Uganda yihanije u Rwanda ku bushotoranyi bwarwo no kuvogera ubusugire bwayo

Perezida Kagame na Perezida Museveni igihe basinyanaga amasezerano i Luanda muri Angola.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru Abanyarwanda bari imbere mu gihugu batamenyeshejwe ni ay’ubutumwa bwa gasopo Uganda yahaye u Rwanda, ubwo rwari rumaze gushimuta umusirikare warwo, dore ko ingabo zabwo zari ziryamiye amajanja ku ruhande rwa Uganda, umwuka wari wabaye mubi ku yindi ntera.

Mu Rwanda imbere, abasoma ibitangazamakuru byaho , abumva Radio n’abareba televiziyo bamenyeshejwe gusa ko hari umusirikare wa Uganda wari wayobeye ku butaka bw’u Rwanda agatabwa muri yombi, mu gihe kitagera ku masaha 24 akaba asubijwe igihugu cye.

Ariko ku rundi ruhande, amakuru yose yo mu gihugu cya Uganda kuri iyi ngingo akemeza ko uyu musirikare yari yashimutiwe ku butaka bwa Uganda, akajyanwa mu Rwanda n’ibikoresho bye, cyakora ntiyahohotewe.

N’ubwo u Rwanda rutatinze  gushyikiriza Uganda umusirikare wayo rwari rwafashe, dore ko muri Uganda hari havuzwe byinshi bikakaye ndetse birimo n’umwuka washoboraga kuba watuma ibihugu byombi bikozanyaho, Ubuyobozi bwa Uganda nabwo ntibwari bwatereye agati mu ryinyo, kuko uwo munsi bwasohoye urwandiko rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ruha gasopo u Rwanda, ruyihaniza ku cyiswe ubushotoranyi bw’u Rwanda no kuvogera ubusugire bwa Uganda.

Uru rwandiko kandi rwakomezaga gushimangira ko umusirikare wabo PTE Baluku Muhuba yashimutiwe ku butaka bwa Uganda mu ntambwe zibarirwa muri metero ijana uvuye ku mupaka w’u Rwanda winjiye muri Uganda. 

Iri tangazo rikomeza rigaragaza ibikoresho yafatanywe, ubwoko bwabyo, n’umubare w’amasasu yari afite. Ryanditse kandi mu buryo butari ubusanzwe bwandikwamo inyandiko z’ububanyi n’amahanga, ziba zoroheje, ahubwo ryo ririmo n’amagambo akakaye.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rya Uganda riti: “Turihaniza mu buryo bukomeye kuvogerwa k’ubutaka bwacu bikorwa mu buryo buhoraho na Leta y’u Rwanda, n’ubugizi bwa nabi bukorwa n’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwacu.  Umusirikare wacu mwafashe agomba guhita arekurwa aka kanya, kandi muhagarike ibyo bikorwa by’urugomo, ntibizasubire mu minsi iri imbere”.

N’ubwo u Rwanda narwo rwari rwasohoye itangazo rivuga ko uwafashwe yasanzwe ku butaka bwarwo, kuba rwarasubije igihugu cye igitaraganya bitabayemo amananiza, byateye bamwe kwibaza, ku mpamvu yari yafashwe, n’icyari kigenderewe, mu gihe ibihugu byombi bikunze gushinjanya urugomo no guhemukirana.