Ubutumwa bugenewe RDF – Ingabo z’u Rwanda: Mufite inshingano yo kurenganura Abanyarwanda

    Martin Ntiyamira

    Bayobozi b’Ingabo,

    Ngabo z’u Rwanda mwese,

    Nongeye kubasuhuza kandi mbashimira kuba mwariyemeje kwitangira igihugu cyacu.

    Igitumye nongera kubandikira ni ukubibutsa no kubashishikariza kuzuza inshingano yanyu yo kurengera no kurenganura Abanyarwanda.

    Kagame yahereye kurugamba rwo muri 90 – 94 yica abana b’Abanyarwanda bari baratabariye igihugu cyacu, yishe anicisha aba officers bose bamurushaga amapeti nabo yayarushaga guhera kuri Rwigema, Bunyenyezi, Bayingana, Wasswa, Kayitare, ……… n’abandi benshi batabarika; kugeza magingo aya Kagame aracyica, agafunga, akica urubozo uwo ashatse aho ashakiye.

    Igihugu cyose yagihinduye gereza afata nk’akarima ke bwite, uvuze wese aramwica cyangwa akamufunga akamwica urubozo muri ya mabagiro anyanyagiye mugihugu yicirwamo Abanyarwanda.

    Icyari umuryango FPR yagihinduye baringa, Kagame yihinduye FPR, FPR ayihindura Kagame, ntawundi uyifitemo ijambo usibye Kagame wenyine; ntiyagarukiye kuri FPR gusa; n’igihugu cyose asigaye akitiranya na Kagame, agifata nkaho u Rwanda ari Kagame, Kagame akaba u Rwanda; ntawundi ufite ijambo mugihugu usibye Kagame.

    Ejobundi mukiswe inama ya FPR habayeho kwibasira no gutoteza bamwe mubanyamuryango b’iyo baringa bababeshyera ngo batatiye igihango; ese kubera iki abashyizwe mumajwi batahawe ijambo ngo bisobanure banasobanuze uko batatiye igihango? Kagame yaratinyutse yita zimwe mungabo z’igihugu abona zaba zitemera imikorere n’ububisha bye “ibirura”. Ntawundi watatiye igihango nta n’ibindi birura atari Kagame n’abo ashuka akabakoresha amahano yo guhemukira, guhekura, kwica, kuroga, no kurenganya Abanyarwanda.

    Kagame ashishwa nabi iyo ajugunya Abanyarwanda muri gereza akabashinja kwangisha abaturage leta ye; nonese niba iyo leta ifite inenge zige zireka kuvugwa ngo Abanyarwanda bazimenye zikosorwe cyangwa nyine iyo leta bayange bitorere indi bihitiyemo izuzuza inshingano zayo uko bikwiye? Kwangisha leta abaturage ni uburenganzira bwa buri Munyarwanda mugihe iyo leta ikora amakosa. Abanyarwanda bafite uburenganzira kumenya amakosa yose akorwa na leta yakagombye kuba ibakorera. Naho ayo makuru avugwa kuri leta yaba ari ibihimbano, leta ntaburenganzira ifite bwo kubifungira abantu, icyo ishinzwe ni ukugaragaza ukuri n’ibimenyetso ko ibyo bayivugaho atariko biri.

    Umutungo w’igihugu wose yawuhinduye uwe bwite, agaburira uwo ashatse agakenesha uwo ashatse, utemeye kumuha imigabane cyangwa utumeye kuba igikoresho cye, cyangwa utabyumva kimwe nawe ntiyemerewe kuba cyangwa gukorera mugihugu; ibyo bikaba aribyo byabyaye yamvugo ngo “Kagame iyo yakwanze ntushobora guhinga n’urusenda ngo rwere”. Asesagura umutungo w’igihugu uko yishakiye, yirirwa mukirere kurusha inyoni kugirango zandege ze yikodeshaho zinjize, akajya kurara mumahoteri akodeshwa $20000 ku ijoro rimwe asize ibimuga, impfubyi, n’abapfakazi ba jonoside n’intambara bamaze imyaka irenga 20 batagira uburaro n’uburamuko.

    Kagame y’anganishije Abanyarwanda, abacamo ibice, abateramo urwikekwe ntawukizera undi, buri wese yikanga bur’umwe wese, ntawukiganira n’undi, nta n’utinyuka kuvuga uko abona ibibazo biri mugihugu kuko atazi niba uwo abwira atari bumutange agacibwa umutwe; abantu bose yabahinduye ibikange. Bigeze aho Kagame yigamba ko yahinduye Abanyarwanda isenene yafungiye mu icupa akaziteranya zikaryana ubwazo kugeza aho azishyuhirije amazi yo kuziteka zimureba.

    Kagame yahinduye igisirekare cy’u Rwanda icye bwite, abafata nkaho muri ingabo ze bwite cyangwa ababoyi be bo murugo rwe aho kuba ingabo z’igihugu. Kagame arica agafunga ingabo z’u Rwanda bagenzi banyu, abato n’abakuru, uko yishakiye mukabirebesha amaso gusa mugaceceka, abashoboye bakamena bagahunga abandi mukemera mugategereza umunsi n’isaha namwe muzagererwaho cyangwa mukishuka ngo wenda mwembwe ntacyo azabatwara nimumuha imitwe y’Abanyarwanda yose abasabye kw’isiniya.

    Kagame yihinduye ubutabera, ntabutabera burangwa mugihugu, nkuko nabivuze hejuru, Kagame ajugunya muri gereza uwo ashatse aho ashakiye, yihinduye umukuru wa penetensiya aho buri munyarwanda cyane cyane aba officers n’aba minisitiri bagomba kujya kumupfukamira kugirango babeho byibuze nk’ibikoresho bye aho kwicwa, gufungwa, cyangwa kwicwa urubozo muri ya mabagiro abigirwamo abana b’Abanyarwanda.

    Igihugu cyagushije ishyano aho kiyoborwa n’umurozi ruharwa akaba agiye kumara urubyaro rw’Abanyarwanda.

    Ndabibutsa ingano y’abana b’Abanyarwanda batabarika bitangiye igihugu bakagwa kurugamba barwanira u Rwanda ngo abaruvuka bishyire bizane ariko uwiyicaje kuntebe akaba akomeje kumarira Abanyarwanda ku icumu. Akaba atinyuka akabwira Abanyarwanda ko nta deni abafitiye muri yamvugo ye yo kwiyitiranya n’igihugu.

    Ibi birarambiranye, kandi birahagije! Enough is enough! Kagame ntakwiriye gukomeza kuyobora Abanyarwanda, n’iyi manda ntakwiriye kuyirangiza usibye kwiyongeza iyindi.

    Mugomba kumenya ko muri ingabo z’igihugu mutari ingabo za Kagame bwite, nti muri n’ababoyi be bo murugo yirukana uko ashatse aho ashakiye. Ntaburenganzira na buke afite bwo kugira uwo yica, afunga, yica urubozo, uko yishakiye n’aho ashakiye.

    Mugomba kuzuza inshingano yanyu mwarahiriye yo kurengera no kurenganura Abanyarwanda. Nimuruhure Abanyarwanda mudukize Kagame. Uwo ariwe wese muri mwe uzitangira igihugu cyacu agakiza Abanyarwanda ingoyi ya Kagame azafatwa nk’Intwari y’u Rwanda n’abazamukomokaho bazahabwa icyubahiro; nanashaka azasige ikifuzo cye kizubahirizwa.

    Ndangije nongera kubashimira kandi mbifuriza kurangwa n’ubutwari bubakwiye.

    Martin Ntiyamira

    Victoria, BC, Canada

     

    P/S: Mbaye nshimiye buri wese wageza ubu butumwa k’uwo ariwe wese bugenewe. Murakoze