NK’UMUNTU WARI MEMBRE WA APR INKOTANYI, NSABYE IMBABAZI AIMABLE KARASIRA.

Thomas Sankara Habyarimana

Yanditswe na Thomas Sankara

Banyamuryango ba APR INKOTANYI, cyera nyakwigendera yasabye abahutu gusaba imbabazi z’ibyaha bya ba se na basekuru kugirango bitandukanye n’izo nkozi z’ibibi zarimbuye imfura. Nanjye ni muri urwo rwego nitandukanije n’izo nkozi z’ibibi zo muri APR zishe umuryango wa Karasira Aimable, wari warokotse genocide. Uretse na Karasira, ndasaba n’imbabazi n’undi wese izo nkozi z’ibibi zahemukiye zikamwicira abari barokotse genocide. Kandi ndasaba kuboneraho kubwira abandi ba members ba APR kuboneraho gusaba imbabazi z’imiryango yacu yishwe n’ibikoko twabanaga, bari barokotse genocide, nka mukuru wanjye kwa data wacu Bayingana. Namwiboneye n’amaso yanjye ndi muri convoy agiye i Byumba n’izindi mpunzi, sinongeye kumubona ukundi. Ba comrades mwese nanjye nkeneye pole!

Biriya bintu byakorewe Karasira ntibyari bikwiye. Yari akwiye gusabwa imbabazi ndetse agahabwa n’indishyi z’akababaro z’umuryango we bishe. Turiya dufaranga bavuga ngo bamusanganye, byagombaga kubashimisha ahubwo bakamwongerera, bakamuhumuriza , bakamufata mu mugongo, bakagerageza kumusana umutima.

Ntabwo bagomba kumufata nkatwe twanyazwe inyana n’ibiziriko. Uriya ni muto akeneye gusabwa imbabazi. Niba bamushinja gukorana n’ibipinga, ese niba ibyo bipinga bimuha pole urumva yaba umutindi wanga umugirira neza! Karasira nta gikorwa kibi yakoze ahubwo arazira ko yiciwe.

Ibyo byose ni ibintu byumvikana, abivuga mu rwego rwo gutaka. Ubwe yivugiye ko aba ku miti y’agahinda. Kuki mumushinyagurira aho kumusaba imbabazi? Ese ubwo aguye muri mabuso mwazavuga iki imbere y’abagabo, payback yanyu ibagezeho? Barabashuka ngo ni mukande abantu ntimumenye ko muri gutoza abandi. Ibyo ni ubujiji, si uko umuntu akora. Ineza ni yo yonyine yabategurira amaherezo meza.

Erega utwo tuntu twose muba mukora ndatubona nkagerageza kubumva kuko ibyanditswe bidakuka. Ariko kubera ayo manyanga mwongeraho, ntibishobora kubahira. Uko mukorera abandi payback ni ko murushaho kuremereza iyanyu.

Abantu mugirwa inama naTom Ndahiro, civiliani muri abasirikari, akabaragira nk’ihene! Kuko aziko muri ibisazi, azi aho gukanda mukaka nk’ishanyarazi! Na bariya bagore batakigira umutima wa kibyeyi, baravuga mukumva? Mwagishije inama ba nyoko na ba nyokosenge ko bamwe mukibafite?! Nibabagira inama nk’iza bariya bagore, tuzamenya ko hapfuye inka n’ingoma.