UBUTUMWA BW’ISHYAKA PS IMBERAKURI KU MUNSI MUKURU WA KAMARAMPAKA

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda,

Tubanje kubaramukanya indamutso yacu, mugire Urukundo, Ubutabera n’Umurimo.

Uyu munsi kuwa 25 Nzeri 2012 abanyarwanda twese turibuka isabukuru y’imyaka 51 habayeho amatora ya Kamarampaka. Ishyaka PS Imberakuri risanze ari byiza ko tuganira gato kuri uyu munsi. Mbere na mbere ariko, ni ngombwa ko dusubiza amaso inyuma kugirango turebe uko ubutegetsi bwari bumeze mu Rwanda, n’icyatumye uyu munsi ubaho.

Kuva u Rwanda rwabaho ku gihe cy’umwami Ruganzu Bwimba ahagana mu kinyejana cya cumi na gatanu (15) kugera muri 1961, u Rwanda n’ubwo rwatangiye ari ruto, rukagenda rwaguka uko abami bagendaga bafata intara zirwegereye, buri gihe, rwategetswe n’abami, akenshi babaga bafitanye isano ku maraso.

Aho abamisiyoneri bagereye mu Rwanda (1900) ndetse rukagera aho ruragizwa amahanga : abadage (1907) n’ababiligi (1924), abanyarwanda batandukanye batangiye kwiga. Abana b’abatware, bari biganjemo abatutsi bakurikira cyane amashuri y’ubutegetsi naho aba rubanda rugufi rwari rwiganjemo abahutu bakurikira cyane ubwarimu na seminari. Uko bagendaga biga ari benshi, nibyo byaje gutuma abo banyabwenge batari mu nzego z’ubutegetsi batangira gusaba ko « rubanda rugufi » igira uburenganzira bungana ku mutungo w’igihugu no kugira umwanya mu nzego z’ubutegetsi.

Ibyo baje kubigaragaza mu nyandiko bise « Manifesti y’abahutu » yashyizwe ahagaragara kuwa 24 Werurwe 1957. Iyi nyandiko niyo yaje gutuma haba revolisiyo mvugururamuco yo muri 1959 ndetse n’amatora y’abajyanama n’aba burugmestri ba Komini yabaye kuwa 26 Kamena na 30 Nyakanga 1960. Abatowe muri aya matora bahuriye mu nama kuri 28 Mutarama 1961, mu byo basuzumye, bafashe icyemezo cy’uko u Rwanda ruhagaritse kugendera ku mahame y’ubutegetsi bwa cyami, maze bahitamo kugendera ku mahame ya Republika.

N’ubwo aya matora y’amakomini yari yaritabiwe n’amashyaka menshi nyamara, abenshi mu batowe mu ishyaka ry’umwami Kigeri V NDAHINDURWA ariryo UNAR ntibishimiye uyu mwanzuro, cyane ko kuva amatora arangira, Umwami yakoresheje ubushobozi bwe bwose kugirango yumvishe amahanga ko batagomba kwemera ibyayavuyemo, byumvikana ko n’icyemezo cyo gukuraho ubwami kitari gushyirwa mu bikorwa.

Ingendo z’umwami zatumye umuryango w’abibumbye « LONI » usuzuma icyifuzo cye, maze wemeza ko abaturage bose bagomba kubazwa bagatanga igitekerezo cyabo. Aya matora yiswe « KAMARAMPAKA » yabaye kuwa 25 Nzeri 1961, yarangiye abatoye mirongo inani ku ijana (80%) bemeje icyemezo cyo gusezerera ubwami hakajyaho Republika. Ni uko rero « LONI » yemeye ibyifuzo bya rubanda. Uwo munsi kandi hari hatowe n’intumwa za rubanda, maze Parmehutu igira ubwiganze busesuye (77,7%). Izo ntumwa za rubanda nizo kuwa 26 Ukwakira 1961 zatoye Gregori KAYIBANDA kuba Prezida wa mbere wa Republika y’u Rwanda.

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda,

Kuri uyu munsi u Rwanda rwibuka iyi sabukuru y’imyaka mirongo itanu n’umwe habayeho Kamarampaka, dusanga dukwiye gukubita akajisho ku butegetsi dufite, maze tukareba niba Republika yaharaniwe ikora inshingano zayo koko.
Ikigaragara n’uko ukwishyira ukizana no gusaranganya umutungo w’igihugu nk’uko byasabwaga mbere ya revolisiyo ngororamuco, yo soko ya Kamarampaka bitigeze bigerwaho. Kuva kuri Republika ya mbere kugera ku butegetsi buriho bwa FPR, buri gihe imbaga y’abanyarwanda yagiye ipyinagazwa. Mbese byabaye bya bindi ngo « ingoma ntizihinduka, hahinduka abakaraza ». Ariko byageze kuya FPR biba agahoma munwa kuko niyo yagize umwihariko mu kugira impunzi nyinshi, mu guhiga no kwica impunzi, ndetse no gutoteza no gukandamiza abaturage bayo.

Ikindi kigaragara cyane n’uko aho amarembera y’ingoma ya cyami yageze, niho n’ubutegetsi bwa FPR bugeze. Abanyarwanda batangiye gushirika ubwoba, batangiye kunenga ku mugaragaro ibibi bibakorerwa, abanyarwanda batangiye gutanga ibitekerezo ku buryo babona ubutegetsi bakeneye bwagombye kumera. Amahanga nayo amaze kubonako wa mwana murizi atakiri miseke igoroye.

Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda,

Ni ngombwa ko buri wese abonako ejo hazaza u Rwanda rukeneye nawe agomba kubigiramo uruhare. Tugomba twicara hamwe tugasuzuma amateka yacu, tukareba ibyiza birimo bikatubera imbonera, tukareba ibibi birimo nabyo bikatubera isomo, maze twese hamwe tukumvikana ejo hazaza hatubereye twese.

Ni ngombwa ko twemera ko abanyarwanda tuzi gukora kandi ko n’icyo dushatse tukigeraho. Tugomba rero gushirika ubwoba, tukumvako ejo haza u Rwanda rutegereje atari umwihariko wa runaka. Ntitugomba kwigira ba ntibindeba. Ni ngombwa ko duhindura imyumvire, maze tukumva ko na nyina wundi abyara umuhungu. Umuti w’ibibazo bitwugarije tugomba kuwishakamo. Ushaka kubona yibonera neza rwose ko politiki ya vamo nanjye njyemo cyangwa humiriza nkuyobore ntaho ishobora kugeza abayikora.

Dukomeze tuzirikane umunsi wa Kamarampaka twifurizanya gukomeza kugira Urukundo, Ubutabera n’Umurimo.

Bikorewe i Kigali kuwa 25 Nzeri 2012

Alexis BAKUNZIBAKE
Visi Prezida wa mbere

1 COMMENT

  1. Mbanje najye kubashima no kubashyigikira kubyo mwahisemo kugeza ku banyarwanda muri make ndanezerewe nubwo ndi mumahanga bwose.tugomba guhagurukirahamwe tukirwanaho mukwibohora ingoma y’igitugu byanze bikunze.ikindi ndifuza kuba umurwanashyaka niba bishoboka mumpe adress nziza.murakoze kandi murakarama.

Comments are closed.