Uko Ubuhorandi bwafashije igitugu kwiyubaka mu Rwanda bwibwira ko bwubaka ubutabera!

Global Campaign for Rwandan’s Human Rights (GCRHR), Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, iramenyesha abanyarwanda n’abanyamahanga ko wasohoye icyegeranyo wise: “Uko Ubuhorandi bwafashije igitugu kwiyubaka mu Rwanda bwibwira ko bwubaka ubutabera!” Iki cyegeranyo cyasohotse mu ndimi 3 ari zo: igifaransa, icyongereza, n’igihorandi

Iriburiro

Nyuma ya 1994, FPR ikimara gufata ubutegetsi, igihugu cy’U Buhorandi kiri mu bihugu byahagurukiye gutera inkunga u Rwanda ngo rushobore kwiyubaka.

Kimwe n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga, igihugu cy’Ubuhorandi babicishije mu mu butwererane bahaye inkunga zihuse zitagira ingano leta y’u Rwanda mu rwego rw’ingoboka yihuse.

Nyuma inkunga y’U Buhorandi yerekejwe mu bikorwa byo kongera kubaka urwego rw’ubutabera, biciye mu kongerera ubushobozi inzego za Ministeri y’ubutabera. Ni muri urwo rwego hatanze amahugurwa ndetse n’amafaranga yo gufasha mu mirimo ya buri munsi nko kwishyura imishahara y’abakozi bo rwego w’ubutabera n’ibindi..

Global Campaign for Rwandan’s Human Rights (GCRHR) yakoze iperereza, ivumbura ukuntu inkunga yatanzwe n’igihugu cy’Ubuhorandi igamije kubaka urwego rw’ubutabera no kubaka inzego zari zigenewe kubahiriza amategeko mu myaka irenga 20 ishize ahubwo iyo nkunga yakoreshejwe mu kubaka uburyo bw’imikorere bw’igitugu bugamije gucinyiza abanyarwanda bwihishe inyuma y’ubutabera.

Iki cyegeranyo gihishura ibikorwa bigoye kwiyumvisha, biteye ubwoba n’uburakari bijyanye n’imyitwarire iteye isoni ya Leta y’Ubuhorandi ku bijyanye no kohereza abakekwaho ibyaha bya Genocide kuburanira mu Rwanda, n’ukuntu imanza z’aboherejwe kuburanira mu Rwanda zikomeje kuburanishwa mu itekinika bidaciye mu mucyo nyamara Leta y’Ubuhorandi ikabyima amaso kandi ihabwa amakuru yose ajyanye n’uburyo imiburanishirize y’izo manza irimo munyumvishirize n’ihonyora uburenganzira bw’abaregwa.

Ibyo wamenya kuri icyi cyegeranyo:

Mu gifaransa: QUAND L’ORANGE HOLLANDAISE DEVIENT SOMBRE: Comment les Pays-Bas ont sciemment et activement renforcé un régime oppressif au Rwanda. Icyo cyegeranyo kizatangazwa mu gifaransa kuri chaîne YouTube ya kuri iki cyumweru tariki ya 21 Ugushyingo 2021 i saa kuri n’ebyiri n’igice (18h30) ku isaha ya Amsterdam na Bruxelles.

Mu cyongereza: WHEN THE DUTCH ORANGE BECAME DARK: How the Netherlands knowingly and actively bolstered an oppressive regime in Rwanda. Izatangazwa kuri YouTube Channel ya Global Campaign for Rwandan’s Human Rights (GCRHR) ku wa mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021 i saa moya z’umugoroba (19:00) ku isaha ya Amsterdam na Bruxelles.

Mu gihorandi: WANNEER HET NEDERLANDSE ORANJE BLOEDROOD WORDT: Hoe Nederland willens en wetens het repressieve regime in Rwanda heeft versterkt.         Izatangazwa kuri YouTube Channel ya Global Campaign for Rwandan’s Human Rights (GCRHR) ku wa kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021 i saa tatu n’igice z’umugoroba (21:30) ku isaha ya Amsterdam na Bruxelles.

Niba hari ibyo wifuza gusobanuza wabariza wakwandikira umuryango Global Campaign for Rwandan’s Human Rights (GCRHR) kuri email : [email protected]

1 COMMENT

Comments are closed.