Banyarwanda Banyarwandakazi,
Muri iyi minsi bigaragara ko uko amashyaka ya opposition agenda yinyagambura agerageza guhura no kuganira, bigenda biha bamwe mubanyarwana ibitekerezo n’ibyifuzo. No kubireba Ishyaka Banyarwanda hari abamaze igihe bibaza imibanire yaryo n’ishyaka MRP Abasangizi. Hari ababishyize munyandiko ariko hari n’abamaze igihe babihererekanya mumagambo hirya no hino bitewe na gahunda MRP Abasangizi yashyize ahagaragara ivuka kuko ibyinshi byaje bihuza n’ibisanzwe byigishwa n’ishyaka Banyarwanda.
Koko rero ibihe bimaze igihe bitanga ishusho y’uko abayobozi b’ayo mashyaka yombi mumpaka zigibwa hanze aha cyangwa ibitekerezo bitangwa barunganirana cyangwa bakuzuzanya kungingo runaka kuva MRP Abasangizi yavuka. Ibyo rero ni ikintu cyiza ku ishyaka MRP Abasangizi kuko bihuza n’ubutumwa Nyakubahwa Gasana Anastase yatangaje yinjira mu kibuga cya opposition nyarwanda y’ubu kuko yaje ashimira cyane Rutayisire Boniface. Nibikomeza gutyo rero bishobora kuzabyara umusaruro.
Nk’uko rero mubibona cyangwa mubizi, mubintu byose mwagiye mubona muri opposition, akenshi abenshi ntibigeze baca mugihe cyo kwitegereza no kurambagiza ninayo mpamvu abagiye bashaka kwishyira hamwe bitigeze biramba cyangwa ngo bibyare umusaruro. Murabizi ko muri opposition hari abagiye bakora kaci umwe akifunga undi batabanje kureba niba hari icyo bahuje cyangwa bahuriyeho, muri opposition hari abagiye bafata abandi kungufu batishinze ko bishwanyaguza ishyaka ryarongowe kungufu. Muri opposition hari abagiye bagwa mumutego w’akamashu bagatumirwa mugikorwa runaka bahagera bati nimukore inama musinye inyandiko ko mushyize hamwe kandi abasinyanye batarigeze barambagizanya ngo bamenye ko hari icyo bahuje cyangwa bahuriyeho.
Kubireba Ishyaka Banyarwanda kuko ariryo mpagarariye, ntabwo mu ishyaka Banyarwanda duhubuka kubintu byo gukorana n’andi mashyaka kuko hariya niho hagiye hagarargara iherezo ry’amashyaka amwe n’amwe. Ishyaka rya opposition nyarwanda ntabwo ari ishyira hamwe ry’abantu ahubwo ishyaka ni umuyobozi n’amateka ye hamwe n’abo biyemeje gushyira hamwe utibagiwe na gahunda y’ishyaka. Mumikoranire y’amashyaka muri opposition nyarwanda ibyo bintu uko bitatu bigira uruhare rurenga mirongo inani ku ijana kubashatse kwishyira hamwe. Iyo kimwe kidashobotse, ugukorana cyangwa ugusabana no kwishyira hamwe ntikujya gushoboka.
Ishyaka Banyarwanda ryo rigira icyo bita intambwe kuyindi ukagenda witegereza niba uwo urambagije cyangwa abakurambagiza mudasobanya umudiho n’intambuko muri gahunda mufite kuburyo byatuma mwikubita hasi.
Ntimubyitiranye na byabindi abanyarwanda bavuga ngo inshakiramuruho ntibaza amoko kuko ishyaka Banyarwanda ntawe rirobanura, amoko yose n’uturere twose barakorana.
Muri opposition iri hano hanze, hari amashyaka mashya menshi ariko uko agenda afata icyerekezo nibwo usobanukirwa koko imiterere yayo. Ndetse ukurikije uko ushobora kuyarundanyiriza mumikorere yayo, biragaragara ko mubihe bitaha bya vuba cyane hazakenerwa ko havuka andi mashyaka make cyane cyane kubijyanye no kwemera ukuri nyakuri kwa genocide hutu na genocide tutsi mumagambo yabyo bwite kuko ibi byombi ni impamvu (cause) ikomeye isumba izindi muri opposition kandi niyo mateka azahoraho mubahanganye na FPR.
Iyo witegereje rero amashyaka yavutse muri ibi bihe bya vuba cyane cyane kubishyirwa ahagaragara n’ibidashyirwa ahagaragara, ushatse abenshi wababwira uti musange Twagiramungu Faustin muganire murebe uko mwakorana, abandi ukababwira uti musange Rudasingwa Théogène muganire, abandi ukababwira uti musange Rutayisire Boniface n’Ishyaka Banyarwanda muganire, abandi ukababwira uti musange Habyarimana Emmanuel muganire. Iyo shusho tubahaye ninaho ubona amateka agenda agana. Ibyo ntibibujije ko hashobora kugira akandi karwi cyangwa agashyundu ka opposition kigaragaza, ariko imyumvire iriho n’imikorere iriho kubigaragara n’ibitagaragara wabihinira muri iyo mibonere tubahaye. Amashyaka mashya atibona muri mibonere adufashije yadusobanurira niba uko abona ibintu kuko niyo yiyizi ubwayo.
Aba bagabo uko ari bane tuvuze hejuru bari bariho mbere y’uko muri iyi minsi havuka andi mashyaka mashya. Uko ari bane kandi bahagarariye imyumvire iriho n’amateka akomeye ndetse n’amacuti muri opposition udashobora kubumbira hamwe ngo bikorohere. Aho ninaho ba bazungu baba bamubibazo by’u Rwanda batabizi bahora bagonze urukuta kuko kuribo baba barota ibipande bibiri kandi bidashoboka kubera amateka.
Nk’uko nabibabwiye mubihe bishize, kubijyanye n’imyumvire y’ishyaka Banyarwanda na Rutayisire Boniface, kubera ubunini bw’impamvu (cause) bashyize imbere ndetse iyo cause ikaba ikunze gutera ubwoba amwe mumashyaka asanzwe cyangwa amashya, biragaragara ko utaba uvuze nabi uramutse uvuze ko umubare w’amashyaka yemera gutyo bitaba ari bibi wiyongereye hakaba hanavuka andi mashyaka mashya y’abantu bashize amanga nabo bavuga ukuri nyakuri. Nibyo nigeze kuvuga muminsi ishize ko ivuka ry’amashyaka ritararangira kuko amashyaka ari mucyerekezo cy’Ishyaka Banyarwanda ntabwo ahagije kandi niho hari urufunguzo rw’amateka. Abashaka gushinga amashyaka rero muratumiwe ntabwo amarembo afunze ariko kuyashinga ukaza utaje kuvuga kuburyo butomoye ikibazo cya genocide hutu na tutsi ntacyo bimaze kuko amashyaka abivuga ukundi yo ni uruhuri ndetse arenze umubare ukenewe.
NB: Ishyaka Banyarwanda ribona ko abishyira hamwe cyangwa abagirana ibikorwa bakorana batabanje kubyigaho no kubitegura neza ari amakosa akomeye cyane muri politiki ninaho havuka ingorane. Nanone kwishyira hamwe byo gushaka agashyuhe k’abari hamwe mutagamije kongera umusaruro nabyo ni amakosa. Kwishyira hamwe nabwo mufite ibyo munyuranyaho kuri gahunda zibanze mutabanje kubiganiraho ni amakosa.Uko gushishoza Ishyaka Banyarwanda ryakugendeyeho bituma gahunda yaryo kuva rikivuka kugeza ubu itarigeze igoramishwa ndetse Ishyaka Banyarwanda rikaba ryarakomeje kugira umusaruro wa politiki urenze n’uw’andi mashyaka avuga ko yishyize hamwe. Abavuga ko bishyira hamwe rero bajye babanza babyige neza maze babikore bazi icyo bakora kuko kwishyira hamwe bifite isura mbi muri opposition kubera bikorwa mukajagari katajya gatanga umusaruro. kubera iyo mpamvu buri wese ajye azirikana ibi bintu amenye gusobanura neza aho ahagaze kubireba ubumwe cyangwa ubusabane bw’abafite icyo bahuje, ubumwe cyangwa ubusabane bw’abafite icyo bahuriyeho, ubumwe cyangwa ubusabane mugukora igikorwa runaka ariko ibindi ntacyo bapfana.
29/11/2013
Rutayisire Boniface
President w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President w’association TUBEHO TWESE
Tel (32) 488250305