Uko Slay Queen ufite uburambe yifashishijwe guharabika Dr Kayumba Christopher

Yanditswe na Ben Barugahare

Iminsi ibaye itanu mu Rwanda no hanze yarwo mu bakoresha Ikinyarwanda, abantu bacitse ururondogoro ku bw’ibirego byo gushaka gusambanya ku gahato umukobwa Leta y’u Rwanda yareze Dr Kayumba Christophe, ikoresheje umwe mu bakobwa basanzwe ari abanyamwuga n’ubundi bifashishwa mu bikorwa binyuranye by’umwijima.

Iyi nkuru ntigamije guharabika uwo ari we wese, ahubwo ni icukumbura ryakozwe rivuye mu mizi, nyuma yo kwegera abantu b’ingeri zinyuranye basanzwe bazi uriya mukobwa Miss Naringwa Muthoni Fiona, mu gihe cye cy’amashuri, mu mirimo inyuranye yakoze, n’iyo agikora ubu, no mu bikorwa by’ubunyamideli (model). Aho tuvuga ibikomeye si ukwinjirira ubuzima bwe bwite, ni ukubagezaho amakuru ajyanye n’ibyo yemeye gukoreshwamo na Leta y’u Rwanda.

Muthoni Fiona Naringwa ni muntu ki?

Ni umukobwa wavukiye muri Kenya, ubu akaba ari hafi kuzuza imyaka 26 y’amavuko, akaba amaze mu Rwanda imyaka itandatu hafi irindwi.

Amazina ye ni amanyakenya Fiona Naringwa Muthoni, ari nayo aboneka mu byangombwa bye. Cyakora mu kwisanisha n’u Rwanda, hari ubwo iyo yandika Muthoni arisimbuza Mutoni, ubundi Naringwa akarisimbuza Ntarindwa.

Yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2014, atazi ijambo na rimwe ry’Ikinyarwanda nk’uko yagiye abitangariza abanyamakuru bo mu Rwanda. Yahageze yiyumvamo ibintu bibiri, ubunyamideli yari yaratangiye gukora akiri muri Kenya mu mwaka wa 2008, ubundi akifuza kuzaba umunyamakuru kubwo gukunda no kwishimira Julie Gathoni Sumira Gichuru umunyamakuru akaba n’umunyamideli w’umunyakenya, Muthoni avuga ko yamubereye icyitegererezo, akifuza kugera ikirenge mu cye, byanamushobokera akazarenzaho.

Ageze mu Rwanda, nk’umukobwa wirabura utaritukuje, uvuga neza Icyongereza, ushabutse kandi utinyuka, unafite igihagararo (Taille) gishitura abagabo nk’umunyamideli, abafite amafaranga bamusamiye hejuru baramukinisha karahava, nawe ubwe ntibyamugwaga nabi. Akigera mu Rwanda yabanaga n’umukecuru yitaga Nyirasenge (Aunt), haciyeho igihe atangira kumwita Nyirakuru.

Mu mwaka wa 2015, uyu Naringwa Muthoni Fiona yashyizwe muri Miss Rwanda, anatsindira umwanya w’Igisonga cya gatatu, mu buryo bwatunguranye, kuko uretse no kuba atarazi Ikinyarwanda, ntiyagaragaraga nk’ufite uburanga buhigika benshi atari no gupfundura udushumi tw’inkweto zabo, iyo binyura mu mucyo. Nyamara ababikoze batyo, ni abamuteguriraga  yashyizwe mu itsinda ry’inkumi zakira abashyitsi b’igihugu, n’abakerarugendo bakomeye basura u Rwanda biganjemo abaherwe, ibyamamare mu muziki, muri sinema, mu mikino no mu bindi, basanzwe binjiriza igihugu amafaranga menshi mu bikorwa by’umwijima by’agashami gashinzwe gucuruza inkumi (Sex Tourism departement). Imikorere y’iri shami, ako bahembwa, n’aho iri shami rikorera, tuzabigarukaho mu minsi iri imbere. 

Abakora muri iri tsinda, ntibacuruzwa mu buryo bw’imibiri yabo gusa, ahubwo banakora akandi kazi kose basabwe na ba shebuja, nko kuneka, guhemuka, gushinja ibinyoma, no gusenya ingo, cyane cyane iz’abo Leta iba ishaka kujujubya.

Naringwa yashakiwe ishuri i Butare muri Kaminuza y’u Rwanda, kuva 2015 yize mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho. Yagiye apangirwa stage ahantu hanyuraye, ariko hose ntagenzwe na kamwe nk’abandi ba “agents” bose.  Nk’umukobwa uzi gusabana, mu gihe gito cyane aba yabaye inshuti ya buri wese aho aba atangiye gukorera, kumwisanzuraho bigatuma akusanya amakuru yose akeneye atavunitse. Hamwe mu ho yakoreye imenyerezamwuga ni mu gitangazamakuru TAARIFA kiyoborwa na Magnus Mazimpaka, utanga amakuru muri NISS akaba yaranahoze akora mu biro by’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda. Iki kinyamakuru kikaba gikorera kandi kigahabwa ingengo y’imari n’inzego z’ubutasi, iperereza n’umutekano mu Rwanda (NISS, Police, RIB)

Akiri muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu bana bitwaga abanyabuntu, kuko kuri gahunda z’inshimishamubiri, azwiho kuba ataragoranaga, kandi ntavangure umwalimu n’umunyeshuri, apfa gusa kuba abifitemo inyungu, nk’uko twabihamirijwe na bamwe mu bo babanye ku ntebe y’ishuri.

Kimwe n’abandi banyeshuri benshi bo mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho, bahura na Dr Kayumba Christophe mu masomo anyuranye, mu bushakashatsi n’ibindi. Naringwa Muthoni Fiona, ni umwe mu banyuze imbere ya Dr Kayumba, nk’umunyeshuri we.

Naringwa yakomeje guterwa inkunga na Leta y’u Rwanda, agahabwa n’amafaranga yo gukurikirana ibikorwa bye by’imurikamideli (modeling) haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Yanitabiriye amarushanwa ya Miss anyuranye, amwe muri yo ayatahanamo intsinzi.  Uretse kuba yarabaye igisonga cya gatatu cya Miss Rwanda muri 2015, Kuwa 27/12/2017 yabaye igisoga cya Mbere cya Miss Africa mu myiyereko yabereye muri Nigeria. Mu mideli naho yagiye atahana ibihembo binyuranye avanye hirya no hino.

Muri uwo mwaka wa 2017 kandi nibwo Naringwa yabatijwe mu mazi menshi nk’umurokore, kimwe mu byo bategekwa kugira ngo bayobye uburari kandi barusheho kwizerwa.

Ubwo Miss Naringwa yabatizwaga muri Christian Life Assembly i Kigali, kuwa 23/04/2017

Mu biganiro yagiye atanga kuri Televiziyo NCBC akorera ubu, Naringwa yatumiye Dr Kayumba Christophe nk’inararibonye yari yizeyeho ubumenyi n’ibitekerezo, kandi ni na kenshi yagiye amusaba interview ku ngingo zinyuranye. Ibi ntibyabangukira umuntu kubikora kuwo asanzwe afiteho amakimbirane.

IKIREGO CYA NARINGWA FIONA KURI DR KAYUMBA CYAJE GITE?

Nta na rimwe Dr Kayumba Chjristophe yari yarigeze aregwa gufata ku ngufu cyangwa kubigambirira. Iyo Police yamufataga kenshi yamuregaga ko atwaye imodoka yasinze, kugeza umunsi bamureze gushaka guhungabanya umutekano ku kibuga cy’indege akabifungirwa umwaka wose.

Nyuma y’aho ashingiye ishyaka rya politiki, ikintu gifatwa nk’icyaha gikomeye mu Rwanda, nibwo ibyaha byatangiye gushakishwa byisukiranya, haba kuri we no ku bo bafatanyije kuyobora iri shyaka.  

Uwiyise Kamaraba ku rubuga rwa Twitter niwe wazamuye icyo yise agahinda mugenzi we afite ko kuba yarahohotewe na Dr Kayumba ariko akabura imbaraga zo kubivuga. Ntibyateye kabiri RIB itangaza ko yakiriye ikirego cy’uwo Kayumba yagerageje gufata ku ngufu ariko ntabigereho, mu mwaka wa 2017.

Mu binyamakuru bibiri bikoreshwa na Leta y’u Rwanda, IGIHE na TAARIFA hatangiye gukorwa inkuru zisenya kandi zisebya Dr Kayumba. Ubwo yahamagarwaga muri RIB, hari hashize iminsi itatu umwe mu bayobozi ushinzwe ubukangurabaga mu ishyaka rye RDP atawe muri yombi, n’ubu aracyafunzwe. Dr Kayumba ageze kuri RIB yababwiye ko atemera icyo cyaha, anahava batamutangarije uwamureze.

Uyu wamureze yaje kwishyira ku karubanda, ku rubuga rwa Twitter ari naho urubanza rwatangiriye, Dr Kayumba yashaka gusobanura imyifatire idahwitse irimo n’uburara/uburaya bw’uriya mukobwa na mbere hose akiri umunyeshuri, Minisitiri Busingye agatanguranwa amucecekesha ngo aho kuvuga ku mico y’umurega niyisobanure ku birego. Minisitiri Busingye yarwanaga no kudata ibaba kw’umukobwa wabaye igikoresho cyabo.

Birashoboka ko Dr Kayumba Christophe  yaburanishwa akaba umwere cyangwa agakatirwa, mu Rwanda imanza zicibwa kubw’ikigambiriwe. Ariko nk’uko ababa muri rya tsinda twavuze bahabwa inshingano (missions) zinyuranye kandi bakazubahiriza batagiye impaka, uyu Naringwa yahawe iyo gusebya no gushyirishamo Dr Kayumaba Christopher, mu buryo bumwe neza neza n’ubwakoreshejwe ubwo umugore w’ingare witwa Tumwesigire Peace Hillary (wahoze muri ririya tsinda ariko ubu akaba yararyirukanywemo) yakoresheje ubwo yahimbiraga ibirego Robert Mugabe nawe akabifungirwa, kugeza ubwo yasohotse nta cyaha kimuhamye.

Ibyaha by’ingengabitekerezo, Ruswa, iterabwoba, gufata ku ngufu ni bimwe mu bihimbirwa abantu bafite ibyo banenga ubutegetsi mu Rwanda, buri wese aghitirwamo ikijyanye n’amateka ye, ubwoko bwe, ibyo akora, kandi hakifashishwa abashobora kuba bafite aho bahuriye na we mu buzima bw’umwuga (professional carrier) cyangwa bw’imibanire n’abandi (social intercourse).

Gushyira Urubanza Rwa Dr Kayumba na Naringwa ku mbuga nkoranyambaga, ni ikimenyetso cyo gutsindwa kwa Leta, kuko nta cyaha kimuhama kirimo, n’ibimenyetso bikaba ari ntabyo. Ariko akiziritse ku muhoro gashirwa kawuciye, biragoye ko yabava mu nzara, kuko ubwo asigaye yirirwa kuri RIB aho aba yahamagajwe kwisobanura ku cyaha kitabayeho, ntibizaba bitunguranye nibamuhimbira ibindi mu minsi iri imbere, mu gihe iki cyo cyaba cyatakaje impamvu zatuma kiburanwa.