Uganda ku isonga mu kwakira impunzi nyinshi muri Afrika: Miliyari zisaga 80 z’’amashilingi zigenerwa icyo gihugu mu gutuza impunzi

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru ikinyamakuru “Daily Monitor” gikesha Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda, kikaba cyarayanditse ku wa 10 Ukuboza 2021, aremeza ko igihugu cya Uganda, gicumbikiye impunzi zirenga miliyoni, kikaba kibona akayabo k’’amashilingi ya Uganda asaga miliyari 80 yo gutuza impunzi. Urwego ruhuza abafatanyabikorwa mu kibazo cy’’impunzi (CRRF) rukaba rutangaza ko ibikorwa byibanda ku butabazi n’’iterambere ry’’impunzi ndetse n’’abaturage bazakira.

Iyo nkunga y’amafaranga yagaragajwe mu nama nyobozi ya 15 y’’urwego rushinzwe gukemura ibibazo by’’impunzi (CRRF) yateranye ku ya 9 Ukuboza 2021 i Kampala. Madamu Leslie Velez, ukuriye ibiro bishinzwe Ububanyi n’’Amahanga n’’Itumanaho muri UNHCR, yavuze ko hatanzwe amadolari 22,619.809 (hafi amashilingi ya Uganda angana na miliyari 80.5) ku madolari 182.769.809 (hafi amashilingi ya Uganda angana na miliyari 651) yari ateganijwe. Ayo mafaranga agamije gufasha mu gutanga ibiryo, ubufasha bwa tekiniki hamwe n’ibindi kugirango impunzi zigire ubuzima bwiza.

Ibi bitangajwe mbere y’inama yo mu rwego rw’’isi (HLOM) iteganijwe ku ya 14 Ukuboza 2021 i Geneva mu Busuwisi. Iyi nama izakomeza gushimangira ibyo yiyemeje ku bihugu byakira impunzi. Uganda ifite politiki yugururira abashaka ubuhungiro, ikaba aricyo gihugu cyakira impunzi nyinshi muri Afrika.

Madamu Esther Anyakun, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutabazi, yavuze ko mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa gushize impunzi zirenga 2,500 zinjiye muri Uganda zivuye muri Kongo. Hari byinshi Guverinoma ya Uganda iteganya mu guteza imbere imibereho myiza y’’impunzi hari kwita ku burezi, kunoza imiturire, kubaka ibikorwa remezo, ndetse no gutera ibiti bihagije mu nkambi z’’impunzi no mu nkengero zazo, mu rwego rwo kurinda ibidukikije. Ibi kandi bikaba bigamije kugabanya ikoreshwa ry’’ingufu kamere. 

Ni iki giteganywa gukorwa?

Ibiro bya Minisitiri w’intebe (OPM) byatangije ku mugaragaro Urwego Rushinzwe Kurengera Impunzi (CRRF) ku ya 24 Werurwe 2017, uru rwego ruhuza amahame n’’intego bigaragara ku mugereka wa 1 w’’Itangazo ry’Impunzi n’’Abimukira ry’’i New York, nk’uko ryahujwe n’’imibereho ya Uganda.

CRRF ni urwego rwo guhuza abafatanyabikorwa benshi ku bibazo by’impunzi hibandwa cyane ku butabazi bw’’ibanze n’’iterambere ry’’impunzi ndetse n’’abaturage bazakira.  

CRRF muri Uganda ikubiyemo inkingi eshanu zuzuzanya nk’uko bigaragazwa n’intego z’isi arizo:

• Kwakira impunzi no kubahiriza uburenganzira bwazo;

• Gutabara byihutirwa no gutanga ubufasha bukenewe;

• Gufasha impunzi kwihanganira ubuzina zirimo no kuzifasha kwigira;

• Gushakisha igisubizo kirambye;

• Gushishikariza impunzi gutaha ku bushake.

Uganda ni igihugu cya mbere muri Afrika kibarizwamo impunzi nyinshi ziva mu bihugu bitandukanye birimo DR Congo, Sudani y’’Amajyepfo, Uburundi n’’u Rwanda. Nyamara ariko, n’’ubwo amahame mpuzamahanga agenga impunzi ategenya ko ibihugu byakiriye impunzi bigomba gushishikariza impunzi gutaha mu bihugu byabo, politiki y’’akarere Uganda iherereyemo ntitanga icyizere ku bihugu bimwe na bimwe nk’u Rwanda. 

Uganda yakiriye impunzi nyinshi z’abanyarwanda, bamwe bamaze imyaka myinshi. Ikigaragara, n’’ubwo Leta ya Kigali ikunda kubeshya ko igihugu gifite umutekano, ndetse igakangurira impunzi gutahuka, nyamara ariko umubare w’’impunzi z’’abanyarwanda winjira muri Uganda urushaho kugenda wiyongera. Bityo, dusanga hakenewe politiki ihuriweho n’’ibihugu byose byo mu karere mu rwego rwo kurangiza ikibazo cy’’impunzi.