Uganda-Rwanda: Ibiganiro bigeze mu mahina, Gen. Muhoozi i Kigali!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru avugwa uyu munsi ku wa 22 Mutarama 2022 ni ay’uruzinduko rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu w’imfura wa Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Uganda, arimo agirira mu Rwanda akaba yasesekaye i Kigali muri iki gitondo cyo ku wa gatandatu. 

Ikinyamakuru “Chimpreports” cyabwiwe ko, nyuma yo kwakira  Gen. Muhoozi Kainerugaba n’abayobozi bakuru b’u Rwanda kuri ambasade ya Uganda i Kigali, ari bwerekezwe ku Kacyiru ku biro by’umukuru w’u Rwanda aho ari bubonane nawe. Gen. Muhoozi Kainerugaba akaba ateganya kuganira na Paul Kagame ku mubano w’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda.

Nyuma y’uko Gen. Muhoozi Kainerugaba atangaje ko Paul Kagame, perezida w’u Rwanda ari “uncle” we, ko uwamutera yaba abateye, imishyikirano hagati y’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka isaga ine ibyo bihugu birebana ay’ingwe, yaba ubu irimbanije. Umubano w’ibihugu byombi ukaba ushobora kuzahuka niba u Rwanda noneho rwemera rukaganira na Uganda. 

Mu bindi biteganijwe mu biganiro hagati ya Gen. Muhoozi Kainerugaba  na Paul Kagame, ni ugushyiraho itsinda ry’abantu bo kwita ku kuzahura umubano w’ibihugu byombi. 

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwa Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Ayebare Adonia uherutse kwakirwa mu biro bya perezida Paul Kagame muri Village kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mutarama 2022 wari ajyanywe no kumugezaho ubutumwa bwa mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. 

Kugeza magingo aya, uruzinduko rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba i Kigali ntirufatwa nk’ururi mu buryo bwa dipolomasi, nyamara rushobora kuba imbarutso yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi.  Ubu abanyarwanda ndetse n’abaganda benshi bakaba batanga ubutunwa ku mbuga nkoranyambaga bishimira ko ibiganiro by’abo bayobozi biba iby’ingirakamaro nyuma y’igihe kinini badasurana, badakorana kandi ari abavandimwe.

Urebye neza, wasanga perezida Museveni afite ubushake bwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi kugera n’aho imipaka y’ibyo bihugu ifunzwe imyaka akaba ibaye hafi ine. Ese mama ku ruhande rwa mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame byifashe bite, ko ariwe akenshi wadindije imishyikirano?

Tuributsa ko ba perezida Paul Kageme na Yoweri Museveni bafatanije urugamba rwo kurwanya Militon Obote. Paul Kagame yari mu basirikare 27 batangije intambara muri 1981 yatumye Museveni agera ku butegetsi muri 1986. Hatezwe byinshi mu ruzinduko rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba i Kigali.