U Rwanda rwashyikirije Uganda umusirikare wayo rwari rwafashe.

Kuri uyu mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, ku Mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera, Ingabo z’u Rwanda zashyikirije iza Uganda umusirikare wazo witwa Pte Bakuru Muhuba, wari wafashwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021.

Pte Bakuru Muhuba

Ifatwa ry’uyu musirikare ntirivugwaho rumwe kuko ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko yafatiwe ku butaka bwa Uganda n’ingabo z’u Rwanda ubwo yari kw’irondo agatandukana na bagenzi be agiye kwihagarika agashimutwa n’ingabo z’u Rwanda. Ku ruhande rw’u Rwanda ho itangazo rya Ministeri y’ingabo mu Rwanda ryo rivuga ko uno musirikare yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.