Prezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi bahuriye i Rubavu

Prezida Kagame na Prezida Tshisekedi
Prezida Kagame na Prezida Tshisekedi bahura uno munsi i Rubavu

Uyu munsi kuwa gatanu Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa Republika ya Demokarasi ya Congo bahuriye ku mupaka wa Grande Barrière i Rubavu.

Bashobora kuba bahuye kuko hari ingingo zinyuranye zireba ibihugu bakuriye, izireba akarere, n’izireba Africa baba bashaka kuganiraho no kumvikanaho. 

Kuva Perezida Tshisekedi yajya ku butegetsi umubano w’u Rwanda na DR Congo wifashe neza, nk’uko aba bategetsi bombi bagiye babitangaza mu gihe gishize.

Ibibareba bashobora kuganiraho? 

Isesengura rya BBC

Bimwe mu bibazo bihuriweho n’ibihugu byombi bishobora kuba ingingo zo kuganiraho no kumvikanaho. Iruka ry’ikirunga riheruka, ingaruka no kureba imbere ni kimwe mu byo bashobora kurebaho.

Ikibazo cy’imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ishinjwa no guhungabanya umutekano wa DR Congo, igira ibirindiro mu ntara zayo za Kivu y’Epfo n’iya Ruguru, gikomeje kibareba. 

Inzobere za ONU/UN mu gihe gishize zavuze ko zabonye ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa DR Congo mu bikorwa byo kurwanya izo nyeshyamba, ibyo leta zombi zahakanye. 

Prezida Kagame na Prezida Tshisekedi
Ba Perezida bombi barebye ibyononekaye kubera imitingito nyuma y’iruka ry’ikirunga ya Nyiragongo

Icyorezo cya Covid-19 ubu cyugarije ibihugu byombi mu buhahirane n’ubukungu ni ikindi kibazo gishobora kuganirwa n’aba bakuru b’ibihugu.

Umubano w’u Rwanda na Uganda nawo ushobora kugarukwaho. Mu gihe DR Congo n’u Rwanda ubu bibanye neza, ibibazo ntibirakemuka neza hagati y’ubutegetsi bwa Kigali na Kampala.

Tshisekedi – mu cyumweru gishize wahuye na Yoweri Museveni ku mupaka wa Mpondwe/Kasindi kandi mu gihe gishize wabaye umuhuza wa Kigali na Kampala, nahura na Paul Kagame uyu munsi ashobora gukomeza umuhate we wo guhuza ubwo butegetsi bwombi buturanye na DR Congo, ku bw’inyungu za politiki n’inyungu za rubanda. 

Ubusabe bwa DR Congo bwo kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) ni indi ngingo bombi bashobora kuganiraho. 

Indi ngingo ireba aba bategetsi b’ibi bihugu ishobora kuza mu kiganiro cyabo, ni ubwicanyi buvugwa na Mapping Report (2010) ya ONU/UN bwakorewe mu burasirazuba bwa Congo (1993 – 2003), aho iyo raporo ishinja abasirikare b’u Rwanda uruhare muri ubwo bwicanyi.

Mu kwezi gushize ubwo aba bombi bari mu Bufaransa, Paul Kagame yavuze ko nta byaha byakorewe mu burasirazuba bwa DR Congo cyangwa byakozwe n’abavugwa n’iyo raporo. 

Prezida Kagame na Prezida Tshisekedi
Ubusabe bwa DR Congo bwo kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) ni indi ngingo bombi bashobora kuganiraho

Félix Tshisekedi we yavuze ko hakwiye kubaho ubutabera ku bivugwa n’iyo raporo kandi “byaba ari ibintu byiza Perezida Kagame abashije gufasha ngo ibyo bibe”.

Ibireba akarere na Africa

Tshisekedi, kuwa gatatu yari i Maputo mu nama y’ibihugu bigize Africa y’Amajyepfo (SADEC) ku kibazo cy’inyeshyamba mu ntara ya Cabo Delgado ya Mozambique, n’inyeshyamba za ADF muri DR Congo. 

Inama ya SADEC kuwa gatatu yemeje kohereza muri Mozambique ingabo z’ibihugu gufasha ubutegetsi bwa Maputo kurangiza icyo kibazo, ntihavuzwe ibihugu byose izo ngabo zizavamo.

Iyi ni indi ngingo ishobora kuganirwaho n’aba bategetsi bombi, mu gihe mu mpera z’ukwa kane Perezida Filipe Nyusi nawe yari i Kigali “kugisha inama Kagame ku kibazo cya Cabo Delgado”, nk’uko ikinyamakuru AfricaIntelligence kibivuga.

Ikibazo cy’intambara muri Tigray, nacyo cyaba ingingo baganiraho uyu munsi, cyane cyane mu gihe ubu Perezida Tshisekedi akuriye komisiyo y’Ubumwe bwa Africa isabwa kugira icyo igikoraho. 

Perezida Kagame yabonanye na Tshisekedi nyuma y’uko ejo kuwa kane yakiriye mu biro bye i Kigali intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu bihugu byo mu ihembe rya Africa.

BBC