Yanditswe na Albert Mushabizi
Kuwa gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2021, i saa tatu z’ijoro, mu murwa mukuru wa Kampala, mu nkengero z’amajyaruguru y’umujyi ahazwi nka Komamboga; harasiwe igisasu mu runywero. Iki gisasu cyahitanye umukobwa uzwi ku mazina ya Emely NYIRANEZA, waherezaga abakiliya muri aka kabari, gikomeretsa n’abandi batatu. Iki gitero kigambwe n’urugaga rw’imitwe y’Iterabwoba IS ku rubuga rwa Telegram; n’ubwo umuvugizi wa polisi ya Uganda Fred ENANGA we, yacyise icy’iterabwoba ry’imbere mu gihugu!
Na none kandi nyuma y’umunsi umwe gusa, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 25 Ukwakira 2021, imodoka nini itwara abagenzi yo mu bwoko bwa “autobus”, ya Sosiyete SWIFT SAFARIS yaturikanywe n’igisasu, abantu babiri bahita bahasiga ubuzima, abandi benshi barakomereka. Aho ho hari muri District ya MPIGI mu gihugu rwagati, ubwo imodoka yari mu rugendo rwayo ruva KAMPALA yerekeza BUSHENYI. Ibi bitero byombi byikurikiranyije gutya, byateye amarangamutima y’ubwoba Abaturage ba Uganda, abenshi badasobanukiwe neza ibyitwa “Iterabwoba”, n’uko imitwe yaryo iba itunganyije; maze batangira bose kudashira amakenga umuturanyi mubi. Uyu muturanyi mubi akaba ari igihugu gisanzwe gikekwa n’inzego z’igihugu, harimo n’umukuru w’igihugu ubwe, kuba cyaba inyuma ya gahunda ziba zigamije guhungabanya ubusugire bw’igihugu, no guhirika ubuyobozi bwacyo.
Uwo muturanyi mubi kandi ntasiba kurema inkumbi, mu baturage ba Uganda, ku mupaka aho gihana imbibe na Uganda; mu buryo butavugwa rumwe n’impande zombi. Ndetse abaturage b’ibihugu byombi bituranyi, bakababazwa cyane n’urwo rugomo rurangwa hagati b’ibihugu bifitanye amateka y’ubuvandimwe bukomeye! Uru rwikekwe si urwa none kubera ko, rwakajije umurego mu mwaka w’2017, kuwa 17 Werurwe; ubwo uwari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, AIP Andrew KAWEESI yicanwaga n’umurinzi we ndetse n’umushoferi. Nyuma y’urwo rupfu hafashwe abishi be barimo n’umunyarwanda wahoze ari umusirikari Rene RUTAGUNGIRA, wari usanzwe ari impunzi aho mu gihugu cya Uganda. Ifatwa ry’uyu RUTAGUNGIRA wari usanzwe ashyirwa mu majwi, mu byaha byo gushimuta impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cya Uganda, byakorwaga ku bufatanye na bamwe mu bapolisi bakuru ba Uganda; byakururiye u Rwanda gukekwa muri uyu mugambi mubisha!
Uru rwikekwe kandi rwazamuye intera kuwa 13 Kamena 2018, ubwo uwari umukuru wa polisi ya Uganda wari umaze iminsi akuwe ku mirimo ye, Generali Kale KAYIHURA yahagaritswe, bigasakuzwa ko ikiganiro cyafashwe aganira n’umupolisi umwe, nyuma gato y’urupfu rwa KAWEESI cyasaga n’aho gikekwa amababa, nk’aho yari ahangayikishijwe no kuba igikorwa cyaba cyagenze neza, nk’uko tubyisomera ku nkuru y’ikinyamakuru “The New Vision” (https://www.newvision.co.ug/news/1496362/kaweesi-murder-happened ). N’ubwo mu rubanza rwe abenshi baketse ko rworohejwe ku mpamvu za politiki y’imbere mu gihugu, KAYIHULA atakomorejwe ku byaha byo guhitana uwari mu bungiriza be AIP KAWEESI; nyamara ntiyabuzwe kuregwa kugira uruhare mu ishimuta ry’impunzi z’Abanyarwanda, icyaha yahuriragaho na Rene RUTAGUNGIRA wari uri mu bafungiwe guhitana AIP KAWEESI, nk’uko dukomeza tubisoma muri ya nkuru ya “The New Vision”. Mu buryo ubu cyangwa ubundi KAYIHULA yashyizwe mu majwi n’ibinyamakuru bitandukanye bya Uganda, kuba yaba yari intasi y’u Rwanda, yihishe inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano w’igihugu, akoresheje abapolisi b’inkoramutima ze bakorana mu ibanga, Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, ndetse n’Abanyarwanda babarizwa ku butaka bwa Uganda nk’impunzi cyangwa se abimukira!
Kuva ingabo z’u Rwanda RPA -zaje kuba RDF- zagirana amakimbirane n’iza Uganda UPDF, muw’1999 i Kisangani muri DRC; ibihugu byombi byakomeje kuregana kuba kimwe kiri inyuma y’ihungabana ry’umutekano w’ikindi. U Rwanda rwakomeje kugeza magingo aya gushinja Uganda gufasha Ibyihebe bishaka guhungabanya umutekano warwo. Uganda nayo yumvikanye mu marenga y’abayobozi bakuru barimo n’umukuru w’igihugu bikoma “umuturanyi mubi” mu bikorwa bihungabanya umutekano warwo, birimo cyane cyane ibihitana ubuzima bw’Abanyauganda, n’ibindi bihagarika ubuzima bw’abanyagihugu bikabateramo intugunda, akenshi byihishwe inyuma n’abanyapolitiki bamwe. Aha niho havuye ko ku ibibazo byose bigamije gushyira mu kaga umutekano w’Abanyagihugu; mu marangamutima nabo batabura kudashira amakenga “umuturanyi mubi”. N’ibinyamakuru byo muri iki gihugu, iyo byandika ku bikorwa byabaye bigamije kwica abategetsi bakomeye muri Uganda, -nk’igiheruka kuwa 01 Kamena 2021 cyahushije General Katumba WAMALA, kigahitana umukobwa we-; bikunze guhurira ku gusesengura icyo byita “modus operandi” twavugwa nk’aho ari uburyo byakozwemo, bushaka kubihuza n’imikorere y’abicanyi, bakoreshwa n’igihugu cy’igituranyi gisanzwe gishishikazwa no guhungubanya umutekano wa Uganda.
Igihugu cya Uganda ni kimwe mu bihugu bimaranye agahenge, ku mutekano muke uva hanze y’imipaka, kuva aho gihashyirije Inyeshyamba zinyuranye mu Amajyaruguru yacyo. Imitwe yamenyekanye cyane gushegesha umutekano ni “LORD RESISTANCE ARMY” na “ADF NARU”. Iyi yombi ikaba yari ishingiye amatwara yayo ku matwara ya kidini, aho ubanza wagenderaga ku mahame ya gikristu, naho uheruka ukagendera ku mahame ya kiislamu. ADF NARU bivugwa ko iyo ikiriho mu Majyaruguru ya RDC ndetse, uherutse gushyirwa ku rutonde rw’iy’iterabwoba, na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ndetse na Uganda ikaba iri mu bikorwa byo kuwuhiga bukware iyo muri RDC. Naho LORD RESISTANCE ARMY isa n’iyazimiye burundu.
Ibibazo by’umutekano Uganda ifite kuva mu myaka ya vuba, kugeza magingo aya; ni ibitero by’imbere mu gihugu by’iterabwoba. Ibi bitero bimwe bikekerwa kuri uyu mutwe wa ADF-NARU ukiriho muri DRC, naho ibindi bigakekerwa kuba hari igihugu cy’igituranyi kiba kibiri inyuma; k’ubwo kuba hari ibimenyetso byagaragaye mu myaka yashize, nk’uko twabikomojeho haruguru.