Umudepite wa Uganda afunzwe akekwaho gushaka kwivugana Perezida Museveni

Igipolisi cyo mu gihugu cya Uganda, cyataye muri yombi Michael Kabaziguruka, umudepite wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta kimukekaho gucura umugambi wo kwivugana Perezida Yoweri Museveni.

The East African dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mudepite usanzwe uva mu ishyaka rya FDC rya Kiiza Besigye, yatawe muri yombi mbere y’uko Inteko Ishinga amategeko y’iki gihugu imurikirwa umushinga w’ingengo y’imari y’iki gihugu ejo ku wa gatatu tari ya 8 Kamena 2016.

Mu itangazo igipolisi cya Uganda cyashyize ahagaragara, cyavuze ko Kabaziguruka yatawe muri yombi kimwe n’undi muntu utatangajwe amazina, bombi bakekwaho icyo bise umugambi mubisha.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’igipolisi Fred Enanga, kandi rivuga ko inzego z’umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane n’abandi bari babyihishe inyuma.

Soma inkuru irambuye>>