Uburabuza aba baturage niwe uri kubabwira ko bagomba kujya mu muhanda kuvuga bya nyirarureshwa ko bashaka ko yiyongeza manda akazabayobora ubuzima bwe bwose!!!!!

Boniface Twagirimana

-Ikinyarwanda ubu cyarasusuguwe kirasuzugurwa none ubu kirimo kiranahindagurwa kuburyo ubu bamwe batangiye kukibatiza”Igikotanyi”

-Umuco nyarwanda aho gusigasirwa ubu abakabaye bawubungabunga barimo kwigisha urubyiruko rwacu ko ubupfura ari ukwiyambika ubusa mu ruhame!

-Ubu uRwanda nyuma yuko rwitwaga repuburika gahunda igezweho kandi imaze gutegurwa neza nuko rugiye guhinduka ubwami maze abavukanye imbuto bakayobora kugeza banyweshejwe nkuko byahozeho kera hanyuma bakabona gusimburwa mu ruhererekane rw’umuryango,

-“Karame Nyagasani” iyi mvugo iyo uyinaniwe mu Rwanda uhita uhinduka umwanzi w’igihugu ubwo ikiba gisigaye ni ikibazo cy’igihe(the matter of time) ngo wicwe nta zindi nkurikizi,

-Twumva ababayeho mbere yacu batubwira ko hahozeho ibyitwaga” Shiku’,uburetwa… Ibi byose byari ibikorwa byakoreshwaga abaturage cyane cyane abafite ubushobozi buke bigamije gukungahaza abakungu kandi ababikoreshwaga ntibahembwaga cg ngo babigiremo inyungu ahubwo ngo uwageragezaga kubyinubira ikiboko(gukubitwa buyoka) cyaramubonaga. Ubu abaturage hirya no hino usanga barimo kwijijuta bati” turahinga imiceri ibigori,ibyayi ,ikawa …ariko birangira twe nta kintu bitumariye kuko duhatirwa ku ngufu kugurisha umusaruro wacu ku giciro gito kuburyo dusa n’abakorera inyungu z’abandi gusa twe ubukene bukarushaho kutwugariza! Imihanda yubakwa ku misoro y’abanyarwanda bose ubu irimo kugenda iba iy’abantu ku giti cyabo ngo ibakungahaze uko bifuza…..

– Ngayo amavunja,ibiheri inda,guhutaza uburenganzira bwose bw’ikirenwamuntu,gushimutwa,kwicwa urubozo n’abakabaye bacunga umutekano wacu …biravuza ubuhuha mu baturage hirya no hino,ubukangurambaga hirya no hino burakorwa ngo abahunze ibi bibazo harebwe uburyo barasirwa aho bahungiye batsembwe nk’abanyamahanga,abantu bagerageje kuvuga aka karengane niko bakomeza kuzuzwa mu bihome,abarangije ibihano ndetse benshi imanza zabo zimwe ziba ari iza ngondagonde ntibakemerewe gufungurwa…

None dore , uburabuza aba baturage niwe uri kubabwira ko bagomba kujya mu muhanda kuvuga bya nyirarureshwa ko bashaka ko yiyongeza manda akazabayobora ubuzima bwe bwose!!!!!

Umuntu umwe ejo twaraganiriye tuvuga kuri ibi byose ndamubaza nti mbese ko numva usa nudashyigikiye ibyo kwiyongeza manda ariko kandi ukanavuga ko hagize undi ubikubazaho utarijye wahita umubwira ko ushyigikiye ko yakwiyongeza manda ubwo koko urumva izo ndimi zawe ibyiri zafasha iki uRwanda n’abanyarwanda?Nawe aransubiza ati” umugabo witwa Semuhanuka abantu bamubonye yikoreye imiganda(ibibingo,imiseke cg imigano babaga bagiye kubakisha) ayicuritse nuko bati:” Semuhanuka bite ko wikoreye imiganda uyicuritse?” Nawe arabasubiza ati ” impamvu nyikoreye icuritse ni uko ngiye kubaka aho ntashaka”!!

Boniface Twagirimana