Umuhanzi Jay Polly azize kwishyuza amafaranga y’ibihangano bye?

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urupfu rw’umuhanzi Tuyishime Joshua uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Jay Polly yahoze ari umwe mu batangije itsinda rya Tough Gangz ryazanye impinduka muri muzika Nyarwanda mu njyana ya Hip Hop, rwamenyekanye  mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Nzeri 2021. Ni nyuma y’uko yari amaze iminsi yishyuza MTN miliyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda y’ibihangano bye yakoresheje itamusabye uburenganzira.

Magingo aya abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakomeje gucika ururondogora ku kishe uyu muhanzi ukiri muto dore ko yapfuye afite imyaka 33 y’amavuko.

Uyu muhanzi waguye mu bitaro bya Muhima, yari  amaze amezi 4 afungiye muri gereza ya Mageragere, akaba yari akiburana ategereje gusubira mu rukiko tariki 02/12/2021 uyu mwaka.

Itangazo ryasohowe n’Urwego  rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ‘RCS’  nyuma y’urupfu rw’uyu muhanzi, rivuga ko bakimara kumenya ko arwaye yajyanwe mu ivuriro ry’iyo gereza ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho yahise yitabwaho n’abaganga. Bimaze kugaragara ko akomeje kuremba, yaje kujyanwa mu bitaro bya Muhima aho yakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko birangira yitabye Imana.

RCS yakomeje ivuga ko Jay Polly na bagenzi be babiri basangiye uruvange rwa alcool yifashishwaga n’imfungwa/abagororwa biyogoshesha, amazi n’isukari, byavanzwe nabo ubwabo.

Kubera iki ibyo binyobwa byahitanye Jay Polly wenyine?

Abakunzi b’uyu muhanzi, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abandi bahanzi bagenzi be, bifashishije imbuga nkoranyambaga, amaradio n’izindi mbuga zitangirwaho ibitekerezo bakomeje kugaragaza ko batanyuzwe n’ibyatangajwe na RCS nyuma y’urupfu rw’uyu muhanzi.

Umwe mu nshuti ze za bugufi w’umuhanzi yadusabye ko izina rye tutaritangaza kubera impamvu z’umutekano we. Yagize ati “Ariko baba bumva ko abanyarwanda turi ibigoryi turi injiji zidatekereza? Wasobanura gute ukuntu ibyo binyobwa babinyoye ari 3, hakavamo umwe akaba ariwe bihitana? Niberure bavuge ko bamurangije bareke kubeshya. Asyi!”

Kalisa Claude, ni umufana ukomeye wa nyakwigendera nawe yagize ati “Ariko ibinyoma biragwira ngo Kababa yishwe n’uruvangitirane rwa alcool n’isukari ? Hahahahh oya sinabyemera ababisha bamugiriye ishyamba none birangiye bamuhitanye biriya biboolo uwagiye Madrid ‘muri gereza’ wese ndibwira ko abizi ntibyica kabisa barabeshya. Sawa tuuu Imana niyo nkuru.”

Umwe mu bavandimwe ba Jay Polly nawe wadusabye kudatangaza amazina ye, yavuze ko amata yari ahagije ngo mwene nyina abeho. Yavuze ati “Niba koko bari bamaze kubona ko yanyoye biriya bintu byari bihagije ngo bamuha igikombe kimwe cy’amata aruke mbere yo kumuha indi miti. Iyo bamuha amata ntihari gupfa.”

“MTN Rwanda ibifashijwemo n’abakomeye nibo bamuhitanye”

Amakuru yizewe atugeraho avuga ko ubwo uyu muhanzi yari afunze mu 2018 azira amakimbirane bivugwa ko yari yagiranye n’uwari umugore we, Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, yakoresheje indirimbo ze mu buryo buzwi nka ‘caller tune’ nta masezerano bafitanye.

Ubwo yafungurwaga muri Mutarama 2019, yagiye kubaza MTN icyatumye ikoresha ibihangano bye itamusabye uburenganzira, yifashishije Itegeko no 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009, rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, ubuyobozi bw’Iki kigo buramusiragiza karahava.

Uwaduhaye amakuru yavuze ati “Yabishyuzaga miliyoni zigera muri 200, baramusuzugura bamubwira ko nta na miliyoni imwe bazamuha ngo niba ababaye azajye kubarega. Jay yarakomeje arabatitiriza kugeza ubwo ababwiye ko azajya kubarega nabo batangira kumutera ubwoba bamubwira ko babishatse bamusubiza Mageragere kandi ko nasubirayo atazavayo. Ibi niwe ubwe wabinyibwiriye si inkuru mbarirano.”

Yakomeje avuga ko igihe cyageze atangira guterwa ubwoba n’abapolisi bakomeye. Ati “Bitangira yari aziko byoroshye, ariko igihe cyarageze ahagamarwa n’umuyobozi mukuru wa polisi, aramubwira ngo ntazumve yongeye kujya guteza umutekano mucye muri MTN, Jay amubwira ko atigeze ajya guteza umutekano mucye ahubwo yagiye kwishyuza. Undi aramubwira ngo nasubirayo bazabonana. Icyakurikiyeho rero nuko yapangiwe iriya dosiye y’ibiyobyabwenge no kwica amabwiriza yo kwirinda covid-19.”

Ikindi gikomeje gutera abantu urujijo ni ukuntu uyu muhanzi ubwo polisi yamwerekaga itangazamakuru tariki 25 Mata 2021, yari ari kumwe n’abantu bandi 11 bivugwa ko bafatiwe hamwe, ariko kugeza ubu akaba ari we wari ufunze wenyine n’abandi 3 gusa mu gihe abo bafatiwe mu cyaha kimwe bose barekuwe.