Yanditswe na Nkurunziza Gad
Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta ya Kigali, Hakuzimana Abdou Rashid, yabwiye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko afungiye mu gipangu cy’abagore, afungiye mu kuzimu kandi ko yakorewe iyicarubozo.
Ubwo yari mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Hakuzimana Abdou Rashid yabwiye Urukiko ko afunze mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Yavuze ati “Mfungiye ahantu mu kuzimu mu gipangu cy’abagore. Ni mu kumba gato bashyizemo camera ku buryo icyo nkoze cyose baba bandeba kandi simfite ubwinyagamburiro[…]ni mu kumba gato gakonja cyane bahansohora kabiri ku munsi bakanjyana kota izuba hanze. Ndasaba ko nafunganwa n’abandi kandi uburenganzira bwanjye bukubahirizwa kuko kugeza ubu navuga ko gereza inkorera iyicarubozo mu bitekerezo. ”
Yakomeje ati “Ubwo nari mu maboko y’ubushinjacyaha nakorewe iyicarubozo ngeze no muri gereza bakomeje kunkorera iyicarubozo[…]icyemezo kimfunga by’agateganyo iminsi 30 cyararangiye kuko nkomeza gufungwa? Nkimara kujuririra icyemezo cy’umucamanza wa mbere polisi yagombaga gutegereza ubujurire bwanjye aho guhita bajya kumfunga ntibigeze banatuma niregura.”
Avuga ko afungiye mu kato ka wenyine mu gipangu cy’abagore. Yabwiye urukiko ko afungiye ahantu yise mu kuzimu hakonja cyane kandi harimo na za camera zigenzura ibyo akoze byose. Yavuze ko gereza imusohora kabiri ku munsi akota izuba.
Umwunganizi we, Me Jean Felix Rudakemwa, yabwiye urukiko ko umucamanza wa mbere yaguye mu mutego w’ubushinjacyaha mu gufunga umukiriya we by’agateganyo, kandi ko yashingiye bisobanuro by’ubushinjacyaha gusa aho kumva impande zombi.
Hakuzima yahawe ijambo, avuga ko umucamanza yirengagije ingingo z’amategeko za ngombwa, ubwo yamugezagaho ikirego cy’uko urwego rw’umugenzacyaha rwamukoreye iyicarubozo, akabyirengagiza.
Ati “Ubugenzacyaha ko bwagiye buhindagura inyito z’ibyaha bundega kandi ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha baramfashe baramufunga batampaye umwanya wo kwisobanura ku byaha bandega.”
Urukiko rwamubajije niba umucamanza wa mbere ataramuhaye umwanya wo kwisobanura, asobanura ko umucamanza wa mbere yagombaga kubanza kubahiriza imihango itarakurikije amategeko mu kumufunga.
Me rudakemwa umwunganira nawe avuga ko umukiriya we afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akavuga ko ihame ari uko ucyekwaho ibyaha aburana adafunze kandi ko nta mpamvu zikomeye zihari zituma umukiriya we afungwa mbere y’urubanza mu mizi.
Yasobanuye ko kuva atarisobanuye mu nzego zamufunze ari icyuho gikomeye mu butabera, agasabira uwo yunganira gufungurwa by’agateganyo, urukiko rukamutegeka ibyo agomba kubahiriza.
“Nta kimenyetso kigaragaza ko Hakuzimana yakorewe iyicarubozo”
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo buvuga ko nta kimenyetso kigaragaza ko hakuzima afunze mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi ko nta n’ikigaragaza ko yakorewe ihohoterwa. Bubwira urukiko ko guhindagurika kw’inyito z’ibyaha biteganywa mu mategeko bitewe n’ibikorwa bigize ibyaha.
“Ntawigeze avutsa hakuzima uburenganzira bwe bwo kwiregura, kandi mu bushinjacyaha yiyimye uburenganzira bwe bwo kwiregura. Ku bijyanye n’ibyo yavuze ko afungiye ahantu habi siwe wenyine ufungiwe mageragere ku buryo yabishingiraho avuga ko afunzwe nabi[…]yagombye kuba atanga ikirego cy’ifungwa ritubahirije amategeko, kigasuzumwa ukwacyo aho kubikomatanyiriza mu rubanza aburana.”
Ubushinacyaha bwasoje busaba ko icyemezo kimufunga by’agateganyo kigumaho, agategereza urubanza mu mizi kuko bufite impungenge z’uko aramutse afunguwe by’agateganyo yabangamira iperereza ritararangira.
Abdul Rashid hakuzimana, ubushinjacyaha buramurega ibyaha guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 no gukurura amacakubiri mu banyarwanda. Ibi byaha byose ngo akaba yarabikoze yifashishije umuyoboro wa Youtube.
Hakuzimana Abdou Rashid azwi kuri channel zinyuranye za YouTube no ku ye bwite yari aherutse gushinga yise Rashid TV, aho yatangaga ibitekerezo bitavugwaho rumwe.
Yatawe muri yombi tariki tariki 28 Ukwakira 2020, akaba ari uwa gatatu mu bamenyekanye cyane kuri YouTube ufunzwe aregwa iki cyaha cyo gupfobya jenoside bishingiye ku byo yatangaje kuri urwo rubuga.
Mu biganiro yakoreye kuri umwe mirongo ‘Channel’ ya youtube, Hakuzimana yifuje ko “kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bivaho cyangwa se bihindurirwe isura”.
Yaravuze ati: “…kuko na nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemeye ko n’Abahutu bishwe kandi ari benshi, ariko akavuga ati ntihabayeho kubica ku mpamvu izi nizi, kwibuka nikube ukw’Abanyarwanda bose nta kuvangura. Abahutu nabo bibuke abantu babo cyangwa se kuveho tujye tugera igihe cyo kwibuka tuvuge tuti ni amateka yabaye ibyo bintu birangire”.
Ubujurire bwa hakuzimana Abdou Rashid, umucamanza azabufataho icyemezo tariki 28 z’uku kwezi kwa mbere.