Perezida Kagame noneho amaze kwemera ko ubucamanza mpuzamahanga bwifashishwa kubera impamvu za Politiki

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nzeri 2012 ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York hateraniye inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu byinshi mu bigize uwo muryango, higwa ku buyobozi bugendera ku mategeko. Perezida Paul Kagame wayitabiriye, mu ijambo rye yatunze agatoki ibihugu bimwe byifashisha ubutabera mpuzamahanga ku nyungu zabyo zihariye kenshi zifitanye isano n’iza politiki, bigatsikamira ibindi.

Muri iryo jambo rye, Perezida Kagame yibukije ko ubusanzwe imbere y’amategeko abantu bose bareshya, ariko ku rundi ruhande ngo ibi ugasanga bitubahirizwa. Mu kinyarwanda baca umugani ngo agahwa kari ku wundi karahandurika.

Mu myaka yashize abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu birukansweho n’amahanga yose n’ubu rugeretse baregwa gukora jenoside no kuyitegura nyamara muri abo bose bafashwe bakanacibwa imanza nta n’umwe bahamije icyo cyaha cyo gutegura jenoside. Ndetse hari n’abagizwe abere bararekurwa uretse ko abenshi babuze ibihugu bibakira.

Nyamara icyemezo cy’umuryango w’abibumbye gishyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rw’Arusha gisaba ko abagize uruhare bose mu bwicanyi ku mpande zombi bakurikiranwa. Kugeza ubu ariko nta muntu n’umwe wo muri FPR wigeze ukurikiranwa n’ubwo bwose urwo rukiko rufite inshingano zo gukurikirana ibyaha byabaye hagati ya tariki ya 1 Mutarama 1994 kugeza tariki ya 31 Ukuboza 1994 kandi twese tuzi neza ko FPR yafashe ubutegetsi tariki ya 4 Nyakanga 1994 ndetse na tariki ya 19 Nyakanga hajyaho Leta. Kuki urukiko rwahawe inshingano zo gukurikirana abakoze ubwicanyi kugeza tariki ya 31 Ukuboza 1994 kandi FPR yari yarafashe igihugu muri Nyakanga 1994? Aho FPR igihe cyayo nikigera ntihari abashobora kujya Arusha nabo?

Abayobozi benshi batandukanye bo mu rukiko rw’Arusha mu kuvuga ibyo bagezeho bavuga ko ngo bashoboye gufasha kugarura umutekano mu karere bata muri yombi abantu bashoboraga gutuma hongera kuba intambara. Ibyo bishimangirwa n’abantu benshi bagiye bagirwa abere n’urwo rukiko nyuma y’imyaka n’imyaniko bafunze byumvikane ko bafashwe kubera impamvu za politiki kurusha ibyaha bashinjwaga.

Icyo gihe abo bantu bafatwaga Perezida Kagame ntabwo yigeze abona ko hari impamvu za politiki zabaga ziri inyuma y’iryo fatwa. Ariko Bosco Ntaganda atangiye gukurikiranwa noneho byiswe ko ubutabera mpuzamahanga bubogamye bugendera kuri politiki. Aho Perezida Kagame amaze kubona ko nawe hari igihe inkiko mpuzamahanga zishobora kugera aho zimukurikirana atangiye guteza ubwega avuga ko havangwa ubutebera na politiki. Nyamara iyo bavuze gufata Mudacumura bakoma amashyi naho byagera kuri Ntaganda bikitwa kubogama.

Umuntu yakwibaza niba abantu bafite agaciro kamwe, umuntu arafatwa agafungwa akarekurwa nyuma y’imyaka 15 babuze icyo bamushinja nyamara Rose Kabuye bamufata ngo asobanure ibyo azi ku kibazo cy’indege ya Habyalimana, za ambasade zigafungwa,rubanda rwose bakarushyira mu muhanda ngo Rosa wabo yafashwe. (Ariko ubundi Rosa asigaye abahe ko ndaherutse kumva bamuririmba?)

Ibi bintu byo kwikunda no gushaka kurusha abandi ubwenge ntibifitwe na Kagame gusa kuko na Museveni mu minsi ishize yavuze ibintu nk’ibyo ko gushaka gufata Ntaganda biri mu biteza intambara muri Congo, ariko iyo harimo gukurikiranwa Joseph Kony arogeza ahubwo agatumaho n’ingabo z’abanyamerika zo kumuhiga.

Ubu bwikunde ntabwo buri mu butabera gusa buri no muri Politiki aho abo ba Museveni na Kagame bahatira Leta ya Congo gushyikirana na M23 kandi abayobozi hafi ya bose bayo bashakishwa kubera ibyaha by’intambara. Nyamara bavuga FDLR bakavuga ko ari umutwe w’iterabwoba wakoze jenoside, uretse ko ibi birimo ibinyoma byinshi kuko nta hantu na hamwe muri Leta ya Amerika hagaragara ko FDLR iri ku rutonde rw’imitwe ikora iterabwoba, naho abayobozi ba FDLR iyo bari muri Congo baba barakoze jenoside nyamara iyo bageze mu Rwanda bagapfukamira Kagame bahinduka abere.

Umuntu yarangiza avuga ati: “Kirya abandi bajya kukirya cyikishaririza”

 

Ubwanditsi