Ibigo bigize Minisiteri y’Umutekano n’inshingano zayo byamenyekanye

Alfred Gasana

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 9/12/2021 nibwo Perezida Kagame yongeye gushyiraho Minisiteri y’Umutekano mu Rwanda nyuma y’umwaka urenga ifunzwe imiryango bucece.

Mu bigo byashyizwe mu nshingano z’iyi Minisiteri harimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rushinzwe amagereza  biranavugwa ko n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwaba rwashyizwe mu biganza by’iyi Minisiteri izayoborwa na Gasana Alfred.

Mu zindi nshingano Minisiteri zahawe Minisiteri y’Umutekano harimo kugenzura ibigo by’abikorera bitanga service zo gucunga umutekano no gutanga ibyangombwa ku bifuza gufungura ibi bigo bushya.

Mu bindi iyi minisiteri izagenzura ngo harimo n’ibijyanye n’ibikoresho bikoreshwa n’ibigo bitanga services zo gucunga umutekano muri ibyo bikoresho harimo imbunda, n’ibindi byifashishwa muri ako kazi.

Gutoranya abakozi bigomba kwitonderwa, hagashakishwa abafite imyitwarire myiza bafite n’ibyemezo bibigaragaza kandi izindi nzego z’umutekano zikabigiramo uruhare mu kubemeza. Abo bakozi bagomba guhembwa neza bagahabwa n’ibindi bigenerwa abakozi nk’uko Itegeko ry’Umurimo ribiteganya.

Minisiteri y’Umutekano kandi mu nshingano ifite inshingano zo guhabwa amakuru yose afatwa na camera zishinzwe umutekano mu nyubako n’ibigo bicungirwa umutekano n’izindi nzego zitari Polisi cyangwa Ingabo z’Igihugu.

Iyi ngingo ikaba yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ibi byaba ari ukuvogera imikorere y’ibigo byigenga bishinzwe umutekano.

Gusa icyo abantu biyibagiza cyangwa batazi ni uko ibigo bita ibyigenga bicunga umutekano mu Rwanda hafi ya byose byegamiye ku ishyaka FPR riri ku butegetsi, ibi bikaba bivuze ko amakuru yose y’ibibera mu nyubako igihe cyose Leta yabishakira yabibona.

Ikigo cya mbere mu bicunga umutekano mu Rwanda ni ISCO, iki kigo ni icy’ishyaka riri ku butegetsi. Ikigo kindi gicunga umutekano ni ikitwa Topsecurity, iki ni icya Col. Twahirwa Dodo.

Minisiteri y’Umutekano ibaye Minisiteri ya 19 u Rwanda rufite kugeza ubu utabariyemo Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika na Minisitiri muri Serivisi za Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri