Rwanda: Zimwe mu mpfu z’amayobera  ku batavuga rumwe na Leta!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa 15 Nzeri 2021 Radiyo Deutsche Welle  (DW) yashyize ahagaragara icyegeranyo cy’amayobera y’impfu no kunyerezwa bikorerwa abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Iyicwa ry’umucuruzi Revocat Karemangingo ryabereye muri Mozambique niryo riherutse. Uwo nawe aje yiyongera ku lisiti yegeranijwe na DW. 

Ingoma ya Paul Kagame yahereye 1994 ishijwa kwica abatavuga rumwe nayo. Nk’uko bitangazwa n’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, abatavuga rumwe na Leta, abanyamakuru, abaharanira impinduka mu Rwanda barishwe abandi baburirwa irengero nyuma y’uko bavuga uko babona ubutegetsi bwa Paul Kagame. 

Impfu z’amayobera n’aho zabereye

1. Revocant Karemangingo, 2021 (Mozambique)

Umucuruzi w’umuherwe Revocat Karemangingo yarashwe n’abantu bitwaje intwaro hafi y’iwe i Maputo muri Mozambique. Uwo mugabo wakunze kunenga y’ubutegetsi bwa Paul Kagame, yari yarahungiye muri Mozambique nyuma ya 1994. Nk’uko isanzwe ibigenza, Leta ya Paul Kagame yahakanye ko nta ruhare ifite mu iyicwa rye. Nyamara ariko, Cleophas Habiyaremye, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Mozambique, yahakanye ibivugwa na Leta y’u Rwanda. Yabwiye DW ko hakozwe Iperereza ryigenga ryasanga Paul Kagame ariwe wakoze ayo marorerwa.

2. Ntamuhanga Cassien, 2021 (Mozambique-Rwanda)

Umunyamakuru w’umunyarwanda Ntamuhanga Cassien yaburiye irengero i Maputo muri Gicurasi 2021, aho yatawe muri yombi n’igipolisi cya Mozambique akaba kugeza ubu aho aherereye hatazwi. Amakuru adafitiwe gihamya akaba avuga ko yoherejwe mu Rwanda.

 3. Abdallah Seif Bamporiki, 2021 (Afrika y’Epfo)

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Paul Kagame (RNC) yarasiwe muri Afrika y’Epfo, aho yari yarahungiye,  ahita yitabimana. Polisi y’icyo gihugu yo ikaba yaratangaje ko byari yishwe n’abajura. Nyamara ariko, icyumweru kimwe mbere y’uko Bamporiki yicwa, yari yarayoboye umuhango wo kwibuka abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bose biciwe hirya no hino ku isi yose. Iki gikorwa akaba aricyo gishobora kuba cyaramuviriyemo kwicwa.

 4. Kizito Mihigo, 2020 (Rwanda)

Umuhanzi wakunze kunenga imikorere ya Leta ya Paul Kagame, Kizito Mihigo,  yapfuye ku buryo budasobanutse ari mu maboko ya polisi. Polisi y’u Rwamda ikaba yaratangaje ko yiyahuye. Nyamara mbere gato y’uko yicwa, umuryamgo uharajira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) wari waratangaje ko arimo gukorerwa iyicwarubozo.

5. Anselme Mutuyimana, 2019 (Rwanda)

Umwungiriza wa Victoire Ingabire, umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta FDU-Inkingi yabonywe mu ishyamba yishwe muri 2019. Mu mwaka wabanjirije uwo, yari yafunguwe aho yari amaze imyaka itandatu afungiye ibitekerezo bye bya politiki.

 6. Jean Damascene Habarugira, 2017 (Rwanda)

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta yaburiwe irengero nyuma y’uko atumirwa n’umukozi ushinzwe umutekano ngo bahure. Nyuma y’iminsi mike, ubuyobozi bwatumyeho abo mu muryango we ngo bajye kwakira umurambo we ku bitaro.

7. Illuminee Iragena, 2016 (Rwanda)

Impirimbanyi itavuga rumwe na Leta yabuze muri 2016 kugera ubu ikaba itaraboneka. Harakekwa ko yaba yarishwe. 

8. Patrick Karegeya, 2014 (Afrika y’Epfo)

Uwari umukozi w’ibiro by’ubutasi by’u Rwanda yasanzwe yiciwe mu cyumba cya Hoteli muri Afrika y’Epfo. Yari yarahungiye muri icyo gihugu muri 2007, nyuma y’uko ashijwa ko yari agiye guhirika ubutegetsi bwa Paul Kagame. Inkuru yasohotse mu Kinyamakuru “The Guardian” muri 2019, igaragaza ko mbere y’uko yicwa, abanyarwanda benshi baba muri Afrika y’Epfo bari baraburiwe ko ubutasi bw’igisirikare cy’u Rwanda bwagiranye amasezerano n’abicanyi kugirango babahige babice. 

9. Theogene Turatsinze, 2012 (Mozambique)

Uwahoze akuriye Banki Nyarwanda y’Iterambere, umurambo we watoraguwe muri 2012 hafi y’umugezi i Maputo, nyuma y’iminsi mike aburiwe arengero. Nyuma y’uko yirukanwa ku mirimo ye, Turatsinze yajyanywe muri Mozambique bikozwe n’abayobozi bakuru b’u Rwanda. 

10. Charles Ingabire, 2011 (Uganda)

Umunyamakuru w’umunyarwanda washinze Inyenyeri News, wakunze kunenga Leta y’u Rwanda nawe Ingabire yiciwe muri Uganda arashwe, aho yabaga nk’impunzi. 

 11. Andre Kagwa Rwisereka, 2010 (Rwanda)

Uwungirije umuyobozi w’Ishyaka “Rwanda’s Democratic Green Party” yabonywe yishwe aciwe umutwe mu Rwanda muri 2010. Iperereza ku iyicwa rye ryakozwe n’Ibiro bishinzwe iperereza mu Rwanda ariko ntacyo biratangaza na magingo aya.

 12. Jean-Leonard Rugambage, 2010 (Rwanda) 

Umunyamakuru yararashwe aricwa muri 2010, nyuma y’uko yandika inkuru k’ukugerageza kwica uwahoze ari umusirikare mukuru w’u Rwanda, Gen  Faustin Kayumba Nyamwasa. Rugambage nawe yari umuntu wanengaga cyane Leta ya Paul Kagame. 

13. Seth Sendashonga, 1998 (Kenya)  

Umuhutu wari muri guverinoma y’ubumwe nyuma ya jenoside, akaba yarakoranye na FPR ya Paul Kagame, Sendashonga yabaye Minisitieri w’Ubutegetsi bw’igihugu kugera ahunze FPR mbere y’uko Paul Kagame aba perezida muri 2000. Sendashonga yarokotse kenshi ariko birangira arashwe n’umuntu utazwi muri 1998. 

14. Theoneste Lizinde, 1996 (Kenya)

Uwahoze  ari umukozi mu biro by’ubutasi yiciwe muri Kenya muri 1996.

Kwibasira abatavuga rumwe na Leta

Umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta Victoire Ingabire, wafunzwe imyaka umunani yose, yabwiye DW muri 2020 ko mu Rwanda nta bwisanzure bwa politiki buhari. Icyo gihe yayoboraga ishyaka ritavuga rimwe na Leta FDU-Inkingi. Mu kiganiro yagiranye na DW muri 2020, Ingabire Victoire yagize ati:”Namaze imyaka umunani mu buroko. Mfunguwe, natekereje ko Leta y’u Rwanda igiye gufungura urubuga rwa politiki. Nyamara nyuma y’ukwezi kumwe gusa, uwari anyungirije aburirwa arengero. Nyuma y’amezi ane, uwari unyungirije wundi aricwa. Muri Nyakanga, uwari uduhagarariye mu Ntara y’Iburasirazuba aburirwa arengero, ejo, umuhuzabikorwa wacu ku rwego rw’igihugu yarishwe.

N’ubwo Victoire Ingabire atarashinja Paul Kagame kuba yarishe abarwanashyaka b’ishyaka rye, yavuze ko ubwo bwicanyi bushingiye kuri politiki kandi akaba yemeza ko benshi bazahasiga ubuzima kuri ngoma yise iy’igitugu. Yagize ati:”Nibyo, mfite ubwoba bw’ubuzima bwanjye. Nzi ko igihe icyo aricyo cyose banyica, ariko nzaguma mpangane kuko mu Rwanda dukeneye demokarasi“.

Sarah Jackson, uwungirije umuyobozi w’Umuryango Amnesty International muri Afrika y’Iburasirazuba, yemeje ko kuba umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta mu Rwanda ari bibi cyane. Umuryamgo Amnesty International wasabye Leta y’u Rwanda gukora iperereza ku bwicanyi bukorerwa ku mugaragaro kandi buteye impungenge. Sarah Jackson yabivuze muri aya magambo ati:”Biteye impungenge cyane kubona ibura ry’abantu rigenda ryiyongera kandi bigira inkaruka kuri politiki yo mu Rwanda“. 

 Umwanzuro

Ubwicanyi, kuburirwa irengero no kwibasira abaravuga rumwe na Leta ni umwihariko wa Leta ya Paul Kagame. Urutonde rw’abishwe, abanyerejwe ndetse n’abahohoterwa kubera ibitekerezo byabo ni rurerure cyane. Nk’uko byagaragaye rero, Leta ya Paul Kagame ntiyica, ntinyereza cyagwa ngo yibasire gusa abari mu gihugu imbere, n’abahunze bakajya mu bihugu byo hanze haba muri Afrika ndetse n’Uburayi naho ibasangayo. Afrika y’Amajyepfo ubu akaba ariyo yibasiwe ku biryo bw’umwigariko.