Uko “UMURYANGO”/FPR-Inkotanyi wagiye wubakanwa n’inkingi yawo yo”KUNEKANA BYA BURI UMWE KU WUNDI”, none bikaba bigenda birindimukana byombi uko iminsi itashye!

Yanditswe na Albert Mushabizi

FPR-Inkotanyi yateguye urugamba, iyarwanye urugamba rwayigejeje ku butegetsi, iyahanganye n’ibibazo by’imihini mishya, ndetse n’iriho irindimuka mu minsi ya none; zitandukanye uko zakabaye! Aho ibyabanje bitandukaniye n’ibiheruka, n’uko habanje izamuka rigera ku mpinga y’umusozi; naho mu guheruka hakaba haratangiye “muteremuko”! Uko kuzamuka kugera ku mpinga y’umusozi, niko n’ubutasi no kunekana byagendaga birushaho kuba ibya benshi, kuneka bimeze nk’aho ari iby’igice kinini cy’abanyamuryango! uko umuryango ugenda ucuncumuka umusozi wiyurije, za maneko zo zirushaho gukura no gukwirakwizwa muri benshi kurushaho, ariko umusaruro wazo ukaba cyane gusesa hanze amabanga, yagashyikirijwe inzego zibigenewe, ngo yifashishwe mu miyoborere y’igitugu!

Maneko z’abiyumva “gikomangoma” no kunekana hagati y’”ibikomangoma”

FPR-I mu gutegurira urugamba muri Uganda, Abanyamuryango bayo b’imena n’abagiye bayitabira buhoro buhoro bagwiriyemo impunzi; biteguraga guhirika Leta ifite ubutasi bw’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Kugira ngo imyiteguro y’urugamba izagende neza, “gukorera mu ibanga no kwishunguramo intasi za Leta y’u Rwanda”, byari mu by’ibanze byo kwitonderwa! Ibiri amahire, Abanyarwanda bari muri Uganda, bo bari bavuye mu ntambara bagizemo uruhare runini yo kwimika MUSEVENI; bamenyereye bene iyo mikorere y’”ibanga no kwishunguramo intasi!” Nyamara abanyamuryango bagwiriyemo abo mu bindi bihugu bikikije u Rwanda, n’abari mu Rwanda, ntibari bamenyereye iyo mikorere. Ibi rero byabagizeho ingaruka zo guhungetwa, kwibasirwa no kwicirwa abana cyane cyane abitabiriye urugamba rurimbanyije!

Abanyamuryango bari Uganda barimo n’Ingabo zari ku rugamba, biyumvagamo urugamba mu buryo bubasumbanya n’abanyarwanda basigaye bo mu bindi bihugu, no mu gihugu rwagati. Nta mugayo nibo bari mu gihugu cyari inkingi ya mwamba mu gutera inkunga urugamba, kandi bari bamaze gutsinda urugamba rwimitse MUSEVENI. Ikindi kandi bari bafite imyumvire y’ibikomangoma, kubera ko ku ngoma ya MUSEVENI, bari ibikomangoma bakora ibyo bishakiye. Iki ni nacyo cyaviriyemo MUSEVENI kwanguha kubafasha gutaha iwabo –ngo byari amasezerano yo kumufasha urugamba-; kubera ko yabonaga ko bateza umwuka mubi mu Abanyayuganda, mu kwigira ibyo bashatse no kugwira mu nzego z’ubutegetsi kandi ari Abanyamahanga!

Iyi myumvure ya “gikomangoma” y’abavuye Uganda yakurikiranye FPR-I kuva mu mabyiruka; kandi n’ubu iracyayibereye ikibazo gikomeye kigenda kiyicuncumura umusozi, mu minsi ya none. Byahumiye ku murari aho mu “Ibikomangoma” hagati yabyo naho, zitangiye kubyara amahari ku mugaragaro; dore ko n’ubundi ayo mahari yariho kuva mu ivuka rya  FPR-I, icyakora uko agenda akura, akarushaho kureka kuba ibanga rizwi na bake, agasesekera rubanda! Iyi myumvire ya “gikomangoma” y’abavuye Uganda, n’amakimbirane y’ibanga nyamara akomeye hagati y’ibikomangoma byo mu nzego zo hejuru; niyo yakururiye FPR-I kuba “umuryango” wubakiye ku butasi no kunekana -byo ku rugero rukabije kurenga kure cyane urwagakenewe- nk’inkingi ya mwamba. Ubutasi busabagiye, buri wese nk’ijisho n’ugutwi kwa mugenzi we, ubutasi burema ubwiko (kwikora mu nda), ubutasi bumena amaraso y’inzirakarengane, ubutasi burema inzika, ubutasi buzaba imwe mu mpamvu nyamukuru, zizacuncumura FPR-I ku musozi yari yaruriye nk’ishyaka cyangwa “umuryango” w’ubukombe!

Urupfu rwa Generali RWIGEMA wari uyoboye urugamba, ku munsi warwo wa kabiri, ni umusaruro w’ubutasi mu bundi ku rugamba. Ubu “butasi mu bundi” bukaba bwari bushyigikiwe n’ubw’igihugu, cyabonaga ko bikwiriye ko RWIGEMA yikizwa. Uku kwikizwa kwari gushingiye ku ntege nke z’imyumvire ye yo kurwana urugamba, n’uko bizagenda urugamba rurangiye. Iyi myumvire yabonwaga n’abaterankunga b’ibihugu nk’izakoma mu nkokora, imigambi karundura ya rwihishwa, yari ipfundikiye mu rugamba rw’iya mbere ukwakira! 

Majoro wahise ugirwa Generali KAGAME, nk’uwari usanzwe ari intasi mu ngabo za Uganda, ari nabyo yakoze mu rugamba rwimitse MUSEVENI, yaje gukura Nyakwigendera Generali RWIGEMA ku buyobozi, azanye amatwara y’ubutasi ku rugamba bujagata, kandi bumena amaraso y’abasangirangendo, bapfaga imfu zidasobanutse ku zindi ngabo zisanzwe zari ku rugamba! Aba bapfaga barimo abayobozi mu ngabo, KAGAME yikangaga ko bazamubuza kwisanzura gutwarira FPR-I mu kwaha nk’ishyaka, no kugira ingabo nk’ize ku giti cye. Abicwaga barimo kandi n’abasore n’inkumi, bitabiraga urugamba bakomoka mu bihugu bitari Uganda, harimo n’u Rwanda, bapfuye ku bwinshi, bitwa intasi cyangwa se intashobotse!

 Uko ubu butasi bwajagataga ku rugamba, ni nako byari mu gihugu rwagati, ibyabyinishije Leta ya Generali HABYARIMANA muzunga, hagati mu gihugu bikadogera, ku mukino w’ubutasi n’intambara ya Diplomasiya Inkotanyi zamurushaga ku rugero ruhagije; maze igitutu cy’imbere mu gihugu (amashyaka) gihura n’icy’amahanga (ku mivuno ya diplomasiya)! Nguko uko amarenga y’intsinzi y’inkotanyi, yagiye akura bwangu mu minsi ya nyuma y’urugamba, nk’igihumyo cyangwa se igihaza kibishye!

Za maneko ku “Ibipinga”, abajenosideri n’abashyigikiye “abacengezi”

Inkotanyi zimaze gufata igihugu, zari zirukanye Leta, kandi zisanze abaturage benshi mu gihugu bazifitiye ubwoba kandi batazibonamo. Ibi byaterwaga n’amateka bari barazibwiweho, mu icengezamatwara ry’ingoma yari itsinzwe. Ariko kandi n’impunzi zahuye n’izo nkotanyi, zigakorerwa amabi  mu duce tw’imirwano, zari zarazivuzeho ibigwi bibi byinshi! Ibyo bigwi bibi birimo nk’ubwicanyi bw’ubugome ndengakamere: akandoyi, agafuni, gufungwa ishashi mu mutwe ugahera umwuka kugeza upfuye, guhambwa ubona, gufata abagore n’abkobwa ku ngufu, gufomoza abagore batwite. Aya mabi izi mpunzi z’abahutu zihagarariyeho akaba asesengurwa neza mu buhamya bwa Lieutenant Abdoul RUZIBIZA (https://www.rwandanet.tripod.com/abdulruzibiza.html) n’ubwa JP MUGABE (http:///mdrwi.org/rapports%20et%20doc/guerre%20octobre%201990/ubuhamyakurasaa%20indege.htm), bahoze mu Inyeshyamba z’Inkotanyi bakahibera bitangwamo amategeko kandi bishyirwa mu bikorwa. Inyinshi muri izi mpunzi zari zinyanyagiye mu duce tw’igihugu tutari mu ntambara, izindi zikambitse Nyakyonga ya Kigali, naho izindi zikagenda zitanga ubuhamya mu mayira zigana iy’ubuhungiro mu bihugu bituranyi, zihungana na Leta yari itsinzwe!

Inkotanyi zikigera mu gihugu zakoze ibikorwa byinshi byo guhungeta abo mu bwoko bw’abahutu, zitaga “ibipinga” cyangwa se “abajenosideri!” Hari koko abafungwaga barakoze ubwicanyi, ariko umubare munini ni abaziraga amaherere, no kwigiza nkana ku kuntu ibihe bya Jenoside byari bimeze. Ibi ni nko gufungira umuntu ko yakoze irondo, yabonetse kuri bariyeri, atatabaye (wenda atari abifitiye ubushobozi cyangwa nawe yari mu abatizewe)… Za maneko zarakoze cyane zisakara mu giturage; ndetse n’ingabo zikagira “positions” mu biturage hose. Aha niho haranzwe no kwigarurira ingo z’abari bafungiwe Jenoside, maze abagore bafite ababo bafungiye Jenoside babyarana n’Abasirikali b’Inkotanyi ;ari nako bakora ako kuneka ku gitutu cyo kwigura ibyaha by’abafasha cyangwa basaza babo. Nyuma aba bagabo barekuwe mu batagira amadosiye, no muri gacaca ;ingo zabo zajemo ibibazo, birimo no gutana burundu, kubwo gusanga abana babyawe n’Inkotanyi mu mago yabo.

Mu busanzwe ntibyari bimenyerewe n’Abanyarwanda, kubona ingabo zinyanyagiye mu giturage zitari mu bigo byazo. Za maneko zabanje kuba iz’abakorerabushake b’Abacikacumu b’Abatutsi, bari bafite umujinya w’ibyo bakorewe, n’Interahamwe zari zarishe abo mu miryango yabo. Ziyongereyemo n’iz’abahutu bahise bayoboka inkotanyi, akenshi bakaba ari abari mu mashyaka atari yisanzuye mu gihe cya Jenoside, kuko yavugwagaho gucudika n’Inkotanyi –ibi ntibisobanuye ko mu bakoze Jenoside hatarimo abari muri aya mashyaka bahise bacudika kandi biyunga n’Interahamwe-. Izi ntasi z’abaturage zikaba zarakoranaga n’iza gisisirakari zakoreraga kuri ya ma “positions” y’Inkotanyi, yari anyanyagiye mu gihugu.

Muw’1996 hatangiye intambara y’Abacengezi, ndetse na mbere y’aho, hakaba udutero shuma tw’abacengeraga bavuye mu bihugu bituranyi, bakaza guhungabanya umutekano mu gihugu! Aba barangwaga no gufunguza abanyururu ku makomini, gutwika ibiro bya za Komini, kuritura ibiraro n’inkingi z’insinga z’amashanyarazi, no kwica abayobozi b’ibanze b’abahutu cyangwa abatutsi, bari barayogoje rubanda rw’abahutu, babaneka babatangaho raporo akenshi zibogamye! Aha abaturage bari mu duce tw’abacengezi barishwe bitavugwa, ibyitwaga “gutera itabi”! Icyakora n’abacengezi nabo bagiye bica abayobozi b’inzego z’ibanze na za maneko bari barazengereje abaturage! Hamwe ndetse bakarimbura ingo, abana n’abagore b’inzirakarengane, bakabigenderamo!

Za maneko z’Aba “cadres” bashya  ba FPR-I (b’ibanga kubera ko amashyaka atari yemerewe gukorera mu biturage) n’inyonjo zabo zahigaga amakuru mu baturage.

Aha noneho kuneka byarasizoye, ndetse hatangira n’imirimo yo gushaka aba “cadres” b’ishyaka FPR-I ryari ryatangiye gukora, kandi andi yose yemerewe gukora gusa ku rwego rw’igihugu, atahirahira kumanuka muri za prefegitura n’amakomini! “Kurahira muri FPR-I” biba biratangiye, hakarahizwa bake, bahitaga banabera ijisho n’ugutwi Leta. Kubera ko abarahizwaga batoranywaga mu bantu bifashije, bafite igihagararo n’igitinyiro mu byaro n’imijyi; byatumaga mu kunekera Leta bagira abandi nabo batuma babaga bababereye inyonjo. Aba babizezaga ko bazababera amaboko mu bihe by’amahina, babavuganira ku Inkotanyi zicaga zigakiza uwo zishatse mu gihugu, bakabahuza nazo mu busabane bagashyikirana, bityo bakumva bari ku kivi gifite ahazaza heza. Kuva icyo gihe umunyarwanda wese yavugaga aziga, azi ko ibihuru n’inkuta bisigaye bigira amaso n’amatwi; byari gake gupfa kumva umuntu yavuga icyo atekereza atari kumwe n’umuntu yizeye neza. 

Za maneko ku abakurikirana gahunda z’ikinyarwanda za radiyo VOA na BBC zidasingiza Leta.

Muri  iki gihe ndetse kumva gahunda z’Ikinyarwanda z’Ijwi ry’Amerika mu gitondo, na BBC ku mugoroba, amaradiyo yashoboraga kunenga Leta y’Inkotanyi icyo gihe; byabaye icyaha umuntu akayumva yihishe mu bihuru ari kumwe n’umunywanyi w’umwizerwa. Ibihe byahise byisubiramo neza, kuko Abanyarwanda bahise bibuka uko banekwaga kandi bahorwa kumva Radio Muhabura, yari ijwi ry’Inyeshyamba zari ku rugamba! Icyo gihe hariho intambara y’Inkotanyi zari zarateye mu icyahoze ari Zayire, ibiganiro bishyushye kuri arya maradiyo! Mu gihe kuri radiyo imwe rukumbi mu gihugu n’ibinyamakuru batangazaga ibihabanye, ko nta n’umusirikali umwe rukumbi w’Inkotanyi ubarizwa ku butaka bwa Zayire! 

Icyo gihe kandi hari mu isenywa ry’inkambi z’abahutu mu bihugu bituranyi, abahutu bari mu gihugu bahangayikiye kumenya amakuru y’amakuba bene wabo bari guhura nayo. Nta handi bashoboraga gukura amakuru y’imvaho atari kuri VOA na BBC, muri gahunda z’ayo maradiyo z’Ikinyarwanda, yagiraga na gahunda y’amatangazo yo gushakisha no guhuza imiryango yaburanye. Maze kumva ayo maradiyo bihinduka icyaha gifungirwa, ukaba wanakubitwa izikwica, abandi bagafungwa bakajya kuborera mu magereza batagira amadosiye, bafatiwe gukorana n’imitwe irwanya Leta, kandi mu kuri kwamye ari ukwiyumvira radiyo mpuzamahanga gusa!

Za maneko ku abaturage bibeshye kugaruka kwa Demokarasi y’amashyaka menshi;batazi ko ari FPR-I yarangije kuba ishyaka rimwe rukumbi ku rwego rw’igihugu, ije no kuba rukumbi mu byaro byose by’igihugu!

Muw’2001 habaye amavugurura y’inzego z’ibanze, ibyari Prefegitura byitwa Intara, Komini byibura ebyiri cyangwa eshatu zivamo Akarere, ibyahoze ari za Segiteri bikorwamo Imirenge, naho ibyari za Selire bihinduka Akagari. Ibi byazanye n’ubutegetsi bwa Komite ziyobora buri rwego rw’ibanze, hakabaho n’indi Komite y’Abajyanama yafatwa nk’Inteko y’Abadepite y’urwo rwego, ikanarusha ingufu iyo Komite Nyobozi, kubera ko ariyo iyitoramo; ikaba ishobora no kuyeguza cyangwa kuyikuraho. Iki gihe iyi Komite Njyanama nta ngufu zifatika yari ifite, ahubwo byari nk’umushinga w’inyingo, yo kuzakora ivugurura rya rurangiza muw’2006 ryaje kuzagira Uturere duke (30), imirimo yahose ishinzwe Akarere, ikazamanurwa ku Umurenge.

Iri gerageza rya FPR-I kwigarurira ibyaro ikabihindura iby’ishyaka rimwe rukumbi; ryikanzwe n’Abaturage bahoze mu Inkundura y’Amashyaka menshi; ko Demokrasi yongeye guhabwa rugari. Maze si ukwica imivuno y’amatora ya FPR-I yashakaga gushyiraho abayoboke bayo nk’abayobozi n’abajyanama, rubura gica. Abasirikari n’aba”cadres” bakarara mu mago babwira abajyanama batowe bagoma kujya kwitoramo abayobozi abo bagomba gutorwa –abo nabo babaga ari abajyanama wenda batanazwi mu gace bazanywe ku ngufu n’Abasirikari n’Abapolisi-. 

Ibi by’abajyanamo batazi cyangwa batibonamo, bemereraga guhatirwa kubajya inyuma, mu matora y’abaturage. Byagera mu ay’Abajyanama batoreraga ku mpapuro z’ibanga, bakitoramo abayobozi bibonamo; FPR-I ikazambya amatora iyita ko yagenze nabi! Abajyanama batowe n’abaturage bagombaga gutora abayobozi, bakajyanwa mu ngando gutotezwa no gutukwa; bavayo bagatora uko bategetswe, bakabikorera ubwoba babaga bavanye mu myiherere cyangwa ingando. Abayobozi bamwe bakananizwa n’abaturage, FPR-I ikazana abasirikari bo kuyobora Uturere dukomeje kutumva neza amatwara ya gikotanyi, bakabatoresha ku ngufu nk’abajyanama, ubundi nk’abayobozi; maze nabo si ugukanda abaturage no kubajujubya, agahu kakaba gahuye n’umunyutsi!

Muri aya mavugurura y’inzego z’ibanze y’ikubitiro, niho FPR-I yateguraga amatora yo muw’2003 ya Prezida wa Repubulika; yaboneye ko ishyaka MDR ari ikibazo, itazarishobora mu matora y’umukuru w’igihugu maze yigira inama yo kurisesa. Izi mvururu zo gusesa ishyaka rya MDR zabanjirijwe n’urugomo rukabije rw’ibyiswe “inama zo mu buvumo” i Cyangugu, iwabo wa Twagiramungu, umweyo mu nteko wakubuyemo abakomoka mu ishyaka rya MDR, abafungiwe akamama bazira kuba mu ishyirahamwe “Itara” baringa yari yarahimbwe n’inzego z’ibanga…

Amavugurura y’inzego z’ibanze yatangiye iya mbere Mutarama 2006, yazanye ubutegetsi bw’abasirikari na za maneko zihishe mu gisivili, abaturage bose bahinduka ba maneko, ijisho n’ugutwi kwa buri umwe kuri mugenzi we!

FPR-I yamaze kubona ibibazo yagize mu baturage, batari bakakiriye kuyoborwa buhumyi n’abaturage batihitiyemo, babatojwe ku ngufu; ifata ingamba zo guhugura ba maneko benshi! Izi maneko nizo zari ziri gutegurwamo abayobozi b’inzego z’ibanze zo mu mavugurura yo muw’2006. Bamwe bahugurirwaga i Nasho, bakavamo bitwa aba”cadres” ba  FPR; ariko mu iby’ukuri amasomo bigiragamo yari ayo kuneka no gutatira ingoma ya RPF-I. Ayandi yaberaga mu mashuri makuru na za kaminuza; muri gahunda zabaga ziyobowe n’abayobozi b’ingabo, aba polisi ba mayors n’inzego z’ayo mashuri makuru na za kaminuza. Nko muri Kaminuza Nkuru ya Butare, ayo mahugurwa yamaze amezi agera kuri atandatu abera mu kigo cyahoze ari ESSO; kandi byibura 3/4 by’abahuzabikorwa b’imirenge, babaye ab’ikubitiro, ni abakoze ayo mahugurwa yo muri ESSO. Abandi bagiye bategurirwa ingando zihariye, mu Intara; na none bikitwa amahugurwa y’aba”cadres”, ariko mu iby’ukuri ari za maneko.

Mu buryo bwo kugira ngo umugambi uzanozwe neza, Abahuzabikorwa b’imirenge ahagombaga kuba ishingiro ry’icyaro, nk’uko Komini yahoze imeze, ntibagombaga gutorwa; ngo bitazonona kuhashyira za maneko zizewe zizakorana n’iza polisi n’iza gisirikari! Izo maneko zayoboraga imirenge nizo zari izingiro ry’abajyanama b’uturere, nazo zigashyiraho intasi zimenyerewe nk’aba”cadres” zizavamo abajyanama b’uturere; nabo bazakora amatora mu myumvire ya FPR-I. Mu turere n’intara maneko nkuru zikaba na none Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere n’Intara, bashyirwaho na FPR-I, bagakunda kuba abahoze mu gisirikari, cyangwa bakikirimo. Aha mu mirenge niwo musingi wa FPR-I, ishyaka ubundi ryakiswe rimwe mu gihugu; kubera ko n’abiyitirira andi mashyaka akenshi baba ari abayoboke barahiye muri FPR-I mu ibanga, bakajya kurangaza igihugu n’amahanga ko mu Rwanda hari demokrasi, y’amashyaka menshi ahererwa amabwiriza mu icyitwa “Ihuriro ry’imitwe ya politiki”, iryo batiyumvamo ryenda kuvuka bakarimenera mu igi ntirizigere ryiyandikisha ngo rigire uburenganzira.

Maneko zabaye nyinshi buri muturage aba yo; noneho batangira kumena amabanga yagatanzwemo raporo mu inzego z’iperereza, itangazamakuru ryanigwaga ryisunga ikoranabuhanga mu kwiha ubwisanzure, ubayoboke ba FPR-I badashyizwe ku ibere baradohoka, impinduka irakomanga mu gihugu!

Nta zindi ngaruka zagombaga gukurikira iki gitugu kirenze urugero cya FPR-I; uretse ibyo tubona mu minsi ya none, bitari kure y’imyitwarire y’abaturage bamaze kurambirwa gufatira ku munwa nk’ubwangati. Kera FPR-I yahoze irimo bake igashobora kugira icyo ibakamira; none ubu abayoboke bayo buzuyemo abashomeri, abihebuye, ab’imirimo iciye bugufi, abahungetwa, abari ku gatebe, abashyizwe ku ruhande, imfungwa n’abarangije ibifungo by’akamama… Amavugurura yo muw’2006 yajyanye no kwirukana abatari bafite impamyabushobozi zikwiranye n’imirimo bakoraga. Abo bamwe FPR-I yabarihiye amashuri, none barayarangije ibaburira imyanya. Ubu hagezweho kuzamura abana bato bashya, bo bumvira kandi bagashyira amabwiriza akakaye mu bikorwa batabanje kubaza imitima. Hagezweho abacinya inkoro ikenda kurimbuka, bagahakwa basa n’abagaba ibyo bakamye kuri FPR-I byose ku bifi binini, ngo bibashe kubavugira! Mu gihe abandi bavumira FPR-I kubaka imisanzu y’”umuryango” ku ngufu, Ikigega kitagira indiba Agaciro-DF ntiwarora!

Ibyo byose nibyo byabyaye impirimbanyi zidasiba kuvuka umunsi ku wundi! Ibinyamakuru biratangaza za nkuru zo mu mbere, n’izitarageraga hanze zuzuyemo akarengane ku baturage. Abandi batangiye kwirwanaho ku kibi n’icyiza nka ba Safari, Francine… FPR-I ubu ihanganye n’abo yita ko bayigeze ku buce ku mbuga nkoranyambaga. Ihangayikishijwe kandi n’imikorere isesuye hagati y’impirimbanyi zo mu gihugu n’abatavuga rumwe na Leta bari hanze. Aba bari hanze batangiye n’umuco mwiza wo kuremera, gutabariza no kuvugira abarenganganywa mu gihugu! Umuyaga w’impinduka uragaragara kandi urakataje birenze ibya kera!

Harakemangwa ingufu zitiza umurindi uyu muyaga w’impinduka, kuba ziganje mu gihugu; mu abo ingoma yabihiye kandi ikabakorera ibya mfura mbi nk’agatebe, gufunga, kumenesha ababo, kandi barahoze mu nzego zo hejuru ziyobora igihugu za gisiviri na gisirikali… Niba koko no muri FPR-I muri yo harimo abanyotewe impinduka, bakora bayizambiriza, bakora mu ibanga ibiharurira inzira abari ku kivi cy’impinduramatwara, ni ya mpinduka iva mu mbere (revolution from within)! Iby’umuturage kuba ijisho ry’undi n’ugutwi k’undi, ntawe bigihabura, abenshi baravugira ku mugaragaro nta gutinya, ibyahoraga ari amabanga bikarara ku miyoboro ya Youtube bigikorwa! Kuvuga ko FPR-I icuncumuka umusozi igana kukuba amateka, ntizikiri inzozi zo kudakabywa; ufite amaso yerekwa bike, ufite amatwi akabwirwa bike!