Uko mbona inyandiko ya Bwana Bonifasi Twagirimana kubyabaye kuri Padiri Thomas Nahimana

Marie-Madeleine BICAMUMPAKA

Iyi nyandiko ya Bwana Bonifasi Twagirimana inteye kwibaza byinshi ku buryo numvise ngomba kugira icyo nyivugaho. Kimwe n’abandi bose, nanjye nakurikiranye iby’urugendo rwa Padiri Thomas Nahimana. Kuba urugendo rwe rwarahagarariye Embakasi ku kibuga cy’indege cya Nairobi, si kubushake bwe,

ibyo ntawabimuhora. Yewe na Bonifasi ubwe yiyemereye ko ibyabaye kuri Padiri Thomas bigaragaje ko abasanzwe barwanyiriza hanze politike mbi iganje mu Rwanda, noneho batakinemerewe gukoza ikirenge mu rwababyaye ! Iyo atajyayo ngo bimubeho ntituba tubimenye.

Aliko muri ibyo byose natangajwe cyane n’icyerekezo Bwana Bonifasi Twagirimana Vice-Président wa mbere w’ishyaka FDU-Inkingi yayandikanye, bigaragaza ko asesereza ndetse akanasa n’uwihimura yisekera Padiri Thomas, nkaho yaba yarashegeshwe nuko Président w’ishyaka Ishema nawe yajya kugeragereza imbere mu gihugu.

Inyandiko ye irimo amagambo agaragaza ibyishimo bisa nibyamurenze yatewe n’ibyabaye kuri Padiri na bagenzi be, ku buryo byamunaniye kwihishira. Sinyisesengura yose, ndavuga ku ngingo zimwe na zimwe zinteye impungenge kurusha izindi.

  • Ati Padiri arashinyagurira abandi kubera ko we atakubiswe agafuni, n’ibindi, n’ibindi…, bituma nibaza niba aribyo yifurizaga Padiri Thomas nabari bamuherekeje…
  • Arongera ati mu ukwiyemera kwe ntiyagishije abandi inama ! None se Bwana Bonifasi Twagirimana azi ate ko Padiri Thomas atagize abo agisha inama ? Keretse niba kugisha andi mashyaka inama ari uguhabwa uruhusa n’ishyaka FDU-Inkingi ? None haba hari ukwiyemera kuruta uko ? Gushingiye kuki ? Kubera akahe karusho kugeza kuri uyu munsi iryo shyaka ryagejeje ku banyarwanda ? Izo nama Bonifasi avuga ko yari kumugira zari gutuma Padiri Thomas na équipe ye batabuzwa gukomeza urugendo rwabo bageze Embakasi, bityo bagashobora kwinjira mu rwababyaye,  byari guturuka ku ngufu ki ze ?  Yaba yarahawe na nde ?

Mu byukuri, nkurikije uko ishyaka PDP rya Bwana Mushayidi ryabyitwayemo, biragaragara cyane ko haba mbere ndetse na nyuma yo kugenda ka Padiri Thomas na bagenzi be, ko babiganiriyeho. Akaba ari nayo mpamvu bakomeje kumushyigikira ku mugaragaro. Icyo bwana Bonifasi Twagirimana yise kutagirwa inama kwa Padiri Thomas na bagenzi be, biramutse biturutse ku ukubera ko hari abitwara nk’aho kuba umuyobozi w’ishyaka ryabo afungiwe mu Rwanda byaba ari akarusho, aha nakwibutsa ko na président wa PDP, Bwana Déo Mushayidi nawe ahonyorewe muri prison ya Mpanga ! Hakaniyongeraho ko ngo ubu PDP ariyo iyobora Plateforme isangiye n’andi mashyaka, harimo n’iryo rya Bonifasi : FDU- Inkingi.

Aho byose binapfira, ni ukubona ishyaka riyobora icyo bise Plateforme y’amashyaka arwanya ubutegetsi mu Rwanda, rishyigikira ku giti cyaryo ku buryo bwimazeyo mugenzi wabo ugiye kugeragereza imbere mu gihugu, igihe abo basangiye iyo Plateforme bandika inyandiko nk’izi zigaragaza ko bameze nk’ababyinira ku rukoma!

Iki kinyuranyo gihanitse (une contradiction géante) kigaragaza ko abo bakora opposition bahuriye muri iyo Plateforme, mu ukurwanya buriya butegetsi twahunze badahuje (imigambi, ikigamijwe) motivations. Ibi bikaba bisigaye bituma benshi mu bari bakibatezeho amaboko bibaza aho bizabageza.

Nongeye gushimira cyane ishyaka PDP ryabyitwayemo gipfura.

Marie-Madeleine BICAMUMPAKA

2 COMMENTS

  1. A Bantu muri opposition mwabuze akazi ubwo kabisa mutekereje murabona mwatsinda Kagame ?unva mbahishurire ibanga arakunzwe 100/100 mureke gutigihe rero ikindi nagaye umugore muzima afata umwana wuruhinja ngwa giye guhangana na fpr koko!yabuze abamuhanura habuze undi wajyayo?Nuko se azi ubwengye kuruta abandi?cyangwa hari ikibyihishe inyu ma cyakora ntamugabo afite kuko sinunva ingene yamwemereye kugyenda birababaje

  2. Jye nabonye muri FDU bashyigikiye mugenzi wabo ubwo rero ni ikibazo nyamara mbere yo kugenda padri yarabahamagaye ariko ntibagira icyo bamwungura.

Comments are closed.