Yanditswe na Arnold Gakuba
Mu nkuru ye ndende yasohoye mu Kinyamakuru “The Spectator“, umunyamakuru Michela Wrong aribaza igihe Ubwongereza buzahumukira bukabona amahano Paul Kagame arimo gukorera isi muri rusange n’Abanyarwanda ku buryo bw’umwihariko. Atangaza iyi nkuru, uyu munyamakuru aremeza ko yanzwe cyane na Paul Kagame kubera yamenye ukuri kuri we kugeza n’aho yakwishimira kubona amwivuganye. Ibi bikaba byaranagaragariye mu kiganiro kirekire Paul Kagame yakoreye kuri Televiziyo y’u Rwanda amusebya. Iyo uvuze ukuri kuri Paul Kagame uhita uhinduka umwanzi we, uwo waba uri we wese. Amagambo yaba yaravuze kuri Michela Wrong rero ntiyatunguranye.
Wrong atangaza ko kuva 1994, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yahawe kandi akomeje guhabwa inkunga nyinshi z’ibihugu birimo n’Ubwongereza. Uwo munyamakuru akaba yibaza icyo izo nkunga zikoreshwa. Mu gitabo cye yise “Do not Disturb”, yagaragaje neza imikorere ya Paul Kagame. Yasobanuye ukuntu Paul Kagame yishe Patrick Karegeya kandi akaba akomeje kwibasira abatavuga rumwe nawe bava mu Rwanda bagahungira mu bihugu by’Afrika, Uburayi ndetse n’Amerika. Akaba akeka ko ibyo yanditse byaba aribyo byatumye Paul Kagame amusebya kuri televiziyo ya Leta y’u Rwanda.
Mu kiganiro kirekire, cyamaze hafi amasaha atatu, Paul Kagame yagiriye kuri Televiziyo ‘u Rwanda, yavuze ku munyamakuru Michela Wrong ariko cyane cyane ku gitabo cye. Uwo munyamakuru ati: “Paul Kagame – utarigeze akundwa na gato kuva 1994, yamvuzeho byinshi ariko cyane cyane igitabo cyanjye”. Paul Kagame yavuze ko azi abamuteye inkunga yo kucyandika, yitsitsa cyane ku gihugu cya Uganda.
Michela Worng aragira ati: “Kuva natangaza igitabo cyanjye, u Rwanda rwatangiye kugenzura imbuga nkoranyambaga, mfatwa ko mfobya jenoside kandi ndi umuvugizi w’ingabo za kera mu Rwanda n’Ubufaransa.” Arakomeza agira ati : “Bavuze ko umutima wanjye wababajwe n’ubwicanyi bw’uwahoze ari umukunzi wanjye. Nifatanije n’umupfakazi wa Patrick Karegeya kugira ngo nihorere. Ngo ubutasi bwa Uganda bwampaye amadorari 300.000 yo kwandika igitabo cyanjye. Ngo sinari umukunzi wa Karegeya gusa, ngo ahubwo ndi inshuti magara ya Yoweri Museveni, Perezida wa Uganda”. Paul Kagame yanikomye kandi ibihugu by’Iburengerazuba ngo nabyo byaba byarateye inkunga uyu munyamakuru.
Mu nkuru ye, Wrong akomeza avuga ko kuva igitabo cye cyasohoka muri Mata, urwego rw’ubutasi bw’u Rwanda, abapolisi n’ibiro bya perezida byaramwibasiye kuri twitter. Nyamara ngo ntibyari yarigeze atekereza ko Paul Kagame nawe abiri inyuma, none yabigaragaje mu magambo yaranze ikiganiro cye kuri Televiziyo y’u Rwanda. Avuga ko Robert Higiro, wahoze ari umusirikare mukuru w’u Rwanda, yari yaramubwiye ko igitabo cye kizamukoraho. Wrong yemeza ko atigeze aba inshuti ya Patrick Karegeya, ko kandi yatewe inkunga n’abanditsi bagenzi be mu kwandika igitabo cye. Akaba yibaza impamvu Paul Kagame amwibasiye, akamusebya.
Kuri icyo kibazo, Wrong avuga ko impamvu angana ururo, nta yindi ni ubwoba Paul Kagame afite akeka ko ibyo yanditse byatuma atakaza ubutegetsi. Ibyo ngo akaba aribyo bimuranga kuva FPR yafata ubutegetsi muri Nyakanga 1994.
Ngo n’ubwo mu myaka akurikiye gufata igihugu, Paul Kagame yafashwe nk’umuntu w’akataraboneka maze Bill Clinton na Tony Blair bakamuha imfashanyo zitabarika, nyamara ariko, imyaka 27 irashize batarabona ibyo yakoze kandi agikomeje gukora. Ayo marorerwa anagaragarira mu bitabo bya Marie Béatrice Umutesi na Prosper Ishimwe ndetse n’umunyamakuru ukomoka muri Canada, Judi Rever byerekana neza amahano ingabo za FPR zakoreye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Ikindi kandi, imyaka 11 irashize “Raporo Mapping” y’Umuryango w’Abibumbye yerekanye ihohotera n’iyicarubozo ingabo za Paul Kagame zakoreye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo isohotse. Ariko ibyo byose Ubwongereza ntibubiha agaciro, buracyakomeza gushyigikira Paul Kagame.
U Rwanda rwa Paul Kagame rwibazwaho byinshi: gutsinda amatora kuri 99%, kubeshya ko ubukungu bw’u Rwanda butera imbere no kubeshya ngo u Rwanda rugendera kuri demokarasi. Ibyo byose ni ibinyoma no gutekinika.
Hirya y’ibyo, imiryango yita ku burenganzira bwa muntu ikomeje gutabariza abatavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame, n’abanyamakuru baba hanze y’u Rwanda. Muri abo harimo n’umunyapolitiki Paul Rusesabagina washimutiwe Dubai. Iby’urubanza rwe bikaba byaramaganywe n’inteko y’abasenateri bo muri Amerika ariko ibyo bikaba ntacyo byabwiye abaterankunga ba Paul Kagame, barimo n’Ubwongereza.
Mu Rwanda, gufata abantu ku buryo budakurikije amategeko no kunyereza abantu birakomeje. Vuba aha nibwo Christopher Kayumba wahoze ari umwarimu wa Kaminuza, akaba yarashinze Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Kigali, aherutse guhimbirwa ibyaha byo gufata ku ngufu., maze arafungwa, ubu akaba arimo kwiyicisha inzara. Nyamara gufatwa kwe ntikwatunguranye kuko mu Rwanda nta bwisanzure bwa politiki buhaba. Ibyo yari abyiteze.
Kuri ibyo, Ali Abdulkarim, umwe mu bakoranye na Karegeya muri RNC aragira ati:” Iyo uri umututsi bagushinja ibyaha bishingiye ku gitsina, waba uru umuhutu bakavuga ko wakoze jenoside, waba uri umwana muto wavutse jenoside yarabaye bakagushinja ingengabitekerezo ya jenoside, waba uri umuzungu bakagushinja ivangura.” Ngayo ay’ingoma ya Paul Kagame.
Amakuru y’ukuri, y’uko abantu babona u Rwanda yateye ubwoba Paul Kagame, uzi neza kurwana urugamba rw’amagambo nk’umuntu wize iby’ubutasi. Hemezwa ko nta yindi Leta y’Afrika ishyira ingufu (n’amafaranga menshi) mu butasi nk’iya Paul Kagame. N’ubwo we abihakana, bizwi ko akorana na sosiyete y’ubutasi NSO ya Isiraheli imufasha gukurikirana abanyapolitiki n’abasirikare b’abanyafurika barenga 3,500 harimo n’abanyamakuru n’abandi baharanira impinduka baba hanze.
Ikindi kandi, nta guverinoma nyafurika ikora cyane kugirango igenzure ubutumwa busohoka nk’u Rwanda. N’ubwo ari kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, u Rwanda ruhanze amaso Amerika n’Ubwongereza. Nyamara ariko, ibyagaragaye biteye isoni, ubwo Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yagaragaraga kuri Al Jazeera avuga amagambo abwiwe na Chelgate, sosiyete y’i Londres mu kugenzura icyubahiro. Busingye arimo ategurwa kuba komiseri mukuru w’u Rwanda mu Bwongereza. Ibi nabyo bikaba byerekana rwose ko Ubwongereza batabona na gato ibibi Paul Kagame akora cyangwa se hakaba hari izindi nyungu bamufiteho.
N’ubwo Paul Kagame atitaye ku bihugu by’Iburengerazuba, agomba gukomeza kwiyegereza Ubwongereza n’ Amerika ku bw’inkunga ahabwa nabyo kuva jenoside yarangira. N’ubwo Joe Biden uyobora Amerika ubu yasezeranyije ko azagera ikirenge mu bamubanjirije, we yaba atitaye kuri Paul Kagame, kuko atari mu bayobozi b’Afrika yahisemo guhamagara nyuma yo gutsinda kwe. Ikindi kandi, nta n’ubwo ari mu ba perezida batanu bo muri Afrika batumiwe mu nama y’iby’ikirere mu ntangiriro z’uyu mwaka. Boris Johnson we, akaba yaratangaje ko u Rwanda rugomba gufatwa n’ibindi bihugu kandi ko biteganijwe ko hagabanywa inkunga z’amahanga. Wasanga Amerika yo irimo igenda ibona ukuri kuri Paul Kagame. Ubwongereza rero nabwo bukwiye guhumuka amaso.
Ibyabaye muri iyi mpeshyi, bisa n’aho bigaragaza ko amahanga yaba yarahaye u Rwanda imbabazi maze arwemerera ko ingabo zarwo zoherezwa mu bihugu byo muri Afrika. Ni muri urwo rwego, bisabwe na Filipe Nyusi, perezida wa Mozambique, muri Nyakanga u Rwanda rwohereje ingabo 1.000 mu ntara ya Cabo Delgado yo mu majyaruguru ya Mozambique, aho inyeshyamba zari zarayogoje, ubu zikaba zarakubiswe incuro. Kokereza ingabo ze muri Mozambique byaba byarongereye Paul Kagame andi mahirwe yo gukundwa n’ibihugu by’Iburengerazuba birimo Ubufaransa, Ubwongereza, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) na Commonwealth, nk’uko byatangajwe n’umwe mu badipolomate b’i Burayi.
Nyamara ariko, amakuru yo kohereza ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ntiyaryoheye amatwi Abanyarwanda benshi baba muri Mozambique biganjemo abahutu. Twibutse ko hari abadipolomate babiri b’Abanyarwanda birukanywe muri Afrika y’Epfo muri 2014 kubera kwibasira abatavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame, harimo no kwivugana Patrick Karegeya. Nta bitangaje rero, kuko na mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zoherezwa muri Cabo Delgado, byagaragaye ko Kigali yubuye umugambi mubisha wayo. Muri Gicurasi uyu mwaka, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yafatiwe muri Mozambique maze ajya gufungirwa mu Rwanda nk’uko bitangazwa n’ababa muri icyo gihugu. Kugeza Ubu akaba ataragaragara, yaraburiwe irengero. Mu kwezi gushize, Abanyarwanda bandi babiri barimo n’umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’impunzi z’Abanyarwanda batawe muri yombi n’igipolisi cya Mozambique, baza kurekurwa nyuma y’uko icyo gikorwa cyamaganywa.
Mbere y’uko iyi nyandiko isohoka, hatangajwe ko umucuruzi Révocat Karemangingo wahoze ari umusirikare mu ngaho z’u Rwanda mbere ya 1994 yarasiwe muri Mozambique agahita atakaza ubuzima. Abatavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame barabizi neza ko ariko isanzwe ikora. Nyamara ariko ukuri kuragenda kumenyekana buhoro buhoro.
Mu gusoza, haribazwa ibibazo byinshi ku mpamvu ibihugu by’ibihangange ku isi birimo Ubwongereza na Amerika bitabona amarorerwa Paul Kagame yakoreye kandi agikomeza gukorera isi n’abanyarwanda. Akomeje guhabwa imfashanyo zikoreshwa mu butasi no kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, nyamara kandi bakomeje no kumugirira icyizere bamwemerera kohereza ingabo ze mu bihugu by’Afrika, aho zigera zikajya kwica abantu bahunze u Rwanda. Isi yagombye guhumuka maze igafatira Paul Kagame ibihano bikomeye, wenda byakura mu kaga abanyarwanda!