Uganda-DR Congo: 34 mu barwanyi ba ADF bamaze gufatwa!

Yanditswena Arnold Gakuba

Amakuru aturuka ku ngabo za Uganda n’’iza Kongo ziri mu gikorwa cyiswe “Shujaa” gihuriweho n’’ingabo z’’ibihugu byombi, nk’’uko atangazwa n’’ikinyamakuru “Daily Monior” kuri uyu wa 11 Ukuboza 2021, aremeza ko ingabo za Uganda n’’iza Kongo zagaragaye zigenzura agace ka Mukakati. Uganda na DR Congo bivuga ko ubu abarwanyi 34 ba ADF bamaze gutabwa muri yombi naho abaturage 31 bakaba bamaze gukurwa mu maboko y’abo barwanyi. 

Twibutse ko ku ya 30 Ugushyingo 2021, Uganda na DR Congo, mu gikorwa ibyo bihugu byombi bihuriyeho, byagabye ibitero by’’imbunda za rutura n’’indege ku mutwe wa ADF, umutwe washinjwaga kuba waragabwe ibitero ku murwa mukuru wa Uganda-Kampala ndetse n’’ubwicanyi bwakorewe mu burasirazuba bwa DR Congo. Bityo ingabo za Uganda zikaba zarinjiye mu karere k’’uburasirazuba bwa Kongo kurwanya uwo mutwe.

Ku wa gatandatu, ingabo z’’ibihugu byombi zatangaje ko, mu igitero cy’’igisirikare cya Kongo na Uganda cyibasiye imitwe yitwara gisirikare yahitanye abantu benshi mu burasirazuba bwa DR Congo, izo ngabo zafashe inyeshyamba 34, zibohora ingwate 31 kandi zisenya ibirindiro bya ADF. Izo ngabo zitangaza kandi ko nta bapfuye ku ruhande rwazo. Iri tangazo ryongeyeho riti: “Kuva aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba rya ADF bitangiriye, ubu ibintu bikomeje kuba byiza.

Ibi byatangajwe mu gihe, ku wa gatandatu, Komite Mpuzamahanga ya ‘Croix-Rouge’ yavuze ko ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021, abantu bitwaje intwaro bo mu itsinda ritamenyekanye bashimuse abenjenyeri ba ‘Croix-Rouge’ babiri hafi ya Parike  ya Virunga. Umuyobozi w’intumwa za ‘Croix-Rouge’ muri DR Congo, Rachel Bernhard, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ati: “Twishimiye kugaruka kwa bagenzi bacu kandi twishimiye ko bashobora gusubira mu miryango yabo. Ibibazo barimo bikaba byarangiye.” Yakomeje agira ati: “Uku gushimuta no kugaba ibitero byibasira abakozi b’ubutabazi bishobora guhungabanya ibikorwa bigamije gufasha abaturage bamaze igihe kinini mu ntambara.”

Abagera ku 6,000 bahasize ubuzima

Umutwe wa Leta ya Kisilamu watangaje ko ADF ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo yagize uruhare mu ntambara zatangiye mu myaka ya za 1990. Ikindi ngo hari indi mitwe myinshi yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri ako karere. Kiliziya Gatolika ya DR Congo itangaza ko ADF yishe abaturage bagera ku 6.000 kuva mu 2013.

Muri Gicurasi, Perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi, yashyize intara zo mu burasirazuba za Kivu y’amajyaruguru na Ituri mu “bihe bidasanzwe” kugira ngo hakorwe urugamba rwo kurwanya inyeshyamba. Ikindi abasirikare basimbuye abakozi ba Leta mu myanya ikomeye itandukanye. Nyamara kuva icyo gihe, ikibazo cy’’umutekano mucye muri ako karere nticyari cyakabonewe umuti.

Ubu, ingabo za Congo na Uganda ziratangaza ko zirimo gukora imirimo yo kubaka umuhanda kugirango abasirikare n’’abasivili bimuwe bashobore gukora ingendo zabo.

Uganda yashinje ADF kugaba ibitero muri icyo gihugu muri uyu mwaka. Ku ya 16 Ugushyingo 2021, abantu bane barapfuye abandi 33 barakomereka mu bitero by’’abiyahuzi byabereye i Kampala mu murwa mukuru w’’icyo gihugu. Polisi yashinje ibyo gisasu “umutwe w’’iterabwoba ukorerera imbere mu gihugu” wavuze ko ukorana na ADF.

Kuva muri Mata 2019, ibitero bimwe na bimwe bya ADF mu burasirazuba bwa DR Congo byatangajwe na Leta ya Kiyisilamu, ivuga ko uyu mutwe ari abambari bayo bo muri ntara y’’Afurika yo hagati. Twibutse kandi ko muri Werurwe uyu mwaka, Amerika yashyize ADF ku rutonde rw’imitwe y’’iterabwoba ikorana na Leta ya Kiyisilamu.

Ku bufatanye n’’ingabo za Uganda na DR Congo, ikibazo cy’’umutekano muke muri Kivu na Ituri cyaba kigiye kubonerwa umuti urambye. Nyamara ariko bizashoboka ari uko ibihugu byose byo mu karere bibigizemo uruhare, cyane cyane u Rwanda, dore ko rwakunze gushyirwa mu majwi ko rwaba rutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo, rugamije gusahura umutungo kamere w’’icyo gihugu.