Rwanda:Inzara yiswe ‘Nzaramba’ ikomeje gutuma abaturage ba Rwinkwavu basuhuka

Akarere ka Kayonza ni kamwe mu dushegeshwa cyane n’amapfa, adukururira inzara idashira, aho kuri ubu mu murenge wa Rwinkwavu hadutse inzara yiswe ‘Nzaramba’.

Abatuye muri uyu murenge bavuga ko iyi nzara iterwa no kuba nta mvura babona nk’abandi ngo bahinge, ariko bigakomezwa cyane nuko igishanga cya Rwinkwavu gifite hegitari zisaga 1000 cyari kimaze imyaka ine gikamye kandi ari cyo cyabatabaraga.

Ibyo ngo byateje inzara ikomeye yaba mu bantu n’amatungo, ndetse bagera n’aho bamwe basuhukira mu bice by’Umutara, abandi bacye bakagana muri Uganda.

Abaturage ba Rwinkwavu bavuga kuba barahisemo kwita iyo nzara ‘Nzaramba’ kuko babona isa n’imaze kubabaho akarande

Inkuru irambuye>>>