeye byavamo amzu n’amagorofa aboneka kuri ubungubu?

Ni kuki abantu bari gukomeza gukora ingendo ku maguru, kandi Imana yarabahaye uburyo bwo kwifashisha ibidukikije hagakorwa amamodoka, indege ndetse n’ibyogajuru?

Ntabwo byari kuba byiza iyo abantu ba cyera bakomeza kugurana ibintu ibindi nk’uko byahoze mbere, aho uwashakaga inyama yatangaga imyaka yejeje, uwashaka kimwe akakigurana ikindi, havumbuwe amafaranga akoreshwa ubu ndetse n’amadovize akoreshwa ku rwego mpuzamahanga cyangwa se impapuro zisibura amafaranga ibi byo sinshaka kubitindaho.

Ni kuki abantu bari kubaho bifuza iki cyangwa kiriya kandi Imana yarabahaye amaboko yo gukora bagahembwa amafaranga yabafasha kugura ibyo bakeneye?

Muri make ayo niyo majyambere cyangwa iterambere kuri ubu abanyarwanda bakangishwa muri ibi bihe..

Ese iterambere mu Rwanda ryatangiye ryari

Iterambere mu Rwanda ryatangiye kuva u Rwanda rwitwa u Rwanda, kuva abanyarwanda babayeho, amajyambere si ay’umwami runaka wenyine, amajyambere si aya abamisiyoneri gusa, amajyambere si aya Kayibanda Gerigora n’abo bari kumwe gusa, si aya Habyarimana Yuvenali n’abanyakazu gusa cyangwa amashyaka yabayeho mu gihe cye.

Amajyambere ya FPR na Kagame ni ayahe?

Kuki se amajyambere y’u Rwanda rwa none yaba aya FPR na Pahulo Kagame kuri uyu munsi? Uwabaza General Charle Kayonga n’abandi 600 bazanye ndetse n’abaje mu nkwi mu bikamyo bya MINUAR, bavuga ko basanze ingoro ya CND imwaye? Hirya yaho gato ntihari Stade Amahoro? Hakurya gato ntihari Ikibuga cy’indege cyitiriwe Gerigori Kayibanda?

Kuva ku Mulindi gukomeza za Rusine na Nyacyonga abanyarwanda babakiriye ntibari bakikije umuhanda wa Kaburimbo, General Charles Kayonga na bagenzi be bageze mu Gatsata ntibasanganiwe n’imiturirwa ya ba Kabuga n’abandi .

Umunyarwandakazi waririmbye ati Kigali uteye neza kandi utatse ubwiza ko mutamubeshyuje?

Amajyambere cyangwa iterambere bijyana n’uko iminsi  ihinduka cyangwa yiyongera. Nta majyambere FPR yazanye mu bikamyo bya MINUAR no mu ma bus ya ONATRACOM, nta majyambere Pahuro Kagame yazanye kuko nta n’ifaranga yazanye mu mufuka we, n’iyo yajyaga kuba yarakoreye za miliyari ngira ngo zari kuba zarashiriye iyo “mu ndaki za Rushaki” bayagura imvungure, ibikamba by’itabi n’ibigage, uretse ko n’amenshi muri yo yari ay’abandi banyarwanda bitanze barimo ba  Muzehe Rujugiro, ba Valens Kajeguhakwa n’abandi Inyumba Aloyiziya umubyeyi w’Indatwa n’indangamirwa itazibagirana yagerageje gusabiriza mu banyarwanda b’umutima mwiza.

Nyamara se abenshi mu bayatanze ubu haracyahumeka bangahe? Abakiriho bari mu Rwanda se ni bangahe? Abari mu Rwanda se bakibukwa cyangwa babasha kugira ijambo muri bon i bangahe? Inyumba Aloyiziya Indatwa y’Indangamirwa se we ubu ari hehe we wayakusanyije adakuraho n aka Fanta, Umuzehe bashakanye se we ibye byifashe bite? Abana yasize se bo bariho bate?

Banyarwanda nimwikure ikinyoma cyambaye ubusa nta Majyambere nta terambere ryo kwitirirwa FPR, nta terambere ryo kwitirirwa Pahulo Kagame amajyambere ni aya abanyarwanda, amajyambere yahozeho agenda akura uko abanyarwanda bagiye biyungura ubwenge, uko bagiye batembera bareba hanze barayazanaga, mu gihe cya cyami amajyambere yabayeho ajyanye na kiriya gihe, abamisiyoneri barayongereye nabo, muri za repubulika zabayeho amajyambere yabayeho hakurikijwe aho ibihe byari bigeze, akarusho muri repubulika ya kabili ya Habyarimana Yuvenari amajyambere yarihuse, njye mbona ari nawe wagakwiye kubishimirwa n’ubwo hari n’ibyo kumugaya tutakwirengagiza, ariko yibukije abanyarwanda umuganda, yabanye n’amahanga za projets de cooperation na jumelage abazizi mwambera abagabo, ariko nawe zari inshingano ze nk’umukuru w’igihugu kandi yarabihemberwaga.

Amajyambere ya Paul Kagame yakataje mu kwigwizaho we n’umugore we n’abagaragu babakorera ayo amaherezo azabera umuzigo abana b’u Rwanda kuko ntagahora gahanze, amaherezo ziriya nguzanyo zizishyurwa Kagame atagihari!

Reka mpinire aha abandi nabo banyunganire, nimbona akandi kanya nzakomereza mbagezaho gice cya kabili cy’iyi nyandiko “ u Rwanda rwa none”

Claude Marie Bernard Kayitare

Johannesburg