Umubonano wa Tshisekedi na Kagame uhatse iki?

President Kagame receives Felix Tshisekedi of DRC in Rubavu, 25th June 2021

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa 25 Kamena 2021, haravugwa uruzinduko mu mujyi wa Rubavu wahoze witwa Gisenyi ukaba uherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda rwa Perezida Felix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo wakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame. Amakuru atandukanye aremeza ko urwo ruzinduko rwaba rugamije kureba no kuganira ku ngaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ngo abo bakuru b’ibihugu byombi barebere hamwe uko bagirana ubufatanye mu guhangana nazo nk’uko byatangajwe na BBC ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye bya Leta ya Kigali n’iya Kongo. 

Uru rugendo rw’aba ba Perezida bombi, Felix Tshisekedi wa Kongo i Rubavu kuri uyu wa gatanu n’urwa Paul Kagame ruzaba ejo i Goma zatunguye benshi kuko nta makuru yigeze atangwa kuri urwo ruzinduko ndetse bikaba nta no guhwihwiswa kwabayemo. Umuntu yakwibaza impamvu rwagizwe ibanga kugeza ku munsi warwo wa nyuma. N’ubwo benshi bemeza impamvu nyamukuru yarwo ari iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, tuributsa ko Nyiragongo yatangiye kuruka ku wa 22 Gicurasi 2021, hakaba hashize ukwezi kurenga nyamara aba bakuru b’ibihugu bombi bakaba batari barigeze gutangaza ko bazahura ngo baganire ku ngaruka zabyo. 

Igitunguranye cyane kandi cyatera buri wese kwibaza ibibazo byinshi kuri uru ruzinduko ni uko ku wa 11 Kamena 2021, Perezida Paul Kagame yari i Musanze aho yagiranye ikiganiro n’abavuga rikijyana bo mu turere twa Rubavu na Musanze nyamara ntiyigeze akomoza ku ngaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyangwa ngo anavuge wenda ko ateganya kuganira na mugenzi we wa Kongo kuri icyo kibazo. Ku rundi ruhande, muri ino minsi kuva ku wa 19 Kamena 2021, ni nabwo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi yaje mu Burasurazuba bw’icyo gihugu muri gahunda yo kwihanganisha abaturage b’ako karere bari guhangana  n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ariko cyane cyane akaba yarazanywe no kwiga uko ikibazo cy’umutekano muke urangwa muri ako karere cyabonerwa umuti. Muri iki gihe kigera hafi ku cyumweru, Perezida wa Kongo nawe ntiyigeze atangaza ko azahura na mugenzi we wa w’u Rwanda, ahubwo yahuye na Mugenzi we wa Uganda batangiza umushinga wo kubaka umuhanda uzafasha mu guhahirana n’iterambere ry’ibihugu byombi.

Bitunguranye rero, uyu munsi ku wa 25 Kamena 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Felix Tshisekedi, ku mupaka La Corniche aho Perezida Kagame atwaye imodoka yarimo wenyine na Perezida Tshisekedi bakoze umutambagiro w’umujyi wa Rubavu bareba bimwe mu bikorwa remezo byasenywe n’umutingito watewe n’iruka rya Nyiragongo. Biravugwa ko barebye ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu mujyi wa Rubavu, abo baperezida bombi bagiranye ikiganiro cyabereye mu muhezo “tête-à-tête”, nta munyamakuru wemerewe kuhagera.

Amakuru dufitiye gihamya agera kuri The Rwandan aremeza ko ikiganiro cya Felix Tshisekedi na Paul Kagame kitagenze neza kuko Paul Kagame atari yishimiye mugenzi we wa Kongo kubera ko muri ino minsi Félix Tshisekedi yibereye mu mishyikirano n’abayobozi b’ibindi bihugu birimo na Perezida wa Uganda. Paul Kagame rero ntabwo yishimiye umubano Félix Tshisekedi afitanye n’abo Paul Kagame yita abanzi be. Paul Kagame ubu asihaye wenyine mu Karere k’ibiyaga bigari. Ubu ntiyapfa kwegera Perezida w’Uburundi (n’ubwo yabeshya mu minsi ishize ko umubano w’u Rwanda n’Uburundi ugiye kumera neza), uwa Tanzaniya we yirinda Kagame nk’urwaye ibinyoro cyangwa ibibembe. Urebye rero, perezida Paul Kagame wari uzi neza ko Felix Tshisekedi ubu amaze iminsi i Goma, kubera amashyari ye n’ubumaneko bwe burimo uburyarya, yashatse kwifatira mugenzi we wa Kongo, yakandiye ahoroshye kuko ahandi ho atahashobora maze amubaze icyo arimo kuvugana n’abandi baperezida bo mu bihugu bikikije u Rwanda. Mu nkuru duherutse gusohora, twagaragaje ko Felix Tshisekedi yatunguye benshi barimo na Paul Kagame, ese aho yakandiye hari icyo azavanayo. Tubitege amaso!

Benshi baracyibaza impamvu guhura kwa Paul Kagame na Félix Tshisekedi byagizwe ibanga ariko ubundi nta gitunguranye muri byo kuko niwo muco wa Paul Kagame cyane cyane ko aba afite umugambi utari mwiza. Wasanga yarabisabye Félix Tshisekedi nk’ejo hashize, noneho muri bwa bushishozi bwe n’ubuhanga muri politiki yifitemo benshi batarabona agahita amwemerera ngo yumve akamuvamo.

Uru ruzinduko rw’abo baperezida bombi tubaye bamaze igihe bacecetse nyuma y’uko bahurira i Paris maze Félix Tshisekedi agasaba Paul Kagame ko yashyikiriza ubutabera abasirikare b’u Rwanda bakoze ubwicanyi muri Kongo nyamara Paul Kagame we akaba atabikozwa ndetse akaba atemera n’ibyatangajwe muri raporo mapping. Turibaza niba noneho aba baperezida bombi bashobora kugira icyo babikomozaho cyangwa niba Paul Kagame ari amayeri ye yo kugirango yihererane mugenzi we wa Kongo amubeshye ko azamufasha mu kibazo cy’umutekano wo mu Burasurazuba bwa Kongo, nk’uko yavugiye i Paris ko iyaba ariwe ikibazo aba yarakirangije, nyuma y’uko abona ko Leta ya Kongo irangajwe imbere n’umukuru w’icyo gihugu, ndetse banabifashijwemo b’ibihugu by’inshuti, u Rwanda rutarimo, yiyemeje kurangiza icyo kibazo. Ese Paul Kagame ntibyaba byamuteye ubwoba bw’uko agiye kuvutswa umugati akura muri ako gace none akaba agiye guca undi muvuno? 

Turacyabakurikiranira ngo tumenye ibyo baganiriyeho by’imvaho, dore ko biteganijwe ko na Paul Kagame nawe ejo azerekeza mu mujyi wa Goma, uturanye na Rubavu. Nyuma harateganywa ko abo baperezida bombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru. Wenda ahari nibwo bazatangaza ibyo baganiriye mu muhezo niba nabwo batazasisibiranya abanyamakuru bakababwira ibiterekeranye n’ibyo baganiriye.