Abasirikare b’Abaholandi 150 mu Rwanda!

 Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru aturuka i Kigali kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021, aremeza ko itsinda ry’abasirikare b’Ubuholandi ryasesekaye i Kigali,  rigiye gukorera amahugurwa mu Rwanda. 

Abasirikare bagera ku 150 bo muri Batayo ya 44 y’abarwanira ku butaka bakoresha imodoka z’intambara bavuye mu gihugu cy’Ubuholandi ubu bari mu Rwanda aho nagiye gukorera imyitozo izamara ibyumweru bitatu, kuva ku wa 28 Ugushyingo 2021 kugera ku ya 22 Ukuboza 2021,  mu Kigo gikorerwamo imyitozo ya gisirikare giherereye i Gabiro.

Abo basirikare bakigera i Kigali, berekeje ku Rwibitso rwa Jenoside rwa Gisozi. Mu ijambo rye yahavugiye, Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters yavuze ko jenoside yo muri 1994 yerekanye akamaro k’indangagaciro z’imiyoborere ishingiye ku ngabo zirengera abasiviri, ngo jenoside yo muri 1994 ari ingaruka y’uko izo ndangagaciro zitubahirijwe. Yagize ati “Aya masomo ntazibagirane“. Yashimiye ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba zarahaye amahirwe itsinda ry’ingabo z’Ubuholandi ngo zize kwitoreza mu Rwanda, ngo ziyongere ubumenyi-ngiro.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yashimye ubufatanye bukomeye buranga Ubuholandi n’u Rwanda muri byinshi bitandukanye birimo amahugurwa mu butabera, amategeko y’ubutabazi, amategeko y’intambara ndetse no gutanga inkunga z’ibikoresho ku basirikare b’u Rwanda bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’ibindi. Yavuze ko imyitozo ikorerwa ku butaka ari ikimenyetso gikomeye cy’umubano mwiza w’ingabo z’ibihugu byombi.

U Rwanda n’Ubuholandi bikomeje umubano mwiza wa gisirikare ushingiye ku  masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati ya Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda na Minisiteri y’Ingabo y’Ubuholandi yashyizweho umukono ku ya 14 Kamena 2005. 

Twibutse ko abasirikare 150 b’igihugu cy’Ubuholandi bagiye gukorera imyitozo mu Rwanda mu gihe hasohotse icyegeranyo cyerekana ko inkunga y’Abahorandi yakoreshejwe mu kubaka igitugu mu Rwanda no kubaka ubutabera nk’intwaro bakoresha mu guhungeta abatavuga rumwe na Leta ya Kigali.

Uko Ubuhorandi bwafashije igitugu kwiyubaka mu Rwanda bwibwira ko bwubaka ubutabera!