Uko imodoka eshanu za RIB zagose urugo rwa Cyuma zikamutwara

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ejo nibwo umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonné yatabazaga avuga ko abo mu nzego z’umutekano bataye amapingu iwe akabifata nk’ikimenyetso ko bari baje kumushimuta, ariko mu kubimenyesha abanyamakuru n’abandi banyuranye, Police ikamusaba kujya gutanga ikirego ngo ibone kwakira ipingu ryayo, ariko ntiyabyemeye.

Umuyobozi wa Polisi muri Gasabo, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda n’abandi nibo basabye Cyuma Hassan kujyana ipingu kuri Police agatanga ikirego kugira ngo adakurikiranwaho ibindi byaha, ariko kuko we nk’uko abitangaza nta na kimwe yishinjaga, kandi akaba ngo yubaha Police y’u Rwanda , yumvaga nta mpamvu yo gutanga ikirego.

Uyu munsi rero nibwo imodoka za RIB, zaje iwe mu rugo, zirimo ifite ibitara bitukura hejuru imenyerewe kwitabazwa ahantu habereye ibyaha bikaze birimo no kumena amaraso, dore ko ijya inakoreshwa batwara imirambo, n’izindi zinyuranye, zageze iwe zirukana abantu bose bari bari hafi aho, n’uwahacaracaraga wese bamwirukanaga.

Mu biganiro Cyuma yakoze ubwe cyangwa akabiha abandi banyamakuru b’I Kigali akiva kuri RIB, yavuze ko bamutegetse kujya kuri RIB gutanga ikirego , kandi akagenda mu modoka zabo. Yabyanze, abasaba ko yagenza mu modoka ye, barabimwemerera ariko bayishyira hagati y’izindi zabo,

Ageze kuri RIB Cyuma yasabwe gutanga ikirego, we ahitamo ahubwo gusaba iperereza ryimbitse ku mapingu yafatiwe iwe.

Nyuma yakomeje kubazwa ibibazo byinshi akanabisubiza, ibindi akabigiraho amakenga

Byaje kurangira bite, kurikirana ikiganiro: